Ebola ni imwe mu ndwara zandura kandi zifite ubukana bukabije ku isi. Iki cyorezo cyibasira cyane umugabane wa Afurika aho kigaragara incuro nyinshi mu bihe bitandukanye.
Cyatangiye kumenyekana mu mwaka wa 1976 muri Afurika yo hagati, aho cyitiriwe umugezi wa Ebola uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Kuva icyo gihe, Ebola yakomeje kugaragara mu bihe bitandukanye, igatera impungenge bitewe n’uburyo yandura kuko ishobora gukwirakwira mu gihe gito hatabayeho ingamba zihagije.
Indi nkuru wasoma: Indwara 10 zihitana abantu benshi ku isi
Nubwo akenshi ivugwa nk’indwara itera kuva amaraso, ifite byinshi biyiranga birimo ibimenyetso byayo, uko yandura n’uburyo bwo kuyirinda. Nibyo tugiye kureba muri iyi nyandiko.
Icyitonderwa: Iyi nyandiko igamije gutanga amakuru rusange, si ubujyanama bw’inzobere. Mu gihe hari ibimenyetso cyangwa amakuru, ni ngombwa kwegera inzobere mu buzima cyangwa ikigo nderabuzima kikwegereye.
Dore ibintu by’ingenzi umuntu wese akwiye kumenya kuri iki cyorezo.

Ibyo ugomba kumenya ku cyorezo cya Ebola
1. Ebola ni indwara yibasira umubiri w’umuntu igaterwa na virusi. Ebola iterarwa virusi yangiza imikorere y’imbere mu mubiri igatuma ingingo zitandukanye zitabasha gukora neza, ikangiza imiyoboro y’amaraso. Niyo mpamvu iyi ndwara ishobora gutera ibibazo bikomeye nko kuva amaraso mu myenge yose y’umubiri ndetse ikaba yanaviramo urupfu mu gihe ititaweho vuba.
2. Ebola yandura iyo umuntu akoze mu maraso, ibyuya, amarira, inkari cyangwa andi matembabuzi y’uwanduye. Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima ku isi (WHO) n’ibigo bitandukanye bishinzwe ubuzima nka RBC (Rwanda) na CDC (Amerika) bigaragaza iyi virusi ikwirakwira binyuze mu guhura mu buryo butaziguye n’ayo matembabuzi cyangwa ibikoresho by’uwayanduye.
Indi nkuru wasoma: Indwara 5 z’ubwoba (Phobia) zitangaje
Icyakora bitandukanye n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, Ebola yo ntiyandurira mu mwuka (nk’uko bimeze kuri COVID cyangwa ibicurane).
Ntushobora kuyandura kubera ko uri hafi y’umuntu uyirwaye utamukozeho, ariko gukora ku bikoresho yakoresheje bishobora gutuma uyandura. Kuyirinda bisaba kwitwararika cyane, by’akarusho ku bantu bita ku barwayi cyangwa ababa hafi yabo.
3. Nk’uko bigaragazwa n’inzobere, mu ntangiriro umuntu urwaye Ebola ashobora kugaragaza ibimenyetso bitandukanye. Muri ibyo bimenyetso harimo nko:
- Kugira umuriro,
- Kubabara umutwe,
- Kubabara n’umunaniro.
Ibindi bimenyetso harimo nko:
- Kubabara imitsi,
- Kubira ibyuya byinshi,
- Kubabara mu muhogo, no
- Kubura ubushake bwo kurya (Appetit).
Ibi bimenyetso hari igihe abantu babyitiranya n’iby’izindi ndwara zisanzwe nka malaria cyangwa ibicurane, bigatuma itamenyekana hakiri kare.
4. Iyo iki cyorezo cya Ebola kitavuwe hakiri kare, ibimenyetso birushaho gukomera bikaba byanavamo urupfu. Umuntu wayanduye kandi ashobora kugaragaza ibindi bimenyetso nko kuruka, gucibwamo, ndetse no kuva amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri ndetse bikaba byanamuviramo urupfu.
Ibi ni byo bituma iyi ndwara igira ubukana bukabije, iteje akaga/impungenge no kwitondera.
5. Abari hafi y’abarwayi ba Ebola nibo bibasirwa cyane n’iki cyorezo, kwirinda rero ni ingenzi cyane. Hari abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo, nk’urugero abaganga, abaforomo, abagize umuryango w’umurwayi cyangwa abita ku murwayi, cyane cyane iyo batambaye ibikoresho by’ubwirinzi.
Niyo mpamvu kwambara ibikoresho bibakingira (PPE) no gukurikiza amabwiriza y’isuku ari ingenzi mu kurinda abo bantu bahura nabo barwayi.
6. Hari inkingo n’ubuvuzi bifasha kurwanya iki cyorezo. Ubushakashatsi bwatumye haboneka inkingo zifasha mu kuyirinda. Hari kandi n’ubuvuzi butangwa ku barwayi mu kubafasha gukira no kugabanya ubukana bw’iki cyorezo.
7. N’ubwo hari ubuvuzi n’inkingo, kwirinda niyo ntwaro ya mbere. Gukaraba intoki kenshi, kwirinda gukorakora amatembabuzi y’abandi bantu, no kumenyesha inzego z’ubuzima igihe ugaragaza cyangwa ubonye umuntu ugaragaza ibimenyetso, ni bimwe mu byafasha gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara.
8. Ubumenyi ni ingenzi mu kuyikumira. Iyo abantu bafite amakuru ahagije kuri Ebola, birinda kuyandura no kuyanduza abandi. Kumenya ibimenyetso n’uburyo yandura bifasha gufata ingamba hakiri kare, bityo icyorezo ntigikwire henshi.
Umusozo
Ebola ni indwara ifite ubukana bukabije, ariko ishobora gukumirwa iyo abantu bafite ubumenyi buhagije kandi bagakurikiza amabwiriza y’ubuzima.
Kwitwararika no gufatanya ni byo bifasha kugabanya ikwirakwira ryayo no kurinda ubuzima bwa benshi.
By’umwihariko, imyumvire nyayo ku buryo yandura, kuyimenya hakiri kare, no kumenyesha inzego z’ubuzima igihe hari ibimenyetso ku bwandu bwayo nibwo buryo bwo kuyirwanya.
Nanone, isuku y’umubiri n’iy’aho dutuye, hamwe no kwirinda gukora ku matembabuzi y’abantu banduye, bigira uruhare rukomeye mu guhagarika ikwirakwira ryayo.