Birashoboka cyane ko wiga ubumenyi bw’isi (geography) waba warabajijwe ikibazo cy’umusozi muremure ku isi.
Iki ni ikibazo ntashoboraga kwibeshya, kimwe no kumenya ko Kalisimbi ariwo musozi muremure mu Rwanda. Nta gushidikanya, benshi twabaga tubizi neza ko igisubizo cy’ukuri ari “Everest”.
Ariko niba kugeza ubu uzi ko Everest ari cyo gisubizo nyacyo, ihangane! Ntabwo ari byo. Burya hari andi makuru yisumbuye utazi kandi yemeza neza ko Everest atari umusozi muremure ku isi.
Muri iyi nyandiko tugiye kuvuga ku mpamvu Everest atari umusozi muremure ku isi nk’uko abenshi babyibwira, n’uburyo bwo kubisobanukirwa!
Uburebure bw’umusozi bubarwa bute?
Wakibaza uti “Ese uburebure bw’umusozi bubarwa bute?“, kuko niryo shingiro rya byose.
Mu bumenyi bw’isi hari uburyo bubiri bw’ibanze ushobora kubaramo uburebure bw’umusozi.
Uburyo bwa mbere ni ukubara uburebure uhereye ku kigero cy’inyanja (sea level), ubwa kabiri, ni ukubara uburebure uvuye ku ndiba y’umusozi (base).
Hari n’ubundi bwa gatatu bwo kubara uvuye rwagati mu nda y’isi (isi ntabwo ari umubumbe uringaniye). Icyakora ubu buryo bwo ntibushidikanywaho mu bijyanye n’uburebure bw’umusozi nyir’izina, ahubwo bwo bukora mu kumenya umusozi ufite agasongero kari hejuru kurusha indi misozi yose.
Umusozi muremure ku isi ni uwuhe?
None niba Everest atariwo musozi muremure ku isi, ni uwuhe?
Igituma umusozi wa Everest witwa ko ari umusozi wa mbere ku isi uvuye ku nyanja (sea level), ni ukuvuga ngo ubaze uburebure ugendeye ku buryo bwa mbere twavuze. Mu yandi magambo, ufite ubutumburuke buruta ubw’indi misozi yose ku isi (uburebure bugaragara).
Icyakora ntabwo wavuga ko ubu aribwo buryo buboneye bwo kubara uburebure bw’umusozi. Urebye ahubwo uburyo bwa kabiri nibwo buboneye kurushaho kuko nyine bubara uburebure bwose bw’umusozi uko bwakabaye.
Rero ukoresheje uburyo bwo kubara umusozi uhereye ku ndiba ukagera kugasongero, umusozi wa mbere ku isi witwa Mauna Kea. Ni ikirunga cyazimye giherereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri leta ya Hawaii.
Uyu musozi wa Mauna Kea gifite uburebure bwa metero 10,210 uvuye ku ndiba ukagera ku gasongero ugereranyije na Everest ifite uburebure bugera kuri metero 8,850.
Umusozi wa Mauna Kea ntibawufata umusozi wa mbere ku isi kubera ko igice cyawo kinini kiri mu nyanja. Ubutumburuke bwa Mauna Kea uvuye ku nyanja ni metero 4,200 gusa, bivuze ngo igice cyawo kigera kuri metero 6,010 kiri munsi y’inyanja.

Umusozo
Ntabwo ari igitangaza ko abantu benshi tuzi ko Everest ari umusozi muremure ku isi.
Ntabwo bivuze ko ibyo wari uzi bipfuye, ariko uburyo ubwo burebure bubarwa ni ingenzi mu kwirinda urujijo ku burebure buvugwa. Hari uburyo butandukanye bwo kubara uburebure bw’umusozi bitewe n’imiterere y’umubumbe w’isi.
Biragaragara neza ko Everest atari umusozi muremure ku isi uhereye ku ndiba ukagera ku gasongero.
Dusangire ijambo. Wowe wamenye ryari ko mu by’ukuri Everest atariwo musozi muremure ku isi?