Search

Inkuru zisekeje kandi zinatangaje utakihanganira guseka

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Nagiye mvuga ku nyandiko z’ibintu byinshi bitangaje ku isi ariko bimwe muri ibyo biba binasekeje ku buryo bishobora kumvikana nko guhimba ariko nyamara ari ukuri.

Mba ngira ngo ngufashe kumenya ko ibintu bimwe na bimwe uba wumva ari nk’ibihuha cyangwa se aba ari ukuri.

Uyu munsi nagutefuriye inkuru zagiye zivugwa mu binyamakuru bitandukanye bidasanzwe byagiye bikorwa n’abantu. Urugero nko kurya ni ibintu bisanzwe ariko kurya umusatsi si ibintu bisanzwe.

Indi nkuru wasoma: Ibintu bitangaje byerekana ubudasa bw’isi

5. Umukobwa wabaswe no kurya umusatsi

Umugore waryaga umusatsi wanze kuva mu nda

Ubyange cyangwa ubyemere, habaho indwara yitwa “Rapunzel Syndrome” ituma umuntu abatwa no gupfura imisatsi rimwe na rimwe akayirya. Iyi ndwara ni imbonekarimwe.

Mu gihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika (USA) umugore w’imyaka 38 yasanzwemo utubumbe tw’imisatsi kubera kuyirya.

Indi nkuru wasoma: Utuntu n’utundi

Uyu mugore nyuma yo gutakaza ibiro, kugira isesemi, kunanuka no kuruka bya hato na hato yajyanwe kwa muganga bamusangamo akabumbe k’umusatsi gapima 15cm ku 10cm.

Ni ibintu biba bitoroshye kumva uburyo umuntu apfura umusatsi akawutamira kugeza ku rwego rwo kuwumira. Rero niba wajyaga urya imisatsi umenye neza ko atari ibintu byakugwa amahoro.

Indi nkuru wasoma: Amazina asekeje abantu bitwa

4. Umugabo wabayeho nk’ihene

Umugabo wamaze igihe abana n’ihene anabaho nkazo

Uhora utekereza cyangwa ushaka kumenya uko kubaho nk’inyamaswa byaba bimeze ariko nturabigerageza kubera wumva nta buryo byashobokamo.

Umugabo umwe witwa Thomas Thwaithes, yagerageje ibisa n’ibidashoboka abaho nk’ihene icyumweru cyose. Uyu mugabo ibi yabikoreye muri Alps.

Indi nkuru wasoma: Ibintu abantu hafi ya bose batashobora

Uyu mugabo yabanaga n’ihene, akirirwana nazo akararana nazo. Mbese yakoraga uko ashoboye akisanisha nazo nk’uko zibaho mu buzima bwazo bwa buri munsi.

3. Dubai yahatiye imvura kugwa

Dubai haguye imvura mpimbano

Mu kwezi kwa karindwi, mu mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ubwo hari ubushyuhe bwinshi (burenga dogire selisiyusi 46 buri gihe), abashakashatsi b’iki gihugu bigiriye inama ikomeye.

Ni ukuvuga ngo babonye ubushyuhe burengeje urugero bahita bafata umwanzuro wo gukora imvura navuga ko ari inkorano kubera ko itari iteganyijwe.

Indi nkuru wasoma: Abanyabyaha bagiye bafatwa mu buryo busekeje

Bakoresheje uburyo bwitwa “Cloud Seeding” aho bongera ibindi bintu (chemical materials) mu gicu kugira ngo bongere ingano y’imvura iri mu kirere bityo bitume imvura iboneka.

2. Yananiwe kwiba banki kubera umukono

Umusaza yabuze uko yiba kubera umukono udasomeka

Ubungubu nibwo nsobanukiwe neza ko rimwe na rimwe umukono (wo kwandika) mwiza hari icyo ushobora kugufasha nyuma y’ibyabaye kuri uyu mugabo.

Umugabo umwe witwa Alan Slattery wo mu gihugu cy’Ubwongereza mu mugi wa Sussex yahuye n’ibyago ubwo yajyaga kwiba banki agataha amaramasa kubera umukono mubi.

Icyateye ibi byose ni umukono we kuko abakira abakiriya muri banki (tellers) bananiwe gusoma ubutumwa bubatera ubwoba yari yanditse.

1. Yemeje ko yakundanye n’ikivejuru

Ufata ute inkuru z’ibivejuru, cyangwa se ibinyabuzima biba ku yindi mibumbe?

Umugore umwe ukora video za YouTube akaba n’umukinnyi wa filime witwa Abbie Bela wo mu bwongereza kuri YouTube channel ye yemeje ko yahuye na alien imbonankubone.

Uyu Bella yemeje kandi ko ibi byabaye ubwo izi aliens zamufataga bugwate bikanarangira hari imwe murizo akunze kandi ngo abona nayo ishobora kuba yaramukunze (bisobanura ko bakundana se?).

Urumva muri izi nkuru ari iyihe washyira ku mwanya wa mbere n’iyihe washyira ku mwanya wa nyuma ukurikije udushya twavuzwe muri iyi nyandiko?

Reka dusangire ibitekerezo, ntujyende udasize igitekerezo tuba twifuza kuganira namwe.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content