Icyubahiro ni kimwe mu bintu abantu benshi baba bifuza kandi ni ingenzi mu buzima. Ariko burya icyubahiro ni nk’igihingwa ugomba kukibagarira, ukagifumbira ndetse ukanacyuhira wifashishije indangagaciro n’imyitwarire myiza.
Kubahwa mu kazi, mu muryango cyangwa mu mibanire ya buri munsi, bituma umuntu yumva afite agaciro kandi bikongera icyizere abantu bamugirira.
Icyubahiro kirambye ntigituruka ku mwanya umuntu afite, umuryango avukamo, cyangwa imyaka afite gusa. Akenshi bishingira ku myitwarire, amagambo, imigirire, n’imico umuntu agaragaza mu buzima bwa buri munsi.
Abahanga mu by’imitekerereze y’abantu bagaragaza ko imyitwarire imwe n’imwe yubaka icyizere n’icyubahiro mu bandi.
Muri iyi nyandiko turagaruka kuri bimwe mu bintu bitanu (5) bikunze gutuma umuntu yubahwa n’abandi muri sosiyete (society).
1. Kuvugisha ukuri no kuba inyangamugayo
Kuvugisha ukuri ni umwe mu mico yubaka icyizere n’icyubahiro mu bandi. Iyo abantu bamenye ko uvuga ukuri kandi ukirinda kubeshya cyangwa uburyarya, bituma bakwizera kandi bakaguha agaciro.
Inyangamugayo igaragarira mu bintu byinshi, ibi ni bimwe muri byo:
- Kuvuga ukuri n’iyo byaba bigoye
- Kutarya ruswa cyangwa indonke
- kudakoresha uburiganya kugira ngo ugere ku nyungu bwite.
Urugero: Mu kazi abantu bubaha cyane umuntu uvuga ibintu uko biri aho kubihindura kugira ngo agaragare neza imbere y’abandi.
N’ubwo rimwe na rimwe kuvuga ukuri bishobora gutuma umuntu anengwa cyangwa atishimirwa, mu gihe kirekire bituma yubaka icyizere mu bantu. Icyakora, ukuri ntabwo gukwiye kuba urwitwazo rwo gukomeretsa cyangwa gusesereza abandi.
Abashakashatsi mu bijyanye n’imibanire y’abantu bagaragaza ko icyizere ari inkingi ikomeye yubaka ubuyobozi n’imibanire myiza, kandi kuba inyangamugayo nibyo bituma icyo cyizere kibaho.
2. Kubaha abandi
Kugira ngo umuntu yubahwe, na we agomba kubaha abandi. Kubaha abandi ntibivuga gusa kubaha abakuru cyangwa abayobozi, ahubwo ni imyitwarire igaragarira mu buryo umuntu afata buri wese.
Urugero: kubaha ibitekerezo by’abandi n’iyo mutabyumvikanaho, kubatega amatwi utabaca mu ijambo mugihe bavuga, cyangwa kwirinda amagambo asebanya ni bimwe mu bigaragaza ko wubaha abandi.
Iyo umuntu yitwara atyo, bituma abo babana bumva nabo bahawe agaciro. Mu gihe kirekire, ibi bituma na bo bamufata nk’umuntu ukwiye icyubahiro.
Abahanga mu by’imibanire bagaragaza ko kubaha abandi ari imwe mu mico ituma imibanire iramba, haba mu kazi, mu nshuti no mu muryango.

3. Gufata inshingano
Umuntu ufata inshingano z’ibyo akora akenshi yubaka icyizere mu bandi. Ibi bisobanura kuzuza inshingano n’amasezerano nk’uko yabyemeye no kwemera amakosa igihe yakozwe no kuyakosora.
Mu buzima bwa buri munsi, hari abantu bakunda gushaka uwo bashinja amakosa igihe ibintu bitagenze neza cyangwa batujuje inshingano. Iyo uri muri iki cyiciro, abantu bakubona nk’umuntu udafite ubushobozi bwo gufata inshingano.
Ariko umuntu wemera amakosa ye kandi akemera kuyakosora akenshi yubaka icyubahiro mu bandi. Ibi bigaragaza ubunyamwuga, ubutwari n’ubunyangamugayo.
Mu nzego z’ubuyobozi n’akazi, abafata inshingano z’ibyo bakora bakunda kubahwa cyane kuko bagaragaza ubushobozi bwo kuyobora no gukemura ibibazo.
