Umubare w’abatuye isi wiyongera umunsi ku munsi n’ubwo ubutaka bwo guturaho bwo butiyongera. Ibi bituma uburyo bw’imiturire y’abantu bukomeza kuba ikibazo, aribyo bitera ubucucike. Mu ibarurishamibare, ubucucike bw’abaturage ni igipimo cyerekana umubare w’abantu batuye kuri kilometero kare imwe (km²).
N’ubwo isi muri rusange ifite ikibazo cy’ubucucike, ariko siko ibihugu byose byikoreye imitwaro ingana. Hari itandukaniro hagati y’igihugu gifite abaturage benshi n’igihugu gifite ubucucike bwinshi. Urugero, mu bihugu binini usanga harimo abaturage benshi ariko ugasanga ubunini bw’igihugu buganza umubare w’abaturage bigatuma nta bucucike bugaraga mu gihugu. Ibi bitandukanye n’iyo igihugu ari gito cyane ariko gifite umubare munini w’abaturage, ibi bituma habaho ubucucike bukabije.
Indi nkuru wasoma: Ibihugu 10 bito cyane ku Isi
Iyi nkuru iragaruka ku rutonde rw’ibihugu 10 bifite ubucucike bwinshi kurusha ibindi ku isi uhereye ku mwanya wa 10 kugeza ku mwanya wa 1. Icyo wamenya ni uko u Rwanda ruboneka kuri uru rutonde, ariko nti ruri ku mwanya wa mbere.

10. Bangladesh
Igihugu cya Bangladesh kiza ku mwanya wa 10 giherereye ku mugabane wa Aziya gifite ubuso bwa 147,570 km² kikaba gituwe n’abaturage barenga miliyoni 173. Gifite ubucucike bw’abantu bagera ku 1,172/km².
9. Sint Maarten
Igihugu cya Sint Maarten kiza ku mwanya wa 9 giherereye ku mugabane wa Amerika (mu birwa bya Caribbean) gifite ubuso bwa 34 km² kikaba gituwe n’abaturage bagera ku bihumbi 43. Gifite ubucucike bw’abantu hafi 1,265/km².
Indi nkuru wasoma: Imigezi 10 Miremire Kurusha Indi ku Isi
8. Lebanon
Igihugu cya Lebanon kiza ku mwanya wa 8 giherereye ku mugabane wa Aziya, gifite ubuso bwa 10,452 km² kikaba gituwe n’abaturage barenga miliyoni 6.6. Gifite ubucucike bw’abantu bagera kuri 1,296/km².
7. Rwanda
Igihugu cy’u Rwanda kiza ku mwanya wa 7 giherereye ku mugabane wa Afurika gifite ubuso bwa 26,338 km² kikaba gituwe n’abaturage barenga miliyoni 14.3. Gifite ubucucike bw’abantu hafi 1,403/km².
6. Palestine
Igihugu cya Palestine kiza ku mwanya wa 6 giherereye ku mugabane wa Aziya gifite ubuso bwa 6,020 km² kikaba gituwe n’abaturage barenga miliyoni 5.2. Gifite ubucucike bw’abantu bagera kuri 1,476/km².
Indi nkuru wasoma: Indwara 10 Zihitana Abantu Benshi ku Isi
5. Barbados
Igihugu cya Barbados kiza ku mwanya wa 5 giherereye ku mugabane wa Amerika (Caribbean) gifite ubuso bwa 430 km² kikaba gituwe n’abaturage bagera ku bihumbi 280. Gifite ubucucike bw’abantu bagera kuri 1,520/km².
4. Taiwan
Igihugu cya Taiwan kiza ku mwanya wa 4 giherereye ku mugabane wa Aziya gifite ubuso bwa 36,193 km² kikaba gituwe n’abaturage barenga miliyoni 23. Gifite ubucucike bw’abantu bagera kuri 1,580/km².
3. Bahrain
Igihugu cya Bahrain kiza ku mwanya wa 3 giherereye ku mugabane wa Aziya gifite ubuso bwa 778 km² kikaba gituwe n’abaturage barenga miliyoni 1.5. Gifite ubucucike bw’abantu hafi 1,900/km².
2. Singapore
Igihugu cya Singapore kiza ku mwanya wa 2 giherereye ku mugabane wa Aziya gifite ubuso bwa 728.6 km² kikaba gituwe n’abaturage barenga miliyoni 5.6. Gifite ubucucike bw’abantu hafi 7,800/km².
1. Monaco
Igihugu cya Monaco kiza ku mwanya wa 1 giherereye ku mugabane wa Uburayi gifite ubuso bwa 2.02 km² kikaba gituwe n’abaturage barenga 39,000. Gifite ubucucike bw’abantu hafi 19,300/km². Iki gihugu kandi nanone kiza mu myanya y’imbere mu bihugu bito cyane ku isi, wasoma inkuru twanditse ku bihugu bito cyane ku isi.
Umusozo
Ahanini kuri uru rutonde habonekaho ibihugu bifite ubuso buto. Usanga kandi ibihugu biri kuri uru rutonde byiganje ku mugabane wa Aziya.
Icyakora, ntabwo ubucucike bwaba urwitwazo rwo kudatera imbere kw’igihugu, kuko hari ibihugu byinshi bigaragara kuri uru rutonde kandi biteye imbere cyane. Ariko kandi, ubucucike bukabije bushobora kugira ingaruka ku buzima, imiturire, n’ibidukikije ari nta ngamba zifashwe nko kugabanya umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage.
Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.
