Neg-G the General yarararirimbye ngo, <<interina (internat) irarera, interina ni nziza dukwiye kuyikunda>>. Njyewe mba mbona atarabeshye iyo nsubije amaso inyuma nkareba ubuzima nabayeho muri interina.
Muri interina ababashije kuhiga bahakuye byinshi, nk’imyitwarire, imivugire, imico, ndetse n’ibindi byinshi.
Ariko kimwe mu bintu by’umwihariko usanga muri interina ni imvugo zidasanzwe, izi dukunda kwita slangs.
Slangs zari iki?
Slangs zari imvugo zihariye abanyeshuri bakoreshaga mu buryo baziranyeho bwo kuzimiza cyangwa se bwo koroshya imivugire hagati yabo.
Izi slangs incuro nyinshi zabaga zisanzwe zihari, abantu bakazifata batyo zikagenda zikwirakwira no bindi bigo.
Indi nkuru wasoma: Amateka y’ubwato bwa TITANIC: Impanuka ikomeye y’ikinyejana cya 20
1. Ikinyusi
Niba warakoraga siporo, ijambo ikinyusi warivuze incuro nyinshi, kandi niba utaranayikoze ryakunyuze mu matwi. Ikinyusi cyari inkweto yabaga igenewe gukoresha imyitozo ngororamubiri cyangwa siporo.
Ahanini wasangaga izi nkweto z’ibinyusi zarabaga zishaje cyane. Sinzi neza impamvu n’imvano y’ijambo ikinyusi.
2. Kuganira (kw’ikintu runaka)
Tukivuga ku by’ikinyusi, hari ijambo rindi ryajyanaga n’ikinyusi ari ryo <<Kuganira>>. Kuganira byabaga bosobanuye kunuka cyanwa kugira impumuro mbi. Ahanini nabyo byakoreshwaga ku nkweto.
Wasanga ahanini inkweto z’ibinyusi ari zo zitagirirwaga isuku ihagije bityo ugasanga zinuka. Iri jambo ariko ryakoreshwaga ku nkweto, imyambaro, ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye.
3. Kuyobya [Indege]
Nk’uko kwiba imyenda n’ibindi bikoresho muri interina, ntabwo ibiryo byari bihejwe kuri iyi ngingo. Ni wumva kuyobya umenye ko koko byari ukuyobya. Kuyobya, ubundi mu magambo yose byari ukuyobya indege.
Ibi byabaga bisobanuye kwiba ibiryo byabaga bigenewe abandi bikajya kuribwa n’abatari ba nyirabyo. Ibi ni ibintu byakorwaga n’abanyeshuri b’abahungu, sinzi niba hari abakobwa babikoraga.
4. Gukora (Gutera) Icyate
Mu buzima bwa buri munsi biragoye ko wubahiriza amategeko yose uko bikwiye. Iyo utayubahirije urabihanirwa mu buryo butandukanye, muri interina naho byari uko.
Kimwe mu bihano byakoreshwaga harimo gutera icyate cyangwa se gukora icyate (ntekereza ko imvugo iterwa n’ishuri wizeho). Ariko iri jambo rizwi cyane ahantu henshi.
Gukora/gutera icyate ni igihe wabaga wakoze ikosa noneho ugahanishwa gukora imirimo itandukanye y’amaboko nko guhinga, gusukura ubusitani, gusukura (gukoropa) aho barara (doro).
5. Kubinda
Ubundi kubinda ni ukwambika umwana w’uruhinja cyangwa igitambambuga ibibindo (nka pamper) kugira ngo ataza kwiyanduza cyangwa kwanduza aho yicaye/aryamye.
Iri jambo nka slang ryabaga risobanuye igihe umuntu yaganiraga n’umukobwa mbere y’uko umusaba urukundo. Ibi nibyo abantu bavugaga ngo umuntu ari kubinda, ari nabyo bizwi nko gutereta. Aho bihuriye n’igisobanuro natanze hejuru ntabyo nanjye nzi.
6. Gufunga inguni
Iyi slang ifite aho ihuriye no n’iyo haruguru. Iyo umuhungu yajyaga kureba umukobwa bajyaga mu bwihugiko, nko mu ishuri, inyuma y’ishuri cyane cyane ahantu hari akijima.
Kubera ukuntu babaga bari mu kanya gato ndetse begeranye cyane, ibi nibyo byitwaga gufunga inguni.
7. Gutera inayiti (night)/Gutema ijoro
N’ubwo nk’abaruru hari igihe twavugaga twaje kurya twabona akanya tukiga, hari igihe byageraga imibare ikazamo ibihekane.
