Search

Ibintu umaze imyaka myinshi wizera kandi atari ukuri

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Twese duturuka ahantu hatandukanye, tujyenda tuhakura ibitekerezo bitandukanye haba ku babyeyi bacu cyangwa se abantu batwigishije, nk’uko hari ibyo tuba tuziranyeho ari rusange.

Rero muri ibyo hari ibintu umaze imyaka myinshi wasanga ari ukuva wamenya ubwenge kandi burya atari ukuri. Rero iki nicyo gihe cyo kugira ngo uhindure icyo gitekerezo!

Hano hari ibintu ushobora kuba uzi ko ari ukuri kandi atari byo habe na mba.

#1 Otirishe ntihisha umutwe mu butaka iyo ifite ubwoba

Otirishe(Ostrich) niyo nyoni nini mu zituye ku isi, ariko ifite umutwe muto cyane ikaba iboneka muri Afurika ishobora gupima ibiro bigera ku 160.

Abantu bavuga ko iyo iyi nyamaswa igize ubwoba icukura igashyira umutwe mu butaka kuko ngo iyo itakureba ubwo ntuba uyireba. Ibi sibyo, dore impamvu.

Otirishe iramutse ishyize umutwe mu butaka ntago yabasha guhumeka. Burya ahubwo iyo igiye gutera amagi icukura umwobo mu butaka kugira ngo ize kuyashyiramo, ku buryo iyo urebeye kure ugira ngo yahishe umutwe mu butaka.

Izindi Nkuru:

#2 Uruvu ruhindura ibara ngo ruse n’aho ruri

“Uruvu rwihisha rukoresheje uburyo bwo guhinduranya amabara”

Abenshi muri twe tuzi ko iyo uruvu cyangwa se uranyaruvu(Chameleon) rugeze ahantu ruhita ruhindura ibara ngo rwisanishe naho mu buryo bwo kwihisha.

Burya ruhindura ibara biterwa n’ubushyuhe(temperature) cyangwa se urumuri ruri kurugeraho. Ibi bituma uruvu ruhita ruhinduranya imiterere y’umubiri bigatuma ibara rihinduka.

#3 Uducurama ntitureba

“Uducurama ntitureba, dukoresha amajwi kugira ngo tubashe kumva.”

Ese uducurama turareba? Yego rwose. Uducurama turareba n’ubwo dufite amaso mato cyane atareba ku buryo buhambaye ariko arareba rwose.

Gusa, uducurama nibyo koko tunifashisha amajwi mu kumva aho ibintu bishobora kutuzitira(obstacles) aho biherereye. Gusa iby’uko tutareba byo ni ukubyibagirwa!

#4 Sydney ni umurwa mukuru wa Australia

“Sydney ni umurwa mukuru wa Australia”

Nk’uko abenshi tubizi, umurwa mukuru wa Australia ntago ari Sydney ahubwo ni Canberra.

Impamvu ni uko Sydney ariwo mujyi uzwi cyane ku isi ugereranyije na Canberra kandi abenshi tuziko umujyi ujyendwa kandi uzwi cyane aba ariwo murwa mukuru.

#5 Napoleon Bonaparte yari mugufi cyane

Napoleon Bonaparte yari umugabo mugufi cyane binakabije”

Umugabo uzwi cyane mu mateka y’ubufaransa, kimwe mu bintu bitandukanye n’ibigwi bye mu kuyobora ubwami bw’abafaransa ni indeshyo ye, abantu benshi bavuga ko yari mugufi cyane bikabije.

Ariko burya amateka yerekana ko Napoleon yapimaga 1.69m. Ariko nyamara uburebure bwe busumba cyane impuzandengo(Average) y’uburebure bw’umugabo mu Rwanda kuri ubu(1.58m).

Wari ubizi ko hari ibintu bijya gusa n’ukuri ariko bitari byo na mba? Muri ibi ni iki kigutangaje kurusha ibindi? Siga ubutumwa bwawe muri comments.

Ubaye ukunda inkuru zacu, ushora kujya kuri liste y’abasomyi ba Menya ukajya ubona inkuru zikurikira bikoroheye:

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

2 Responses

    1. Abantu benshi twari tuziko Sydney ariwo murwa mukuru kubera ko ariwo mujyi uzwi cyane ku isi bigatuma duhita twumva ko ari umurwa mukuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content