Abantu bose ku isi baba bafite ubushobozi butandukanye, aribyo dukunze kwita impano. Bamwe muri bo baba bakora ibintu bitangaje nko kuzunguza amatwi, gukoza ururimi ku zuru ndetse n’ibindi.
Impamvu biba bidasanzwe ni uko ntago ari umuntu uwo ariwe wese wabishobora ahubwo bishobora bacye cyane.
Hano kuri Menya twashatse ibintu bitandatu utashobora gukoresha umubiri wawe. Gusa nk’uko nabivuze kubikora birashoboka ariko ni abantu mbarwa babikora bigakunda.
#1 Kurigata inkokora
Mu by’ukuri, uburyo umubiri w’umuntu ukoze hari ibice biba bitapfa guhura ku buryo kubihuza biba bigoye cyane.
Niba wumva ushobora gukora ikintu ushaka ku mubiri wawe. Ibi ntago bishobora kukorohera, yewe ushobora no kutabibasha.
#2 Kuzengurutsa akaboka n’akaguru
Ubyizere, ibi bikomeye kurusha uko ubikeka.
Gerageza kuzengurutsa akaboko kawe ukaganisha i buryo ubundi unazengurutse akaguru ukaganisha i bumoso. Cyangwa se mu bundi buryo, ubwo akaboko karagana i bumoso akaguru kajye i buryo.
Wabishoboye?
#3 Guhinira ururimi hasi
Ubundi urabi ko guhina ururimi ukarugira nk’agaheha ari ibintu byoroshye cyane, ariko ibi bigakunda waruhiniye hejuru.
Iki cyo gisa nk’ikitanashoboka. Ngaho noneho ruhinire munsi urebe ko bikunda.
#4 Kwikirigita ugaseka
Ushobora kuba utazi ko udashobora kwikirigita. Ntiwabishobora rwose, kuko kugira ngo umuntu agukirigite useke ni uko ubwonko buba butabyiteguye.
Iyo rero wikirigise ni igikorwa ubwonko buba bwotegiye rero k’ubw’ibyo ntushobora guseka.
#5 Kuzamura mukuru wa meme
Ukeka ko noneho mu bintu ufiteho ubushobozi 100% n’intoki zawe zirimo kubera ko uzihina uko ushaka cyangwa ukaba wazikoramo ibimenyetso nka peace. Sobyo?
Niba aribyo rero reka nkwereke ibintu unkorera:
Fata ikiganza cyawe ukirambike ku meza, hinira munsi urutoki rwa mukuru wa meme(urutoki rujyaho impeta) izindi zisigare zirambuye, ngaho noneho zamura musumbazose.
Ntibyoroshye se? Biroroshye.
Ngaho noneho kuri iyi ncuro hina musumbazose(urutoki rusumba izindi zose), ubundi ugerageze kuzamura mukuru wa meme yonyine urebe ko bikunda.
Byakunze? Ndakeka bitakunze.
#6 Kwitsamura ureba
Ni ibintu byakuvuna cyane kwitsamura ureba kuko iyo ugiye kwitsamura urahumiriza nta kabuza. Ibi byo ni ibintu byikora, ntago umuntu yabikora ariko nabyo birakaze kubikora.
Umusozo
Hari icyo wabashije gukora muri ibi? Niba hari kimwe muri ibi, ikomere amashyi uri umuntu udasanzwe rwose.
Niba ushaka kujya kuri list y’abasomyi ba menya wakiyongera kuri list ukoresheje form iri munsi. Mukomeze kuryoherwa n’iminsi mikuru!