Indi nkuru wasoma: Ishyari: ni iyihe mpamvu iritera
4. Gutuza no kugenzura amarangamutima
Ubushobozi bwo kugenzura amarangamutima ni kimwe mu bintu bituma umuntu yubahwa. Uburyo umuntu yitwaraho ku bandi ni ikimenyetso gikomeye cy’icyubahiro abaha ariko kandi n’uburyo yiyubaha.
Mu gihe habaye ibibazo byo kutumvikana, abantu bubaha cyane umuntu ushobora kuguma atuje. Rimwe na rimwe n’ibyishimo bidasanzwe bishobora kugaragaza niba uri umuntu wiyubaha.
Urugero: mu gihe hari impaka cyangwa amakimbirane, umuntu utihutira kurakara cyangwa kuvuga amagambo akomeretsa agaragara nk’umuntu utekereza mbere yo kuvuga.
Ibi bifitanye isano n’icyitwa emotional intelligence, twigeze no kubivugaho mu nkuru yacu yatambutse hano kuri Menya.co.rw, ubushobozi bwo kumenya no kugenzura amarangamutima yawe ndetse no kumva ayo abandi bafite.
Twanabigarutseho kandi ko abantu bafite emotional intelligence bakunda kubaka imibanire myiza n’abandi kandi bakubaka icyubahiro mu kazi no mu buzima busanzwe.
5. Gufasha abandi no kugira umutima mwiza
Umuntu ufite umutima wo gufasha abandi akenshi arakundwa kandi akubaka icyubahiro mu bandi.
Ibi bishobora kugaragarira mu bintu bitandukanye nko gutanga inama nziza, gufasha umuntu mu kibazo cyangwa kumuba hafi mu bihe bitandukanye.
Gufasha abandi ntibikorwa hagamijwe gushimwa gusa, ahubwo bigomba gukoranwa umutima ukunze. Abantu bakunda kubaha umuntu ubagaragariza umutima mwiza akabereka ko abitayeho. Ibi bituma ubikoranye umutima ukunze kandi ushaka agira isura nziza muri rubanda nk’umuntu utekereza ku bandi aho kwitekerezaho gusa.
Mu muryango, mu nshuti cyangwa mu kazi, abantu nk’aba bakunze gufatwa nk’abafite indangagaciro nziza kandi bakagira icyubahiro kirambye.
Indi nkuru wasoma: Ibuka zimwe muri izi Slangs 14 zo muri interina
Incamake
Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bibaza impamvu hari abantu bubahwa cyane aho bagiye hose. Ugasanga umuntu arubahwa mu kazi, mu muryango cyangwa mu nshuti mu gihe undi nta cyubahiro abantu bamuha n’ubwo baba bafite ubushobozi cyangwa imyanya ikomeye.
Mu by’ukuri, nk’uko twabivuze dutangira, icyubahiro ntigishingira gusa ku mwanya umuntu afite cyangwa ku butunzi bwe, ahubwo gishingira cyane ku myitwarire n’indangagaciro agaragaza mu bandi.
Nk’uko twabibonye muri iyi nkuru, kuvugisha ukuri no kuba inyangamugayo bituma abantu bakwizera kandi bakumva ko amagambo yawe afite agaciro. Kubaha abandi na byo bituma nabo bakubona nk’umuntu uha agaciro abo babana.
Iyo umuntu ashoboye gufata inshingano z’ibyo akora, akemera amakosa ye kandi akagerageza kuyakosora, bituma agaragara nk’umuntu wizewe kandi ufite ubunyangamugayo.
Nanone, abantu nk’abo akenshi babasha gukemura amakimbirane neza kandi bakirinda amagambo cyangwa ibikorwa bishobora kubabaza abandi.
Byongeye kandi, umutima wo gufasha abandi no kubifuriza ibyiza utuma umuntu yubaka imibanire myiza kandi akagira izina ryiza mu bantu babana.
Umusozo
Ni ngombwa kumenya ko icyubahiro cy’ukuri atari icy’igihe gito. Ni ikintu cyubakwa buhoro buhoro, binyuze mu myitwarire umuntu agaragaza buri munsi.
Amagambo umuntu avuga, uburyo yitwara mu bihe bitandukanye ndetse n’uko afata abandi ni yo myitwarire igira uruhare runini mu kumwubakira icyubahiro kirambye.
Mu yandi magambo, kugira ngo umuntu yubahwe muri rubanda agomba gutanga impamvu simusiga zigaragaza koko ko akwiye icyo cyubahiro. Ibi bigenwa ahanini n’indangagaciro ze.
