Search
Umuntu urimo kwayura

Menya: Ese ni iki gitera umuntu kwayura?

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Nta muntu utayura uko ni ko umubiri ubitegeka kandi niba ariko ubigena ni uko ari ikibazo uba ukeneye gukemura igisubizo uba ukeneye gutanga muri ako kanya.

Indi nkuru wasoma: Kubera iki ubutayu bushyuha ku manywa bugakonja nijoro.

Ese wibaza impamvu wayura (yawn) iyo unaniwe, urambiwe cyangwa se ushonje? Kandi iki ni ikintu utahagarika kuko ntibyakorohera.

Kubera iki umuntu yayura?

Kubera iki dukunda kwayura iyo tunaniwe?
Kubera iki dukunda kwayura iyo tunaniwe?

Havugwa ibintu bitandukanye ku gitera umuntu n’inyamaswa kwayura gusa reka turebe icyo ubushakashatsi buvuga kuri iki gikorwa cyo kwayura.

Ubusanzwe kwayura ni ugufungura urwasaya ukasama cyane ugakurura umwuka mwinshi (inhalation) ukongera ukarufunga mu buryo bwihuse arinako usohora undi mwuka (exhalation). Iki igikorwa gishobora kumara hagati y’amasegonda 4 na 7.

Indi nkuru wasoma: Ibyo utari uzi ku bwoko butandukanye bw’amaraso.

N’ubwo havugwa ibintu byinshi bitandukanye ku mpamvu itera ibinyabuzima bitandukanye kwayura mu gihe binaniwe, birambiwe cyangwa bifite inzara.

Hari imvugo zivuga ko kwayura ari uko umuntu aba afite umwuka muke mu bihaha ubwo yakayura bigatuma yinjiza umwuka uyunguruye (oxygen) mwinshi ari nako asohora umwuka wanduye (carbon) ku bwinshi.

N’ubwo ibi byose mvuze hejuru byumvikana ntiwabyemeza kandi ntiwanabihakana ariko nta bushakashatsi bufatika buhari bubyemeza ariko ntiyaba n’impamvu yo kubihakana no kuvuga ko nta kuri kurimo.

Icyakora hari indi ngingo ihari igaragara nk’ukuri yasohotse mu bushakashatsi bwakozwe mu 2014 na Jorg J.M. Massen hamwe na Andrew C. Gallup. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko igitera umuntu n’ibindi binyabuzima kwayura ari ukuregera ubushyuhe bw’ubwonko.

Indi nkuru wasoma: Ese ni iki inyamaswa zirusha abantu?

Ubusobanuro bwimbitse

Ni ukuvuga ko iyo unaniwe cyangwa se urambiwe igipimo cy’ubushyuhe (temperature) bw’ubwonko kirazamuka kandi ubwonko buba bugomba kugira ubushyuhe buregeye kugira ngo umubiri ukore neza.

Rero kugira ngo ubwonko bwongere busubize umubiri ku murongo biba ngombwa ko wayura kugira ngo uzane akuka gahehereye noneho ubwonko bugabanye igipimo cy’ubushyuhe.

Ushobora kuba uri kwibaza uti ese bigenda bite kugira ngo umwuka uhehereye ukuruye wayura ugere mu bwonko? Iyo wayuye ugafungura urwasaya cyane, bitera imitsi yo mu maso, mu mutwe no mu ijosi kurambuka bikanatuma amaraso yihuta.

Indi nkuru wasoma: Ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba uko birutanwa mu mubare w’abaturage.

Iyo ukuruye umwuka mwinshi bitera amaraso yari ari mu bwonko kumanuka kugira ngo agabanyirizwe ubushyuhe (cooling) noneho mu bwonko hagahita hinjiramo amaraso ahehereye atuma bugabanya igipimo cy’ubushyuhe.

Ubu bushakashatsi bwifashishije abantu 120; abantu 60 bakurikiranywe mu gihe cy’ubushyuhe naho abandi 60 bakurikiranwa mu gihe cy’ubukonje kugira ngo harebwe uko umubiri witwara mu bijyanye no kwayura.

Ibisubizo byagaragaje ko abantu bakunda kwayura cyane mu bihe by’ubushyuhe cyane kurusha uko babikora mu bihe by’ubukonje.

N’ubwo ariko iki gisubizo kigaragaza ko kwayura bikangura ubwonko bikabusubiza imbaraga, abashakashatsi (n’inzobere) batandukanye ntibabivugaho rumwe.

Hari ibisubizo byinshi bitegerejwe kuri iki kibazo nka “kubera iki umwana ukiri mu nda y’umubyeyi we yayura? Byaba bihuriye he no kugabanya igipimo cy’ubushyuhe bw’ubwonko?” Ibi byose bigaragaza ko hakiri urugendo rurerure ku gisubizo cy’iki kibazo.

Kandi burya ngo kwayura ni ikintu umuntu ashobora gutera undi, ku buryo iyo ubonye umuntu yayura nawe bishobora kugutera kwayura ako kanya.

Kwayura mu ruhame ntibyagakwiye gufatwa nk’ikibazo nk’uko abantu bamwe na bamwe babibona, kuko iki ni igikorwa umubiri ukenera gukora kenshi kandi kiwufitiye akamaro gakomeye.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content