Uribuka cyera ko kuri banki habaga ikibaho kiriho i lisiti ya ba bihemu?
Ba bihemu tubana nabo, tugendana nabo, duhura nabo, ndetse bamwe muri twe turi nabo. Icyakora ubugambanyi bukunze kuvugwa cyane mu ruhando rwa politiki, ariko burya soho honyine buba, buba bugaragara ahantu hose.
Ubuhemu n’ubugambanyi urebye burya biravukana. Ubuhemu ni umuntu wica amasezerano cyangwa ubwumvikane mwagiranye mu buryo ubwo aribwo bwose, incuro nyinshi yabigambiriye. Naho ubugambanyi, ni abantu barenze umwe bajya inama yo kuguhemukira mu buryo ubwo ari bwo bwose. Urumva
Ubuhemu n’ugambanyi ni bimwe mu bintu bishobora gusenya ubucuti, urukundo, cyangwa umubano muri rusange. Akenshi butangira busa n’uhishwe, abantu burya bagira icyizere, ariko burimo imvano z’amarangamutima mabi n’inyungu za buri wese.
Niba utabasha kumenya ibimenyetso, ushobora gusanga urimo kugambanirwa utabizi, cyangwa se wowe ubwawe ukaba uri gukora nabi mu mibanire yawe n’abandi.
Tugiye rero kugusangiza ibintu by’ingenzi bigaragaza ubuhemu n’umugambanyi, impamvu ibutera, ndetse n’icyo bisobanuye ndetse n’uko n’imiterere yabwo.
1. Zimwe mu bimenyetso by’iyi myitwarire
Urukundo rushingiye ku cyizere, kandi ni cyo cyatuma abantu babana mu bwubahane no mu mahoro.
Ariko iyo hajemo guhemuka, icyizere kigenda kiyoyoka, kandi burya ni ibintu bibabaza gutakaza umuntu wari ufitiye icyizere.
Reka tugaruke kuri bimwe mu bimenyetso by’umuhemu.
a. Urwikekwe
Ibi bikunze kubaho cyane mu bakundana. Guhishanya telefoni, ubutumwa bugufi, cyangwa gutinya ko mugenzi wawe yagufatira telefoni ntabwo ari ibintu bisanzwe mu rukundo rusanzwe ari rwiza.
N’ubwo umuntu ashobora kugira ubuzima bwe bwite, guhinduka mu buryo bukabije, kwirinda kwerekana ibyo akora cyangwa avugana n’abandi mu ibanga, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko hari ibyo aguhisha. Icyakora bishobora kubaho nta kibyihishe inyuma.
b. Gutakaza icyizere
Icyizere ni inkingi y’umubano n’urukundo. Iyo umwe atangiye kubeshya ku bintu bito cyangwa agahemuka rwihishwa, bishobora kuba intangiriro yo gusenya umubano.
Urugero: Ashobora kukubwira ko ari ahantu runaka, akaba ari ahandi, cyangwa akavuga ko ibintu byagenze uko bitateguwe. Ibi bigenda byangiza icyizere, kandi umuntu umwe atangira kugira amakenga no gushidikanya ku byo muganira.
Mu gihe kirekire, kutizerana bishobora gutuma umubano wose urushaho kuba mubi, no kutishimira ubuzima bwa mwembi.
c. Kwirinda ibiganiro ku bwumvikane n’imibanire
Umuntu wagiye ahindura imyitwarire, akirinda ibiganiro ku bibazo by’ingenzi, ashobora kuba afite undi mugambi cyangwa akirinda kwerekana ukuri. Kwirinda kuganira ku mubano bisobanura ko umuntu atagishaka gufata inshingano z’umubano cyangwa gukemura ibibazo byagaragaye.
Urugero: Abantu nk’abo, iyo ugerageje kumuganiriza ku bibazo by’ingenzi, akenshi arakwibunza, akaguhinda cyangwa akavuga amagambo yo kuguca intege. Ku rundi ruhande, bishobora kuba intangiriro y’uburiganya, aho uwo muntu akomeza kuryarya cyangwa kwiyoberanya mu buryo bwihishe.