Inshuro nyinshi mu minsi y’ibizamini rwabaga rwambikanye, igihe n’amanota bihanganye bigasaba ko utangira gukoresha n’amasaha y’ijoro kugira ngo ibyo wize mu mezi abiri ubifate mu munsi umwe.
Iyo wararaga ijoro wiga nibyo twitaga gutera inayiti cyangwa se gutema ijoro.
8. Gutera ishoka
Imwe mu mpano abanyeshuri bo muri interina baba bafite haba harimo n’ijisho rizi gupima no kugereranya ingano y’ibiryo. Gutera agashoka byaba bisobanuye kuguha ibiryo bicye ugereranyije n’iby’abandi.
Iyo baguteraga ishoka wamenyaga ko umunsi utari burangire neza kubera inzara. Aho gutera ishoka byavuye naho ntiwahambaza ngo mpamenye rwose.
9. Kwica ingwe
Kwica ingwe ni ijambo ryavugaga gusukura ubwiherero by’umwihariko nko mu masuku rusange cyangwa se mu gihano. Nta kindi kirenze icyo ryari risobanuye.
Urugero, iyo wakoraga ikosa bakaguha gutera icyate mu bwiherero wabaga ugiye gutera icyate cyo kwica ingwe.
10. Gutera oruje (hors jeux)
Inzara yo muri shomage (chaumage) yari gaheza, yarakuryaga ukumva amasaha atava aho ari kandi inzara igutema amara. Akenshi wasanga ab’inkwakuzi n’abatabashije kwihangana batangiye kwigenzagenza hafi y’uburiro (refe).
Gutera oruje rero byabaga ari ukugera hafi y’uburiro mbere y’uko amasaha yo kurya agera. Ni ibintu byakorwaga cyane cyane mu minsi ya nyuma y’igihembwe cyangwa mu minsi y’ikiruhuko isoza icyumweru (weekend).
11. Umururu
Umururu ni ijambo ryasobanuraga umunyeshuri mushyashya muri icyo kigo. Ni ukuvuga ngo abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere n’uwa kane wasangaga aribo bitwa abaruru.
Icyakora byaragoranaga kwita umunyeshuri wo mu yindi myaka umururu n’iyo yabaga avuye mu kindi kigo, kubera ko yahitaga yisanisha na bagenzi be b’aba ansiye (ancien).
12. Kunnyuzura
Iki nicyo gihe kigoye umunyeshuri mushya yanyuragamo. Icyakora ahenshi (niba hari na hake) ntibigikorwa, birabujijwe.
Kunnyuzura bwari uburyo bwo guserereza umunyeshuri mushya haba mu mvugo no mu ngiro. Ahanini wasangaga bikorwa n’abanyeshuri bo mu mwaka wa kabiri bitewe n’uko babaga bavuye muri ibyo bihe by’ubururu bakabikora abashya bahabasanze.
13. Gukema
Ni koko ngo nta mugabo upfa adasebye. Gukema byabaga bisobanuye guseba. Niba waravuye muri interina udasebye, uri umunyamahirwe ukomeye cyane.
Iyo umuntu yakoraga ikintu cyangwa ikintu kikamubaho kigatuma aseba mu ruhame rw’abanyeshuri bavugaga ko yakemye. Ibi wabigereranya no guta ibaba. Hari n’aho wasangaga umuntu wakemye bamwita Kemayire.
14. Gukarota
Abanyeshuri bo muri interina babaga bafite amasomo bakunda n’andi banga bumva batanakora, ayo barayakarotaga. Gukarota byabaga bisobanuye gusiba.
Iyo mugenzi wawe yakubwiraga ati ‘Ngiye gukarota’ wahitaga umenya ko iryo somo ari burisibe. Gusa gukarota nibyo byahindukiraga bigatera umuntu gutera inayiti.
Inyongezo
Slang ya nyuma y’inyongezo ni <<Gutera indobo>>. Nk’uko nabivuze, nta mugabo upfa adasebye, no gutera indobo birimo. Gutera indobo byavugwaga igihe umuntu yabaga asabye urukundo bakamuhakanira, nibwo bavugaga ko bamuteye indobo. Mu magambo macye, iyo wajyaga kubinda, ibintu bibiri byarashobokaga ko banagutera indobo.
Umusozo
Interina bwari ubuzima butoroshye ariko bwigishaga byinshi mu buzima. Ariko nanone ni ubuzima bufite imvugo n’amagambo yihariye utapfa gusanga mu buzima busanzwe.
Muri iyi nyandiko twarebeye hamwe imvugo (slangs) zigera kuri 14 zakoreshwaga cyane muri interina. Hari slang uzi yakoreshwaga aho wigaga wumva wadusangiza? Waca muri comment ukatubwira iyo ariyo n’icyo yasobanuraga.
