MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2026 Menya.co.rw. All rights reserved.
Inkuru

Uruhare rw’igisirikare cya Amerika muri filime

Menya
Last updated: September 7, 2025 5:17 am
Menya
Share
Uruhare rw'igisirikare cya Amerika muri Filime
SHARE

Gusa icyo wamenya ni uko niba filime uzifata nk’uburyo bw’imyidagaduro hari abazifata nk’uburyo bwo gukwirakwiza amakuru no kugaragaza isura nziza ndetse n’icengezamatwara. Urugero, igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Amerika) ibi kibyumva neza cyane.

Contents
  • Pentagon ni Iki?
  • Uruhare rwa Pentagon muri Filime nyamerika
  • Impamvu nyamukuru ya Pentagon muri Filime

Niba wararebye filime nyinshi za gisirikare cyane cyane iz’abanyamerika, hari ibintu byinshi twaba tuziranyeho nko kuba abasirikare ba amerika burigihe aribo bagira uruhare mu butabazi bw’ibyago bishobora kurimbura isi.

Iyi ndandiko irakugezaho ibyo utari uzi ku bijyanye na filime za gisirikare ndetse n’izindi z’ubutabazi n’uburyo bwo kugaragaza Amerika nk’igihugu k’igihangange.

Indi nkuru wasoma: Inkuru 6 zitandukanye utari uzi kuri filime

Pentagon ni Iki?

Pentagon ni icyicaro gikuru cya Minisiteri y’ingabo z’Amerika, giherereye mu ntara ya Arlington, muri Virginia, muri Amerika.

Iyi nyubako ni imwe mu nini ku isi mu bijyanye n’ibiro bya gisirikare, ifite ubuso bwa hegitari 600 (metero kare 600,000).

Ikora nk’icyicaro gikuru cy’ubuyobozi bwa Minisiteri y’ingabo z’Amerika, zirimo ingabo zirwanira ku butaka, izirwanira mu mazi, n’izirwanira mu kirere, n’izindi nzego za gisirikare zitandukanye.

Iki kicaro gifite abakozi basaga 26,000 b’abasirikare n’abasivili. Bamwe muri aba bakozi bafite akazi ko kukwereka ko Amerika nk’igihugu cy’igihangange babinyujije mu buryo bw’imyidagaduro.

Indi nkuru wasoma: Ibintu 14 ukwiye kwibaza kuri filime utajyaga witaho

Kwamamaza
Kwamamaza

Uruhare rwa Pentagon muri Filime nyamerika

Ifoto ya filime mbarankuru ya Theaters of War
Ifoto ya filime mbarankuru ya Theaters of War

Imikoranire hagati ya Pentagon n’inganda z’imyidagaduro na filime ni urubuga rw’ingirakamaro ku gihugu cya Amerika kuva mu myaka ya cyera, ahayinga mbere gato y’intambara ya kabiri y’isi.

Ibi bigirira akamaro impande zombi. Uti gute? Bumwe mu buryo bugaragara iyi mikoranire ibaho ni mu buryo bw’inkunga.

Ku ruhande rumwe, Minisiteri y’ingabo y’Amerika ibona inganda za filime nk’urubuga rwiza ari rwo guteza imbere inyungu zayo no kwagura ibikorwa byayo. Ibi ibikora yifashishije inganda za filime nka Hollywood.

Ku rundi ruhande, abakora amafilime bashobora kungukiramo kubona ibikoresho bya gisirikare bigezweho n’ikoranabuhanga ku buryo bworoshye kandi budahenze.

Pentagon ikunze gutanga inkunga mu buryo butandukanye mu ikorwa rya filime zerekana ingabo za Amerika mu isura nziza.

Mu nkunga kandi hari ibindi byinshi biba bikubiyemo, harimo nko kuba Pentagon yatanga ibikoresho bitandukanye nk’ibifaru, indege, ahantu ho gukinira filime ndetse n’abasirikare bashobora gukina muri filime.

