Ninde udahinduka? Ntawe. Na sosiyete ni uko, nk’uko n’abantu bahindura amazina hari amasosiyete n’inganda zikomeye bishobora guhindura amazina kandi byagiye binabaho kenshi cyane.
Hari inganda zagiye zihindura amazina atandukanye n’uko zatangijwe zitwa ushobora kuba utari uzi. Reka turebere hamwe amasosiyete amwe muri ayo yagiye ashingwa ariko akaza guhindura uko yitwa mu nyuma.
#10 Cadabra – Amazon
Niba wibuka muri mu nkuru ziheruka dusobanura ubusobanuro bw’ama logo y’inganda zikomeye, harimo na Amazon. Ariko burya mu 1994 umuherwe Jeff Bezos washinze iri soko yashakaga kuryita “Cadabra” nk’ijambo rya maji(Majics) rizakurura abantu.
Nyuma rero umunyamategeko we yaje kubyanga gusa Bezos yemera kurihindura ariko ashimangira ko iyi sosiyete igomba kwitwa izina ritangirwa na “A” ariho izina Amazon ryaturutse.
Izindi Nkuru:
Sobanukirwa igitera ikirunga kuruka
Ibintu utari uzi mu muziki
Ibisubizo ku bibazo wibaza kuri YouTube channels zo mu Rwanda
Kuri YouTube ushobora kuzahasanga ibntu byinshi bitandukanye (hafi ya byose)…
#9 Sound of Music – Best Buy
Ububiko(Store) bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga ryatangijwe mu 1966, ritangizwa na Richard M. Schulze hamwe na James Wheeler ritangira ryitwa Sound of Music.
Mu 1981, ubu bubiko bwaje gusenywa na serwakira. Ba nyir’ububiko bafashe icyemezo cyo kugurisha ibyasigaye n’ibitangiritse cyane bagakoresha ijambo “Best Buys” bari kwamamaza icyo gikorwa, nibwo bahise bafata icyemezo cyo guhindura Sound of Music mo Best Buy.
#8 Tokyo Tsushin Kogyo – Sony
Rumwe mu nganda zikomeye ku isi. Ndakeka ko ubu biba bisaba kwitondera kuvuga izina ry’uru ruganda kuko mu 1946, muri Tokyo hatangijwe uruganda rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga rwitwa Tokyo Ksushin Kogyo K.K.
Nyuma bashatse kuyihindurira izina bayita TTK kubera ko ryari rizwi kuyindi kompanyi ya gariyamoshi. Gusa amaherezo baje kubona izina rya Sony.
#7 David’s and Jerry’s Guide to the World Wide Web – Yahoo!
Nanone abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Stanford Jerry Yang and David Filo bakoze urubuga(website) barwita David’s and Jerry’s Guide to the World Wide Web.
Nyuma y’umwaka umwe gusa bahisemo guhindura izina bayita YAHOO. Imana ishimwe ntago twari kubasha kubisoma!
#6 Matchbox – Tinder
Application ikoreshwa n’abantu bashaka abakunzi mu buryo bw’iya kure(Online dating), iyi application yatangiye yitwa MatchBox.
Nyuma abashinze iyi app baje kuyihindurira izina bayita Tinder kugira ngo igirane isano n’ikirango cy’ikibatsi cy’umuriro(Fire flame).
#5 Datsun – Nissan
The Tokyo-based automobile manufacturer has technically been known as Nissan since 1934. And yet, when the brand expanded to the United States in 1958, it did so under the name Datsun. However, the Nissan name eventually made its away across the ocean, and so the company phased out Datsun completely in 1984.
Uruganda rubarizwa muri Tokyo rwatangiye akazi karwo mu 1931, rukorera ku izina rya Datsun, mu 1934 izina Nissan ryatangiye kumenyeka. Kuva mu 1958 kugera mu 1986 imodoka zajyanwaga mu mahanga nizo zitwaga Datsun.
Mu 1986, Nissan yafashe icyemezo cyo gukuraho burundu izina Datsun hagakoreshwa Nissan gusa. Mu 2013 izina Datsun ryaragaruwa, ryongera kuvanwaho mu 2019.
#4 AuctionWeb – eBay
Mu mwaka wa 1995 nibwo Umunyamerika ufite inkomoko muri Iran Pierre Omidyar yatangije urubuga(Website) AuctionWeb rwari rugamije guhuriza hamwe abaguzi n’abagurisha.
Nyuma y’uko abonye uru rubuga rukunzwe(rusurwa cyane) yaje gushaka guhindura izina ngo arwite EchoBay.com ariko asanga hari sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yarifashe ahita arihina arwita eBay ari naho izina ryaturutse.
#3 Blue Ribbon Sports – Nike
Mu 1964, umukinnyi Phil Knight n’umutoza we Bill Bowerman bashinze kompanyi yitwa Blue Ribbon Sports(BRS). Nyuma gato hashize imyaka 2 gusa(1966) baje gushinga iduka ricuruza inkweto za siporo(Sport shoes).
Mu 1972 basohoye urukweto rufite brand ya Nike ari nabwo Blue Ribbon Sports yasimbuwe na Nike.
#2 Burbn – Instagram
Nibyo! Instagram si uku yatangiye yitwa yatangiye yitwa Burbn. Uti byagenze bite? Abagabo 2 bitwa Mike Krieger na Kevin Systrom batangije application yitwa Burbn icyo yari imaze kwari ukugira ngo ijye ifasha abantu gusangiza amafoto abandi mu gihe cyo gusohoka.
Ariko si uko byaje kugenda kuko Systrom na Krieger baje kubona abantu bari kuyikunda cyane aribwo baje kuyihindurira izina bayita Instagram.
#1 BackRub – Google
Nk’uko nabivuze mu nyandiko ziheruka mu 1998 abasore bigaga muri kaminuza ya Stanford Larry Page na Sergey Brin bashinze Google.
Ariko burya mbere y’izina Google, batangiranye umushinga wo gukora ishakiro(Search Engine) ryitwa BackRub mu 1996 ni uko nyuma y’imyaka 2 basohora Google.