Search

Icyo wamenya kuri Filime “A Quiet Place” igice cya 2.

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Hari hashize imyaka 3 wibaza uko byagendekeye Evelyn Abbott n’abana be? Ese wagize amatsiko y’aho urugendo rw’uyu muryango rwakomereje muri filime “A Quiet Place”? Dore ibisubizo byose ku bibazo wibazaga.

Mu minsi micye cyane ishize (ku itariki ya 28 Gicurasi 2021), Paramount Pictures yasohoye filime “A Quiet Place” Igice cya 2 gikurikira igice cya mbere cyari cyarasohotse muri 2018.

Iyi filime ifite ikigereranyo cya PG-13 (MPAA). Ni byiza ko wirinda kurebana iyi filime n’umwana uri munsi y’imyaka 13.

Dusanzwe tubagezaho inkuru zerekeye ama Series na Filime bitandukanye nka Lupin na La Casa de Papel, uyu munsi twifuje kubatera amatsiko yo kureba iyi filime ku batarayireba.

A Quiet Place igice cya II ni filime bwoko ki?

Iyi filime irimo amagambo macye kubera ko iyo uvuze bikubyarira ibyago; yanditswe na John Krasinski akaba no mu bakinnye igice cya mbere cyayo nka Lee Abbott.

Ikaba ivuga ku buzima bw’umuryango umwe uba ugomba kurwana ku buzima bwawo nyuma y’uko ibintu bihindutse kubera ibivejuru (aliens) bitareba biba bidakunda amajwi.

Muri uru rugendo, ni kuvuga ko kuvuga cyangwa se kuvuza ikintu icyo aricyo cyose gishobora guteza urusaku byahitaga bituma ushobora kwisanga mu kaga.

Ikibazo kiri aha gikomeye ni uko nta kinyabiziga cyangwa se ikintu icyo aricyo cyose cyashoboraga kwifashishwa mu rugendo usibye kugenda n’amaguru kandi nabwo wigengesereye.

Filime ya A Quiet Place igice cya 2.
Filime ya A Quiet Place igice cya 2 yasohotse muri 2021.

Iki gice noneho Evelyn Abbott (Emily Blunt) agarukamo afite uruhinja nk’uko igice cya mbere cyari cyarangiye hamwe n’abana be Regan Abbott (Milicent Simmonds) na Marcus Abbott (Noah Jupe) ari nabo bakomezanya uru rugendo.

Abandi bakinnyi bagaragaramo ni Cilian Murphy nka Emmett na Djimon Hounsou mu gace gasoza.

Abagize uruhare muri iyi filime.

Nk’uko nabivuze hejuru, iki gice cya kabiri cyanditswe na John Krasinski unagaragara mu ntangiriro z’iyi filime batwibutsa uko ibyago byose byatangiye.

Nanone kandi A Quiet Place II yatunganyijwe (production) na Platinum Dunes ndetse na Sunday Night Productions, gisakazwa (distribution) na Paramount Pictures.

Icyo utari uzi ni uko Krasinski na Emily Blunt nk’uko bakinana muri iyi filime ari umugabo n’umugore, no mu buzima busanzwe barabana.

Iyi filime kugira ngo irangire yatwaye akayabo ka miliyoni 61 z’amadolari ($61,000,000), ariko imaze kwinjiza arenga miliyoni 248.5 z’amadolari ($248,500,000) ku isi yose mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa imaze igeze hanze.

Ese ukwiye kureba iyi filime?

Ku bwanjye yego! Nakugira inama yo kuyireba ukurikije uburyo iteye amatsiko kandi ikaba inakinanye ubuhanga. Ukurikije uko ikinnye ntirambirana kandi ihuza neza n’igice cya mbere.

Ikibazo gisigaye kidasubije ni; Ese haba hazasohoka igice cya 3 cy’iyi filime? Reka dutegereze.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content