Search

Torrent: Sobanukirwa imikorere y’ubu buryo

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Ndemeza neza ko niba utagura filime cyangwa imiziki (nka albums) ushobora kuba ubikura kuri site za torrent aribyo bita torrenting. Ese ubundi uzi uko izi site zikora?

Kompanyi ya Bittorent Inc. ibinyujije ku rukuta rwayo rwa LinkedIn ivuga ko igira uruhare ruri hagati ya 20% na 40% y’abantu bose basura interineti kuri iyi si, umubare mwinshi cyane.

Ndahamya ntashidikanya ko umubare munini w’abanyarwanda bakoresha torrents batazi neza uko zikora, kuko ubwo abenshi batekereza sibwo.

Dore, nkivuga torrent utekereje The Pirate Bay, uTorrent, Bittorent n’ibindi nkabyo! Ese uzi imikoranire ya site za torrents na software nka uTorrent na Bittorent?

Ibisubizo byose urabibona muri iyi nyandiko tugiye kurebera hamwe uko torrents zikora, uburyo abenshi babona ibintu bigura akayabo ku buntu.

Torrent ni iki?

Torrent ni uburyo bwo gusaranganya ibintu kuri interineti, ikaba ikoresha uburyo buzwi nka peer-to-peer cyangwa se umuntu ku wundi.

Torrent abantu benshi bayikundira uburyo ikoramo bwo kuba wafungura torrent ukazamara igihe kinini uyi downloadinga kandi idahagaze cyangwa ngo ipfe.

Ibi byorohereza cyane cyane abantu batabona interineti igihe gihagije cyangwa se mu buryo buhoraho.

Torrent imwe iba ikubiyemo amadosiye (files) atandukanye kandi aturuka ku masoko (sources) atandukanye. Ni ukuvuga ngo ibi hari akarusho bifite bitandukanye no gukoresha ubundi buryo.

Ninkoresha ijambo file wumve dosiye.

Torrent ikora ite?

Torrenting ni uburyo abantu benshi badakunze gusobanukirwa ariko bworoha kubukoresha ariko nanone bukoranye ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru. Ese torrent duhara dukoresha zikora zite?

Ikintu ushobora kuba utazi ni uko torrenting idakora nk’ubundi buryo busanzwe bumenyerewe bwo ku downloadinga kuko ntago ikoresha seriveri (Server) kugira ngo ibike ama files. Mu magambo make, nta bubiko.

Ahubwo amakuru yose akubiye muri file imwe aba abitse ku mashini z’abantu batandukanye bakoze uruhererekane rw’imashini (network) rwitwa swarm kugira bihutishe ihererekanya ry’izo files, binashoboka cyane ko ubu tuvugana imashini yawe iri muri swarm runaka.

Muri torrenting, icyo bita client nka BitTorrent zicagaguramo dosiye imwe uduce twinshi ikatuvana ku ba uploaders (Abafite iyo file mu mashini) aribo bitwa seeders itujyana ku ba downloaders (Abashyira mu mashini).

Reka dukoreshe urugero rworoshye. Ni ukuvuga ko niba usanzwe ukoresha torrent ugiye ku downloadinga filime, umuziki cyangwa se ikindi, urabizi neza ko ubanza uka downloadinga akantu (file) kanditseho izina gaherwa na “.torrent” nka extension kimwe no gukoresha magnet link.

Uko uTorrent ikora

Aka kantu ugashyira muri torrent client (software/program) nka “µTorrent” niko kaba gakubiyemo udu files twose tugize dosiye yose ugiye ku downloadinga.

Iyo icyo wa downloadingaga kirangiye ako kanya uhita uba umu seeder, uhita utangira gutanga iyo file ku bantu muri kumwe muri urwo ruhererekane.

Ikindi kandi wamenya ni uko ushobora kudownloadinga file imwe ariko ifite uduce twinshi tudaturuka ahantu hamwe, ni ukuvuga ngo uba uri kugakura ku bantu batandukanye.

Seeder ninde, leecher ninde?

Nk’uko mu isoko bijyenda mu buzima bwo hanze ni nabwo buryo bikora kuri torrents. Ibicuruzwa bihera ku ruganda, urangura akabigura akabiranguza abandi gutyo gutyo mpaka bigeze ku muguzi wa nyuma.

No kuri torrent burya niko bijyenda, iyo uri ku downloadinga file uba uri nk’umuguzi ariko iyo irangiye ako kanya nawe uhita utangira kuyiha abandi ugakora nk’umucuruzi.

Rero mu rugero rwacu umucuruzi niwe bita seeder kubera ko ahereza abandi, naho uri kwakira file niwe witwa leecher kubera ko yakira ibivuye kwa seeder.

Kubera iki torrent yihuta cyangwa ikajyenda gahoro?

Bitewe n’ukuntu twabonye hejuru uko torrent isangirwa n’abantu benshi biroroshye kumva impamvu torrent ishobora kwihuta cyangwa kutihuta.

Ni ukuvuga ngo nk’uko twabonye ko swarm (reba swarm icyo aricyo hejuru) iba iriho amamashini asangizanya file imwe.

Ni ukuvuga ngo bitewe n’ingano y’izo mashini nibyo bitera torrent kwihuta cyangwa kugenda gahoro. Uti gute rero?

Mu gihe swarm itariho imashini nyinshi zifite file irangiye (seeders) kandi ifite abayishaka benshi (leechers) birumvikana neza ko isaranganya rizagorana.

Kimwe n’uko iyo seeders ari benshi ariko leechers ari bacye bituma torrent yihuta. Bisobanuye ko seeders na leechers aribo nkingi ya mwamba ya torrent.

Ese gukoresha torrent birizewe?

Torrent ni uburyo bwiza bwo kubona ama files kandi bworoshye, ariko bushobora kuguteza ibibazo rimwe na rimwe.

Mu gihe utizeye neza isoko y’aho uri gukura torrent cyangwa se iyo ariyo ushobora kugwa mu cyuho cyo ku downloadinga virus cyangwa se ikindi kintu kitari cyiza.

Icyakora muri rusange iyo urebye Torrent zoroshya ubuzima kandi zifasha abantu benshi kubona ibintu bakeneye kandi irihuta ugereranyije n’ubundi buryo busanzwe.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content