MenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Shakisha
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
© 2026 Menya.co.rw. All rights reserved.
InkuruUbumenyi

Ibintu bidasanzwe kuri serie ya ‘From’

Menya
Last updated: May 12, 2026 12:50 pm
Menya
Share
SHARE
Kwamamaza
Kwamamaza

Niba ukunda ama filime y’uruhererekane (series) ukaba utarareba ‘From’, ndagira ngo nkumenyeshe ko hari ibintu byinshi wahombye. Iyi ni ya serie ureba udakuraho ijisho.

Contents
  • Incamake:
  • Amatsiko Adashira
  • Izina rya Serie
  • Umujyi utagira izina
  • Ibihembo
  • Kuki twayihaye amanota 8.5/10

From ni Serie yasohotse guhera mu 2022 imuritswe na Epix, ariko guhera ku gice (season) cya kabiri kugeza ubu yerekanwa mu izina rya MGM+.

Serie ya From ifite ibintu byinshi bidasanzwe

Izina: From

Igihe yasohokeye: 2022

Ibice: 4

Menya-Rate: 8.5/10

Incamake:

From ivuga ku bantu batandukanye bari batuye hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisanga mu mujyi muto badashobora kuwuvamo. Ikisumbuye guhera muri uwo mujyi ani uko bagomba no kurwana ku buzima bwabo kubera ibiremwa by’ijoro bituye mu nkengero zawo bibahiga buri munsi. Ibyo byose ariko bagomba no kubibamo bashakisha ibanga ryabakura muri uwo mujyi.

From irimo abakinnyi barenga 40, harimo abarenga 20 bayikinamo nk’abakinnyi b’ibanze (main characters), abagarukamo rimwe na rimwe (recurring), n’abaza nk’abashyitsi (guest). Iyi filime ifite ibice 4 kugeza ubu, byasohotse mu buryo bukurikira:

Igice (season)Uduce (Episodes)Igihe igice cyasohokeyeIgihe igice cyarangiriye
110Gashyantare 20, 2022Mata 10, 2022
210Mata 23, 2023Kamena 25, 2023
310Nzeri 22, 2024Ugushyingo 24, 2024
410Mata 19, 2026Jamena 21, 2026

Iyi serie rero ni agatangaza kuko uburyo ikoze burihariye cyane cyane ku bijyanye n’amatsiko. Muri rusange, dore bimwe mu bintu bidasanzwe wamenya kuri iyi serie ya From.

Amatsiko Adashira

Iyi serie iteye amatsiko adashira n’ubwo nta muntu uzi neza aho igana. Ubundi izindi series tumenyereye ko ziba zifite ahantu ugera ukamenya aho yerekeza ukayikomeza cyangwa ukayihorera.

‘From’ yo ifite umwihariko ko uvanyemo uyandika wenda, umenya nta wundi muntu n’umwe uzi neza aho yerekeza. Igitangaje rero ni uko n’ubundi bitavanaho uburyohe bwayo kuko abantu bakomeza kuyikunda.

Urugero, hari ahantu Tabitha (Catalina Sandino Moreno) abasha gusohoka muri wa mujyi tugira ngo ibyayo byamenyekanye, ahubwo amatsiko arushaho kuba menshi. Sinkubwira Niba ushaka kumenya impamvu uzayirebe kuko hari hari n’ibindi byinshi.

Umujyi wo muri serie ya From utagira izina.
Boyd wo muri serie ya From – Igice cya 2 agace ka 6. Ifoto: Fandom Wiki.

Izina rya Serie

Iyi filime ifite ibintu byinshi biteye amatsiko harimo n’izina. Mu busanzwe tumenyereye ko izina riba rifite aho rihuriye n’inkuru, umuntu, ahantu se cyangwa ikindi kintu giha ubusobanuro izina.

Usibye kuba twese tuzi ko yitwa From, nta mpamvu n’imwe izwi y’aho izina ryaba ryaraturutse cyangwa icyo rivuze. Hari inkuru zimwe na zimwe zishakisha impamvu iyi serie yaba yarahawe iryo zina, ariko nta n’imwe y’impamo irimo.

Nk’izina rya serie The 100 turabizi neza ko rikomoka ku mfungwa 100 zoherejwe ku isi mu buryo bwo gupima niba hari ubuzima. Ariko kugira ngo wumve ukuntu From idasanzwe, yaje itwituraho tuyikunda tutazi ikintu izina ryayo rivuze.

Umujyi utagira izina

Muri Game of Thrones tuzi ko Castle Rock yari iy’aba Lannisters, muri Westeros. Muri From, tubayeho tutazi izina ry’umujyi. Uyu nawo ni umwihariko udasanzwe, kuko nta zina ry’uwo mujyi riravugwa nyuma y’uduce turenga 30 maze kureba.

Ubona ko n’abantu bahezemo badahangayikishijwe cyane no kuwuha izina kubera ko bagomba kurwana no gukiza amagara yabo.

Umujyi wo muri serie ya From utagira izina.
Umujyi wo muri serie ya From utagira izina.

Ibihembo

Iyi serie ubwiza bwayo burigaragaza kuko buri gice gifite amanota arenga 90% kuri Rotten Tomatoes na 7.8/10 kuri IMDB, zimwe mu mbuga zikomeye mu gutanga amanota kuri filime.

Yagiye itoranywa mu guhatanira ibihembo bitandukanye ku rwego rwa filime, abayikinnyemo, cyangwa abayiteguye. Kuvua yatangira kugeza ubu imaze guhatanira ibihembo birenga 10, itsindiramo 2 harimo nka Saturn Award muri 2025.

Kuki twayihaye amanota 8.5/10

Iyi serie ifite inkuru nziza kandi utarambirwa cyane cyane uko ibintu wari witeze kubona nk’igisubizo ugasanga ni nk’agatonyanga mu nyanja ko kugira ngo usobanukirwe.

From (2022—)

4.3 out of 5
Icyatumye tuyiha 8.5/10 n’ubwo ari nziza ni uko iteye amatsiko cyane ku buryo rimwe na rimwe iba amayobera burundu.
Byiza 4.3 out of 5
Ibyiza Inkuru yanditse neza Abakinnyi bazi gukina Amashusho meza
Ibibi Amatsiko menshi

Ni ukuvuga ngo yandikanye ubuhanga rwose mu bijyanye no gutera amatsiko n’amashyushyu ku buryo yakabaye ikwiye amanota menshi ashoboka. Ikibazo cy’aya matsiko nanone ni uko ashobora gutuma abantu barambirwa kuyireba.

Niba wararebye From, uyitekerezaho iki? Niba utarayireba se uyitezeho iki?

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:FromMenyarwandaSerieSeriesUtuntu n’utundi
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umugabo uri gutekereza ibintu bitandukanye byerekeye ubuzima bwe. Amakosa yagukoraho mu myaka 20-30 utayitondeye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Inkuru

Abahanzi Nyarwanda: Cyera n’ubu

By Menya
Ubumenyi

Menya ibimenyetso 5 ubona ku bikarito n’icyo bisobanuye (igice cya 1)

By Menya
Ubumenyi

Ibintu utari uzi mu muziki

By Menya
Umusozi ufite izina rirerire ku isi
Ubumenyi

Umusozi ufite izina utabasha gusoma

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Inkuru zo gutebya
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya