Ujya utekereza ukuntu byagenda habaye nk’impanuka ikomeye y’uruganda? Hari Burya uruganda ni ikintu cyo kwitondera kuko rushobora guteza impanuka ikomeye cyane.
Iyi mpanuka iba ari ikindikindi haba ku barukoramo, abaruturiye ndetse n’ibidukikije birwegereye. Ibyo byose birangirika ku buryo bukomeye cyane!
Urugero nk’impanuka ya Chernobyl; nyuma y’imyaka irenga 35 imaze ibaye, n’ubu haracyagaragara ingaruka z’iyi mpanuka kubera ubukana yari ifite.
Reka turebe impanuka z’inganda zikomeye cyane zabayeho mu mateka y’isi, aho zabereye, igihe zabereye n’abantu zagizeho ingaruka ndetse n’umubare w’abantu zahitanye.
#4 Kugwa kwa Rana Plaza
Mu gihugu cya Bangladesh, mu karere ka Dhaka ku itariki ya 24 Mata mu 2013, inzu ya Rana Plaza yakorerwagamo ubucuruzi, amacumbi, ama banki n’inganda z’imyenda yaraguye, igwira abantu bari bari gukoreramo.
Iyi nzu ya Rana Plaza yahitanye abarenga 1,132 n’abandi 2,500 barakomereka. Iyi mpanuka yabaye nyuma y’umunsi umwe gusa leta ibujije abantu gusubira muri iyo nyubako.
Gusa ba nyir’inganda barenze kuri ayo mabwiriza basubiza abakozi muri izo nganda ku munsi ukurikiyeho ari nabwo iyo nyubako yahirimye.
Mu byateye kugwa kw’iyi nzu ni uko yari yaragenewe ibikorwa by’ubucuruzi n’imiturire ariko bakanga bakayikoreramo ibikorwa by’inganda.
Amamashini yari ari muri iyo nyubako (n’ingufu zayo) biri mu byayiciye intege bituma icikamo imikato kugeza n’aho igwa.
Ikindi kandi hari andi magorofa yari yarongereweho mu buryo butemewe n’amategeko bishobora kuba mu byakuruye iki kiza.
#3 Ikirombe cya Benxihu
Ubwo igihugu cy’Ubushinwa cyari mu maboko y’Ubuyapani kuva mu 1932 kugeza mu ntambara y’isi nibwo habaye ikiza gikomeye.
Mu 1942 mu kirombe cya Benxihu nibwo habaye impanuka ikomeye yatumye ikirombe giturika binavugwa ko ariyo mpanuka ikomeye mu bucukuzi kuva isi yabaho.
Iyi mpanuka bivugwa ko abarenga 1,549 bahasize ubuzima bitewe n’iryo turika ndetse no kubura umwuka (suffocation) bitewe n’umwotsi mwinshi wari uri mu kirombe.
#2 Iturika rya Chernobyl
Ninde utazi iki kiza cy’iturika ry’uruganda rwa Nikereyeri (Nuclear)? Ariko ninde uzi neza umubare w’abantu bahasize ubuzima n’izindi ngaruka zitandukanye?
Iki ni ikiza cyabereye mu gihugu cya Ukraine icyahoze ari leta zunze ubumwe z’Abasoviyete, mu gace ka Pripyat mu mwaka wa 1986 ku itariki ya 26 Mata.
Byatewe n’iyangirika (iturika) rya radiyateri imwe y’imbaraga za nikereyeri mu ruganda rwa Chernobyl Nuclear Power Plant. Ibindi ni amateka!
Iri turika ryateye imfu zigera mu 100 ako kanya gusa uko imyaka yagiye ishira umubare w’abazira iri turika ugenda uzamuka.
Kugeza ubu hamaze gupfa abagera ku 4,000 abenshi muri aba bazize Kanseri y’umuhogo (Thyroid cancer) n’izindi kanseri bitewe n’uko bahuye n’imirasire ya Nikereyeri.
#1 Iturika rya Bophal
Nk’uko mu cyongereza bakita Bophal Disaster, ni impanuka yabereye mu gace ka Bophal, umujyi wa Madhya Pradesh mu gihugu cy’ubuhinde.
Iki ni ikiza cyabaye ku itariki ya 02 Ukuboza (ukwa cumi n’abiri) mu 1984. Cyatewe n’iturika ry’uruganda rwakoraga imiti yica udukoko rwa “Union Carbide Pesticides Plant”.
Iki kiza cyatwaye ubuzima bw’abantu barenga 2,259 ako kanya, gusa nyuma y’ibyumweru 2 gusa bibaye hari hamaze gupfa abantu bagera ku 8,000.
Ubu abarenga 25,000 bameze gupfa naho abarenga. 100,000 baracyahura n’ibibazo bituruka ku myuka yaturutse muri urwo ruganda ndetse n’ubumuga budakira batewe nabyo.
Iyi nyandiko icyo yagufasha ni ukwitwararika igihe icyo aricyo cyose, haba mu byo ukora niba ukora ahantu uzi neza ko hateza ibyago.
Niba ufite uruganda cyangwa se inyubako ubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi n’umutekano bihagenga kugira ngo utazisanga wateje ibibazo nawe utiretse.
Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!