Search

Utuntu duto 25+ dusekeje abantu bose banga

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Ubuzima bwuzuyemo ibintu byinshi duhura nabyo byaba ibyiza cyangwa ibibi. Ibi byose bituma ubuzima buburirwa igisobanuro cya nyacyo cyabusobanurira rimwe.

Akaba ari nacyo gituma umuntu ahora atazi ikimutegereje imbere niba ari cyiza cyangwa se kibi. Gusa hari ibintu biba abantu badakunda ariko n’ubwo biba ari bibi iyi utekereje usanga bisekeje cyangwa ari ibitesha umutwe.

Hari ibintu abantu twese tudakunda

Menya mu buryo bwo kugufasha kwidagadura yaguteguruye ibintu 25+ biba ku bantu ariko ugasanga nta muntu n’umwe wakubwira ko abikunda.

1. Gusitaza ino ry’agahera.

2. Gusinzirana telefone mu ntoki.

2. Kuvugisha umuntu uri mu bitotsi ukamubwira ibiterekeranye.

4. Ku byuka wirukanka ugasanga waraye udashyize telefone ku muriro.

5. Gukura imbuto mu icunga, mandarine cyangwa indimu uri kurya.

6. Kugera ku cyapa bisi (bus) igiye.

7. Gufunga inkari cyangwa umusuzi igihe kirekire.

8. Ifoto ya Instagram ya mbere iza ituzuye igacika umutwe.

9. Umuntu uguha WiFi ifite Password nka “GdjsrkFta48Tr”. Niba nawe iyawe ariko imeze ntuzayimpeho.

10. Gukandagira mu kiziba kubera kurangara.

11. Gucurikranya amagambo, urugero ugiye kuvuga imbwa y’umukara ukavuga “inkara y’umubwa”.

12. Gukanguka wari ugeze ku nzozi ziryoshye.

13. Kunywa icyayi wari uzi ko gikonje ugasanga ni umuriro kandi utari bugicire.

14. Gufura akenda uzajyana ejo izuba ntirikubanire rikanga kuva.

15. Guterura ijerekani n’imbaraga nyinshi ugasanga irimo ubusa.

16. Kuba ugitangira kubyina indirimo bagahita bayivanamo.

17. Guhamagara umuntu ugatangira kumubwira ububwa ugasanga wibeshye nimero.

18. Gushakisha ikintu ufite mu ntoki kandi byanagutwaye imbaraga nyinshi.

19. Kuba ugiye gukora ikintu kihutirwa ku mashini ukabona amagambo avuga ngo “Working on Updates, 0% complete don’t turn off your computer”.

20. Kujyenda ubwira umuntu wahindukira ugasanga ntawugihari.

21. Kujya gusura umuntu akigira nk’aho utari umushyitsi.

22. Kujya kuryama ugasanga umuntu murarana yaryamye yitambitse yuzuye uburiri.

23. Kwiruma uri kurya.

24. Kujya mu bwiherero (toilet) warangiza ugasanga nta rupapuro rw’isuku (hygienic paper) ruhari/wajyanye (😳)

25. Kujya ahantu wagera mu mu nzira hagati ugasanga umwenda wawambaye uhindurije.

26. Kumara kwibwirana n’umuntu, nyuma y’iminota micye ukagira isoni zo kumuhamagara kubera wibagiwe izina rye.

Dore ngutwo utuntu abantu hafi ya bose badakunda. Hitamo kimwe muri ibi wowe wumva wanga cyangwa se bikubangamira cyane, unatubwire impamvu ubyanga.

Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content