Mu rwego rwo kunganira iyi nkunga, Minisiteri y’ingabo iba ifite uburenganzira bwo gusuzuma inyandiko no gusuzuma ibikubiye mu duce dukinwa muri filime (Script writing), bityo igahindura inkuru ikurikije inyungu zayo.

Inganda zivuga ko ubwo bufatanye butuma abakora amafilime n’abategura imikino bakora ibikorwa bifatika kandi bifite umwimerere, bifasha cyane cyane mu kumenyekana ndetse no kwizerwa kw’ibikorwa.

Kwamamaza
Kwamamaza

Urugero, filime mbarankuru yitwa “Theaters of War” igaragaza byimbitse uburyo ibi bikorwamo.

Ibi bisobanuye ko Pentagon ishobora kwifashisha uburyo bwa filime igena uko abantu batuye isi babona isura ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyakora ibigaragara muri filime hari igihe biba bihabanye n’ukuri kw’ibihari

Impamvu nyamukuru ya Pentagon muri Filime

Ifoto ya Top Gun: Maverick ikinamo Tom Cruise

Benshi bavuga ko amafilime yatewe inkunga na Pentagon, televiziyo, n’imikino yo kuri videwo ahanini ari urubuga rwo kwamamaza ubuhangange bwa Amerika ku isi.

Byongeye kandi, hari impungenge ziterwa n’uko Amerika itagaragara mu isura ya nyayo ahubwo igahisha ukuri mu bikorwa bimwe na bimwe.

Bamwe mu banegura kandi bagaragaza impungenge ku bijyanye n’imyidagaduro, bavuga ko Minisiteri y’ingabo ishobora gukoresha ubu buryo mu guhindura imyumvire y’abaturage ba Amerika.

Ikabikora igaragaza Amerika nk’igihugu gifitiye akamaro isi mu by’umutekano, kandi bikaba byanazika uruhare rwayo mu bibazo bya politiki n’intamba ishobora kuba igiramo uruhare hirya no hino ku isi.

Zimwe muri filime zagizwemo uruhare n’igisirikare cya Amerika:

  • Top Gun: (1986 na 2022),
  • Transformers (Ibice bitandikunye),
  • X-Men (Ibice bitandukanye)
  • G.I. Joe: Retaliation (2013)
  • Pearl Harbor (2001),
  • Armageddon (1998),
  • Black Hawk Down (2001),
  • Battleship (2012)

Muri filime z’uruhererekane tubonamo nka:

  • M*A*S*H (1972–1983)
  • JAG (1995–2005)
  • NCIS (2003–)
  • Hawaii 5-0 (2010–2020)
  • CSI: Miami (2002–2013 )
  • Stargate SG-1 (1997–2007)
  • The Falcon and the Winter Soldier (2021)
  • Battlestar Galactica (2004–2009)

Izi ngero zigaragaza uburyo filime tunezezwa cyangwa tureba umunsi ku munsi nazo ziba zifite izindi mpamvu zihishe inyuma n’ubwo twebwe tuba tutabibona nk’uburyo bwo kwidagadura. Muri filime ya Theaters of War, bivugwa ko hari filime zirenga 2,500 zatewe inkunga n’igisirikare cya Amerika. Bisobanuye neza ko niba ureba filime hari amahirwe menshi y’uko waba wararebye nibura filime imwe yatewe inkunga n’igisirikare cya Amerika.

Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Imigezi 10 Miremire Kurusha Indi ku Isi
Next Article Ibihugu bito cyane kurusha ibindi ku isi. Ibihugu 10 Bito Cyane Ku Isi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Inkuru

Abanyabyaha bagiye bakora ibintu bisekeje utakeka

By
Menya
Ibintu 5 bihesha umuntu icyubahiro mu bandi
Inkuru

Ibintu 5 Bihesha Umuntu Icyubahiro mu Bandi

By
Rosine Nzakizwanimana
Indirimbo numvishe nabi
Inkuru

Izi ndirimbo numvaga baririmba ikinyarwanda

By
Menya
InkuruUbumenyi

Impamvu 7 zatuma wibaza niba igeno (destiny) ribaho

By
Rosine Nzakizwanimana

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Inkuru zo gutebya
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya