Burya mu ruganda rwa Cinema mpuzamahanga no mu mafilime atandukanya haberamo utuntu twinshi dutandukanye ku buryo twose umuntu atahita atumenya.
Hari ibintu biba bigiye bizwi n’abantu bacye, hano naguteguriye utuntu n’utundi utari uzi kubyerekeye filime cyangwa se cinema zigiye zitandukanye.
Ese waba uzi inkuru yerekeye igishushanyo cya Rose Jack ashushanya muri Titanic? Urashaka kumenya filime yinjije agatubbutse kurusha izindi zose mu mateka y’isi? Naho se filime yatwaye agatubutse mu mateka y’isi? Ubu se ntujya wifuza kumenya inkomoko ya filime mbarankuru? Ibi ni ibintu uri bumenye nukomeza gusoma iyi nyandiko kugeza ku musozo.
Reka dutangire tudatinze turebera hamwe inkuru zitandukanye ushobora kuba utari uzi kuri filime:
1. Leonardo DiCaprio (Jack) ntiyigeze ashushanya

Muri filime ya Titanic, mu gace kagaragara Jack (Leonardo DiCaprio) ashushanya Rose (Kate Winslet), ntago DiCaprio yigeze ashushanya kuko ntabyo azi.
Ahubwo byakozwe na James Cameron (Niwe wanayiyoboye), ikindi utari uzi ni uko kubera Cameron akoresha akaboko k’imoso naho DiCaprio agakoresha ak’indyo byasabye ko bahinduriza (Mirror) kariya gace.
2. Avatar niyo filime y’ibihe byose mu kwinjiza amafaranga

Avatar ni filime yavuzweho kuba ikoranye ubuhanga budasanzwe, yasohotse mu 2009 yanditswe kandi inayoborwa na James Cameron.
Iyi filime ifite agahigo ko kuba ariyo filime yinjije amafaranga menshi ku isi, kuko imaze kwinjiza arenga miliyari 2.8 z’amadolari ($2.8B), aka gahigo ikamaranye imyaka itari micye.
Iyi filime kandi iteganyijwe gusohora igice cyayo cya kabiri mu mwaka utaha (2022) mu kwezi kwa cumi n’abiri.
3. Pirates of the Caribbean ni filime yahenze kurusha izindi

Kugira ngo filime isohoke kandi ibe ari nziza bisaba kuba ikoze neza kandi ibyo ntibyapfa gushoboka hatashowemo amafaranga afatika.
Mu mateka ya Cinema y’isi Pirates of the Caribbean: On Stranger Tides yo muri 2011 niyo filime yahenze kurusha izindi ku isi (hagendewe uko ifaranga ryagiye rita agaciro [inflation]).
Iyi filime yatwaye arenga miliyoni 422 z’amadolari ($422,000,000) kugira ngo irangire ikaba ikurikirwa na Avengers: Age of Ultron.
4. Kompanyi ihemba $1,300 kugira ngo urebe filime

Kompanyi yitwa FinanceBuzz iherutse gutangaza ko ishaka umuntu waba akunda filime ziteye ubwoba (horror films) kugira ngo arebe filime 13 ziteye ubwoba.
Icyo kiraka gihagaze amadolari 1,300 ($1,300), ugikora akaba azaba yambaye FitBit kugira ngo ipime uko umutima utera . Icyo iyi kompanyi igamije ni ukureba ubukana bwa filime bitewe n’agaciro kayo (budget).
Niba uherereye muri leta zunze ubumwe za Amerika ukaba ufite nibura imyaka 18 unafite ubushake ushobora kuba umunyamahirwe muri iki kiraka (unyuze hano).
Dore filime uzareba ni izi zikurikira: Saw, Amityville Horror, A Quiet Place, A Quiet Place Part 2, Candyman, Insidious, The Blair Witch Project, Sinister, Get Out, The Purge, Halloween (2018), Paranormal Activity, Annabelle.
5. Schwarzenegger muri Terminator

Niba wararebye Terminator, urabizi ko Schwarzenegger yari umuntu inyuma ariko ari ibyuma imbere, ibi rero byasabaga ko bamusigaga ibimufasha kugaragara gutyo (make up and mask).
Schwarzenegger ari gukina Terminator 2, bagiye mu karuhuko ko gukina ajya gufata ibiryo bya saa sita yibagiwe gukuramo imyambaro ya Terminator (inyama n’igice cy’isura y’ibyuma nta n’ijisho).
6. Filime ya mbere yakinywe

N’ubwo fillime zahozeho ariko mu mwaka wa 1903 nibwo filime ya mbere mbarankuru (narrative film) yasohotse. Iyi filime yitwa “The Great Train Robbery”.
Iyi filime yamaraga igihe kingana n’iminota 12 yakozwe na Edwin S. Porter ikorewe muri Edison Manufacturing Company. Yafatiwe (yakiniwe) muri New Jersey.
Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.
Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!