MenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Shakisha
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
- Kwamamaza -
Ad imageAd image
Ubumenyi

Impanuka zikomeye z’inganda za mbere mu mateka y’isi

Menya
Last updated: May 22, 2026 2:37 pm
Menya
ByMenya
Follow:
Share
Iturika ry’uruganda rwa rwa gas rwa Bophal
Iturika ry’uruganda rwa rwa gas rwa Bophal
SHARE
Kwamamaza
Kwamamaza

Ujya utekereza ukuntu byagenda habaye nk’impanuka ikomeye y’uruganda? Hari Burya uruganda ni ikintu cyo kwitondera kuko rushobora guteza impanuka ikomeye cyane.

Contents
  • #4 Kugwa kwa Rana Plaza
  • #3 Ikirombe cya Benxihu
  • #2 Iturika rya Chernobyl
  • #1 Iturika rya Bhopal

Iyi mpanuka iba ari ikindikindi haba ku barukoramo, abaruturiye ndetse n’ibidukikije birwegereye. Ibyo byose birangirika ku buryo bukomeye cyane!

Urugero nk’impanuka ya Chernobyl; nyuma y’imyaka irenga 35 imaze ibaye, n’ubu haracyagaragara ingaruka z’iyi mpanuka kubera ubukana yari ifite.

Reka turebe impanuka z’inganda zikomeye cyane zabayeho mu mateka y’isi, aho zabereye, igihe zabereye n’abantu zagizeho ingaruka ndetse n’umubare w’abantu zahitanye.

#4 Kugwa kwa Rana Plaza

Impanuka y’inzu ya Rana Plaza yakoreragamo inganda z’imyenda – ifoto: NyTimes

Mu gihugu cya Bangladesh, mu karere ka Dhaka ku itariki ya 24 Mata mu 2013, inzu ya Rana Plaza yakorerwagamo ubucuruzi, amacumbi, ama banki n’inganda z’imyenda yaraguye, igwira abantu bari bari gukoreramo.

Iyi nzu ya Rana Plaza yahitanye abarenga 1,132 n’abandi 2,500 barakomereka. Iyi mpanuka yabaye nyuma y’umunsi umwe gusa leta ibujije abantu gusubira muri iyo nyubako.

Gusa ba nyir’inganda barenze kuri ayo mabwiriza basubiza abakozi muri izo nganda ku munsi ukurikiyeho ari nabwo iyo nyubako yahirimye.

Mu byateye kugwa kw’iyi nzu ni uko yari yaragenewe ibikorwa by’ubucuruzi n’imiturire ariko bakanga bakayikoreramo ibikorwa by’inganda.

Amamashini yari ari muri iyo nyubako (n’ingufu zayo) biri mu byayiciye intege bituma icikamo imikato kugeza n’aho igwa.

Ikindi kandi hari andi magorofa yari yarongereweho mu buryo butemewe n’amategeko bishobora kuba mu byakuruye iki kiza.

#3 Ikirombe cya Benxihu

Ubwo igihugu cy’Ubushinwa cyari mu maboko y’Ubuyapani kuva mu 1932 kugeza mu ntambara y’isi nibwo habaye ikiza gikomeye.

Mu 1942 mu kirombe cya Benxihu nibwo habaye impanuka ikomeye yatumye ikirombe giturika binavugwa ko ariyo mpanuka ikomeye mu bucukuzi kuva isi yabaho.

Iyi mpanuka bivugwa ko abarenga 1,549 bahasize ubuzima bitewe n’iryo turika ndetse no kubura umwuka (suffocation) bitewe n’umwotsi mwinshi wari uri mu kirombe.

#2 Iturika rya Chernobyl

Impanuka ya Chernobyl

Ninde utazi iki kiza cy’iturika ry’uruganda rwa Nikereyeri (Nuclear)? Ariko ninde uzi neza umubare w’abantu bahasize ubuzima n’izindi ngaruka zitandukanye?

Iki ni ikiza cyabereye mu gihugu cya Ukraine icyahoze ari leta zunze ubumwe z’Abasoviyete, mu gace ka Pripyat mu mwaka wa 1986 ku itariki ya 26 Mata.

Kwamamaza
Kwamamaza

Byatewe n’iyangirika (iturika) rya radiyateri imwe y’imbaraga za nikereyeri mu ruganda rwa Chernobyl Nuclear Power Plant. Ibindi ni amateka!

Iri turika ryateye imfu zigera mu 100 ako kanya gusa uko imyaka yagiye ishira umubare w’abazira iri turika ugenda uzamuka.

Kugeza ubu hamaze gupfa abagera ku 4,000 abenshi muri aba bazize Kanseri y’umuhogo (Thyroid cancer) n’izindi kanseri bitewe n’uko bahuye n’imirasire ya Nikereyeri.

#1 Iturika rya Bhopal

Impanuka y’uruganda rwa gas rwa Bhopal

Nk’uko mu cyongereza bakita Bhopal Disaster, ni impanuka yabereye mu gace ka Bhopal, umujyi wa Madhya Pradesh mu gihugu cy’ubuhinde.

Iki ni ikiza cyabaye ku itariki ya 02 Ukuboza (ukwa cumi n’abiri) mu 1984. Cyatewe n’iturika ry’uruganda rwakoraga imiti yica udukoko rwa “Union Carbide Pesticides Plant”.

Iki kiza cyatwaye ubuzima bw’abantu barenga 2,259 ako kanya, gusa nyuma y’ibyumweru 2 gusa bibaye hari hamaze gupfa abantu bagera ku 8,000.

Ubu abarenga 25,000 bameze gupfa naho abarenga. 100,000 baracyahura n’ibibazo bituruka ku myuka yaturutse muri urwo ruganda ndetse n’ubumuga budakira batewe nabyo.

Iyi nyandiko icyo yagufasha ni ukwitwararika igihe icyo aricyo cyose, haba mu byo ukora niba ukora ahantu uzi neza ko hateza ibyago.

Niba ufite uruganda cyangwa se inyubako ubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi n’umutekano bihagenga kugira ngo utazisanga wateje ibibazo nawe utiretse.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:amatekaimpanukaInganda zikomeye
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umuntu urimo kwayura Menya: Ese ni iki gitera umuntu kwayura?
Next Article Amazina y’amavuko y’abahanzi batandukanye Amazina y’ukuri (y’amavuko) y’ibyamamare bitandukanye ku isi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi nyandiko

Nujya gukora urugendo rw’indege ujye uhora uzirikana ibi bintu 6
Ubumenyi
Abami b'u Rwanda bakurikiranaga mu buryo bwihariye.
Abami b’u Rwanda: Uburyo bworoshye bwo kumenya uko bakurikirana
Inkuru
Imbuga nkoranyambaga zishyura amafaranga menshi ni izihe?
Imbuga nkoranyambaga dukoresha zavutse zite?
Inkuru

You Might Also Like

Kwicuza
Ubumenyi

Ibintu 7 ushobora kwicuza utabikoze ukiri muto — Iki nicyo gihe.

By Rosine Nzakizwanimana
Virusi ya Ebola
Ubumenyi

Ibintu 8 by’ingenzi ugomba kumenya ku cyorezo cya Ebola

By Rosine Nzakizwanimana
Ubumenyi

Imijyi 10 ikuze kurusha indi ku isi

By Menya
Ubumenyi

La Casa de Papel: Ibintu utari uzi kuri iyi Serie.

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Inkuru zo gutebya
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2026 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya
Copyright © 2026 Menya.co.rw.