Kugenzura imyitwarire y’umukunzi, kumva ibyiyumvo byawe, no kuganira hakiri kare ni ingenzi mu kwirinda ingaruka z’ubu bugambanyi. Mu mibanire, burya kuganira no gukemura ibibazo hakiri kare ni ingenzi.
e. Gushyira amakosa ku bandi
Umuhemu akenshi ntiyihanganira inshingano cyangwa amahirwe y’abandi. Iyo ibintu bidakunze, ahitamo gushyira amakosa ku wundi, akerekana ko ari we wagize ikibazo aho kugaragaza uburyo bwo gukemura ikibazo.
Kugerekanaho amakosa ku bandi kandi burya ni ibintu bishobora kugira ingaruka z’uruhererekane. Dushobora gukoresha urugero kugira ngo wumve uburyo ibi ari ibintu bishoboka cyane.
Urugero:
Tuvuge ko mu kigo runaka umukozi runaka afashe amakosa runaka yabaye mu mikorere y’akazi akayagereka kuri mugenzi we. Igikurikiraho ni iki:
- Umukozi ushyirwaho amakosa atari aye atangira kumva adashoboye.
- Itsinda ryose rishobora gutakaza icyizere n’ubufatanye, kuko abantu batangira kwigirira amakenga, umwiryane no gucika intege mu mikorere yabo.
- Ubugambanyi nk’ubu bushobora gutuma abayobozi batakariza icyizere abakozi, bigatera igihombo ku kigo.
c. Gutangaza ibyo utaherewe uburenganzira
Umuntu ushobora gutangaza amakuru cyangwa amabanga y’akazi cyangwa andi yose azi neza ko atabifitiye uburenganzira burya ni ubuhemu nabyo. Noneho mu isi ya none ni ikintu gikunze kugaragara mu bantu haba mu binyamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ingaruka:
- Kuba wabihanirwa n’amategeko. Rimwe na rimwe gutangaza amakuru udafitiye uburenganzira bishobora kuvamo icyaha gihanwa n’amategeko.
- Kwangiza izina rye ndetse n’iry’abandi. Iyo utangaza amakuru udafitiye uburenganzira bituma abantu bagutakariza icyizere, ndetse rimwe na rimwe na bagenzi bawe.
- Gukurura umwiryane n’abanzi. Iyo abantu batakwishimiye bakubonamo umwanzi.
Icyo byigisha:
Ubugambanyi mu kazi si ikintu cyoroshye cyangwa cy’agakoryo; ni igikorwa cyangiza abantu benshi, kikica icyizere, kandi kiganisha ku mpinduka mbi ku muryango w’akazi. Kumenya ibi bimenyetso no guhitamo kuba inyangamugayo, gufatanya n’abandi, no gucunga amakuru neza ni uburyo bwo kwirinda ingaruka z’ubugambanyi. Mu kazi, indangagaciro n’ubunyamwuga ni zo zirinda ibi bibazo.
1. Ibyerekana ko umuntu ari umuhemu
a. Guhisha amakuru y’ingirakamaro cyangwa yakurinda amakuba
Iyo umuntu mufitanye icyizere, burya aba ari nk’igihango. Amakuru yose y’ingenzi burya yagufasha cyangwa ukeneye agomba kuyagushyikiriza kugira ngo ufate ibyemezo bihamye.
Umuhemu ahora agerageza ibishoboka byose kugira ngo aguce intege, agute mu majye, cyangwa se akwifashishe mu nyungu ze bwite.
Ahanini akubwira ibihabanye n’ukuri cyangwa se akaguha amakuru y’ukuri, ariko aguca intege. Mbese akabikora agambiriye inyungu ze bwite cyangwa ngo uhinduke uko abishaka.
Urugero: Mu kazi, umuntu ashobora kwanga kukubwira ko hari inama byanarengaho akavuga ko atazi impamvu wayisibye. Cyangwa mu rukundo, umukunzi wawe akakubwira ko ibintu biri kugenda neza, nyamara ateganya kukwanga cyangwa ateganya kuguhemukira.
b. Kuvuga nabi izina ryawe (kuguharabika)
Umuntu w’umuhemu ni umuntu udashobora kwihanganira ko abandi bakumenya neza.
Ahubwo akoresha amagambo cyangwa ibikorwa bigamije kugabanya icyubahiro cyawe, kuguca intege cyangwa guharanira ko abandi bakubona nabi. Ugasanga rwose mu mirimo ye ya buri munsi harimo no kuguharabika.
Urugero: Ashobora kukubwira ko ari “inshuti yawe,” ariko nyuma akavuga amagambo agamije kugusenya, kugusebya mu muryango cyangwa mu kazi, cyangwa gutuma abandi batakwizera. Ni uburyo bwo kugambanira no kwishyira imbere, atitaye ku ngaruka wumva cyangwa wowe ubona.
c. Gufata impu zombi (dual personality)

Iyi ni n’imwe mu myitwarire ibabaza kurusha iyindi.
Umuhemu agaragaza isura ebyiri (afata impu zombi). Mu by’ukuri imbere akwereka ko akwishimiye cyane, akakwereka ko ari incuti, ariko inyuma akagucurira imigambi mibi cyangwa akakugambanira mu bantu bose aho uri.
Urugero: Mu muryango cyangwa mu kazi, umuntu ashobora kugushyigikira mu maso y’abandi, ariko nyamara inyuma akagusiga icyasha.
Icyakora biragoye kumenya ko umuntu yiyoberanya. Gufata impu zombi bigaragaza umuntu udakwiye kwizerwa. Nubona umuntu yigaragaza “nk’incuti imbere y’abantu, ariko inyuma bikaba ukundi,” burya ni ikimenyetso gikomeye cy’uko atavamo incuti nyancuti. Iyi niyo ntangiriro y’ubuhemu.
Ku ruhande rw’ubikora ariko, ibi bimenyetso byose bigaragaza kutagira ubudahemuka n’indangagaciro.
3. Impamvu nyamukuru zo guhemuka cyangwa kugambana
Ubuhemu cyangwa guca ruhinga nyuma (kugambana) ntibikorwa nta mpamvu. Akenshi umuntu agira impamvu zifatika cyangwa zidasanzwe zituma ahemuka cyangwa akagambanira abandi.
a. Ishyari
Ishyari ni imwe mu mpamvu zikomeye zitera abantu guhemuka. Iyo umuntu atishimiye intsinzi y’undi, ashobora kumva ko guhemuka ari uburyo bwo kwikiza cyangwa kwihimura ku wo afitiye ishyari.
Urugero: Mu kazi, umukozi ashobora kugambanira mugenzi we kugira ngo amugaragaze nabi imbere y’abayobozi, cyangwa mu muryango, umuntu ashobora gukwirakwiza amagambo agamije guca intege umuryango.
Ishyari burya riganisha ku buhemu, rimwe na rimwe n’ubugambanyi cyangwa ndetse n’ubugizi bwa nabi, bikaba intandaro yo kwangiza ubucuti, umubano, n’akazi.
b. Inyungu z’amafaranga
Abantu bamwe bahitamo kugambana mu nyungu z’amafaranga. Iyo hari amahirwe yo kubona inyungu zihuse, umuntu ashobora guhindura icyizere cy’umubano cyangwa inshuti ngo agere ku nyungu ze bwite.
Urugero: Abantu babiri bashobora kuba ari incuti bakagira igitekerezo cyo gutangira umushinga, wa mushinga wamara kwaguka hari kuvamo amafaranga umwe akariganya mugenzi kugira ngo wa mushinga awusigarane wenyine.
Hari ingero nyinshi umuntu yatanga zifite aho zihuriye n’ubuhemucyangwa ubugambanti bushingiye ku nyungu z’amafaranga. Ariko inyungu z’igihe gito zigira ingaruka z’igihe kirekire ku bantu bose, haba ku muntu uhemukiwe cyangwa uhemutse.
c. Kwifuza ububasha
Hari abahemuka cyangwa bakagambana bashaka kugera ku myanya cyangwa ku cyubahiro. Ibi nabyo ni ibintu bikunze kugaragara mu mibanire y’abantu. Ubu buhemu buza mu masura menshi, nko guca abandi intege, gushinja ibinyoma kugira ngo umwe yigarurire umwanya w’undi, gutwara ibyabo, n’ibindi byinshi.
Urugero: Mu kazi, umuntu ashobora gusiga icyasha mugenzi we kugira ngo arusheho kugundira umwanya w’akazi mu gihe abonye mugenzi we afite ubushobozi bwo kumusimbura.
Ntabwo ibi nabyo ari ibintu by’igitangaza, kuva na cyera abantu bahemukaga kubera mu izina ryo gushaka ububasha. Icyakora ibi usanga ahanini bikorwa n’abantu batifitiye icyizere cyangwa badafite ubushobozi bwo guhatana. Ariko ugasanga binagize ingaruka zikomeye kuri bo ndetse ndetse bugashyira abandi mu kaga.
Icyo twakwiga muri rusange:
Nk’uko tumaze kubibona, ubuhemu bushingiye ku mpamvu zishingiye ku marangamutima, inyungu, cyangwa ububasha. Ibi byose bishingira ku kubura indangagaciro no kwishyira imbere kurusha abandi.
Kumenya izi mpamvu ni intambwe ya mbere yo kwirinda kwigana imyitwarire mibi no kubungabunga umubano n’abandi mu buryo bwubaka icyizere, icyubahiro n’ubumwe.
4. Imyitwarire iboneye wagira yakurinda kuba umuhemu cyangwa guhemukirwa
Guhemukirwa (kugambanirwa) ni kimwe mu bintu bibabaza umutima kandi bishobora gutera agahinda. Ariko icy’ingenzi si ukubabara gusa, ahubwo ni ukuntu wabyitwaramo. Ibi nibyo bigena uko ugaragara mu bantu, ndetse n’uburyo wubaka icyizere mu buzima bwawe.
a. Kutihutira gufata umwanzuro cyangwa kwihorera
Uko wihutira kwihorera, by’umwihariko mu burakari cyangwa agahinda, bishobora kongera ikibazo aho kugikemura. Ihangane, fata umwanya wo guhumeka, kwitekerezaho, no kumva amarangamutima yawe.
Urugero: Mu rukundo, niba umukunzi wawe yakugambaniye, gufata icyemezo cyo kwihorera bishobora kurushaho kwangiza umubano wanyu cyangwa kugutera ikibazo cy’amarangamutima.
Kwihangana ni intambwe y’ingenzi yo gufata ibyemezo biboneye kandi birambye, aho gufata ibyemezo bigendana n’amarangamutima y’ako kanya.
Rimwe na rimwe abantu baganzwa n’amarangamutima, bigatuma bashobora gufata ibyemezo by’ako kanya. Ariko gufata umwanzuro utaramenya neza byose bishobora kugukururira ibindi byago.
Urugero: Mu kazi, niba usanze mugenzi wawe yavuze ibyo utishimiye kuri wowe cyangwa ku gitekerezo cyawe, ntukihutire kumurega cyangwa guhubuka. Banza umenye ukuri kose, umenye impamvu yabikoze, kandi ushake ibisobanuro birambuye.
Muri rusange, kumenya amakuru yose mbere yo gufata umwanzuro ni byiza kuruta kumenya amakuru utari bugire icyo umaza kubera utasubiza ibihe inyuma. Ibi bizakurinda gukora amakosa yo kwihutira kwihorera cyangwa gutakaza icyizere mu bandi.
b. Gushyiraho imipaka
Guhemukirwa hari igihe bituruka ku cyizere kidasanzwe cyangwa kutagira umurongo ntarengwa. Iyo ufite umurongo ntarengwa umenya urugero rw’icyizere uha umuntu runaka cyangwa uburyo witwara mu mibanire yanyu bitewe n’ibimenyetso cyangwa imburira zimwe na zimwe.
Urugero: Ushobora kugena uburyo witwara ku muntu wo muryango bitandukanye n’uwo mukundana ndetse ukanagena ubwoko ndetse n’ikigero cyangwa igipimo cy’amakuru bagomba kumenya.
Ibi icyo bisobanuye si ukuba Mbarimombazi ngo uhorane urwikekwe ku bantu bose, cyangwa uwo mugiranye ikibazo ubwo birangirire aho. Ahubwo ni uburyo bwo kwirinda, kwiyubaha, no kwihesha agaciro.
Umusozo
Kwizera abantu ni ihame ry’imibanire y’ikiremwamuntu muntu, nta cyizere kiri hagati y’abantu byinshi mu byo dukora nko kugurizanya, gutizanya, kujya inama ntibyaba bigikunze. Ariko muri icyo cyizere hari igihe kiba cya gihuru kivamo igihunyira bamwe bagahemukirwa n’abandi bakagambanira.
Iyo icyizere bivuze ko kidacunzwe neza, bishobora gusenya imiryango, guteza amakimbirane, umwiryane, no gutuma igihugu cyangwa umuryango uhura n’ibibazo bikomeye. Burya nta cyiza cyo guhemuka usibye gutakaza indangagaciro n’ubunyangamugayo.
Hari igitekerezo waba ufite kuri iyi nyandiko wakinyuza muri comment tugasangira ijambo.
