Search
KICS Campus

Amashuri 10 ahenze kurusha andi yose mu Rwanda

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Baca umugani mu kinyarwanda ngo Uburere buruta ubuvuke, kubera ko uburere ari ibuye ry’ifatizo ku mibereho ya muntu, kandi uburere buranahenda.

Ese wakemera gutanga miliyoni 10 z’amafaranga y’ishuri ku mwaka umwe gusa? Ndahamya ntashidikanya ko bigaragarira buri wese ko kwiga no kugira ubumenyi biri mu bintu by’ingenzi ugereranyije n’aho ibihe bigeze.

Niyo mpamvu “ubumenyi ari kimwe mu bintu bishobora kukuzanira inyungu y’igihe kirekire igihe ubyitondeye” kandi ukabishoramo.

Hari ababonye akamaro k’amashuri bihurirana n’uko bafite agatubutse bifuza kuba bayatanga mu burezi bw’abana babo, ariko hari n’abafashe icyemezo cyo gushora mu gutanga uburezi burenze ubwo twe dutekereza.

Ibi bintu mvuze hejuru byombu bituma usanga hari amashuri amwe n’amwe yo mu Rwanda afite ibiciro by’amafaranga y’ishuri biri hejuru ku buryo bugaragara.

Reka turebere hamwe amashuri 10 ahenze kurusha andi yose mu Rwanda, icyo nakumenyesha ni uko nta shuri na rimwe munsi y’amafaranga nibura miliyoni 2 ku mwaka.

Imibare (ibiciro) y’amafaranga igaragazwa mu buryo mbumbe (Bundles), amake (min.) n’amenshi (max.) – (igiciro fatizo cyo hasi n’igiciro fatizo cyo hejuru).

Niba ushaka kurebera hamwe iyi nyandiko, ku musozo w'iyi nyandiko urabonaho imbonerahamwe y'ibigo n'amafaranga y'ishuri bisaba mu ncamake.

10. Wellspring Academy

Ishuri riza ku mwanya wa 10, ni ishuri rya Wellspring Academy, ni ishuri mpuzamahanga riherereye mujyi wa Kigali i Nyarutarama.

Iri shuri rifite ibyiciro by’amashuri kuva mu mashuri abanza kugeza ku mashuri yisumbuye ndetse n’amashami (Combinations) atandukanye.

Umunyeshuri wiga muri iki kigo yishyura amafaranga bitewe n’ikiciro cy’amashuri agezemo cyangwa se icyo yiga.

Ibiciro by’amafaranga y’ishuri: Kuva kuri RWF 1,373,000 – RWF 2,127,000

Amashuri ahenze - Ishuri rya Wellspring Academy
Ishuri rya Wellspring Academy

9. École Francophone Antoine de Saint-Exupéry

École Francophone Antoine de Saint-Exupéry (EFASE) ni ikigo mpuzamahanga nacyo giherereye muri Kigali mu Kiyovu.

Iki kigo gifite ibyiciro by’amashuri guhera ku mashuri y’incuke kugeza ku mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye.

Iri shuri rikoresha ururimi rw’igifaransa ahanini, naryo amafaranga y’ishuri umunyeshuri yishyura agengwa n’icyiciro umunyeshuri yigamo.

Ibiciro by’amafaranga y’ishuri: Kuva kuri RWF 1,780,000 – RWF 2,739,750

Ariko nanone iri shuri rifite ibyiciro by’ibiciro bitandukanye bitewe n’aho umuntu aturutse:

Umunyarwanda n’umufaransa: FRW 1,780,750 – FRW 2,170,000

Undi munyamahanga: FRW 2,314,650 – FRW 2,739,750

8. Virunga Valley Academy

Kuri uruuu rutonde, Virunga Valley Academy (VVA) ni rimwe mu mashuri macye uri bubone hirya cyane ya Kigali kuko ni ishuri mpuzamahanga riherereye mu karere ka Musanze.

Iri shuri ryigishiriza kuri porogarumu y’abanyamerika ndetse n’uburyo bigisha si ubw’ibihembwe 3, kuko abanyeshuri bo kuri iki kigo biga ibihembwe 2 gusa.

Ibiciro by’amafaranga y’ishuri: Kuva kuri RWF 600,000 – 3,600,000

Virunga Valley Academy
Virunga Valley Academy

7. Gashora Girls Academy

Gashora Girls Academy of Science and Technology (GGAST) niyo iza ku mwanya wa 7, ni ikigo cy’abakobwa gusa nk’uko izina ribivuga, gishingiye ku masomo ya siyansi (science).

Iri shuri riherereye i burasirazuba mu karere ka Bugesera rikaba riza ku mwanya wa 7 mu bigo byihagazeho mu gihugu ku bijyanye no kwishyura amafaranga y’ishuri.

Iri shuri rifite icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye gusa (Advanced Level).

Ibiciro by’amafaranga y’ishuri (Ku gihembwe): FRW 1,500,000

Gashora Girls Academy
Gashora Girls Academy

6. AIS Rwanda

Ku mwanya wa gatandatu haza Acorns International School (AIS) Rwanda, ni ishuri mpuzamahanga riherereye ku Gisozi mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Iri shuri ryigisha abana biga mu byiciro by’amashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye. Iri shuri ryigisha porogaramu ya Cambridge.

Ibiciro by’amafaranga y’ishuri: Kuva kuri RWF 3,540,000 – FRW 6,243,000

5. Green Hills Academy

Ishuri rya gatanu ni Green Hills Academy (GHA). Naryo ni ishuri mpuzamahanga ryatangijwe mu 1997. Riherereye mu mujyi wa Kigali, i Nyarutarama.

Iri shuri rifite ibyiciro by’imyaka yose y’abanyeshuri, amashuri y’incuke (Nursery), amashuri abanza ndetse n’amashuri yisumbuye.

Ibiciro by’amafaranga y’ishuri: Kuva kuri FRW 3,975,000 – FRW 12,650,000

4. École Belge de Kigali

Ishuri riza ku mwanya wa kane ni École Belge de Kigali ni ishuri mpuzamahanga riherereye mu Kiyovu rimaze imyaka irenga 65 ribayeho. Iri shuri rishingiye cyane cyane ku rurimi rw’igifaransa.

Nk’andi mashuri twagiye tuvuga hejuru, iri shuri rigira ibyiciro bitandukanye, amashuri Iri shuri rifite ibyiciro by’imyaka yose y’abanyeshuri, amashuri y’incuke (Nursery), amashuri abanza ndetse n’amashuri yisumbuye.

Ibiciro by’amafaranga y’ishuri: Kuva kuri FRW 6,670,000 – FRW 13,650,000

École Belge de Kigali
École Belge de Kigali

3. International Montessori School of Rwanda

Ku mwanya wa gatatu haza The earth School – International Montessori School of Rwanda, iri shuri riherereye mu Kiyovu, mu mujyi wa Kigali.

Iri shuri ryakira abana bari mu matsinda y’abanyeshuri 12, mu byiciro by’imyaka 2 kugeza kuri 3, imyaka 3 kugeza kuri 6, imyaka 6 kugeza ku 9 n’imyaka 9 kugeza kuri 12).

Ibiciro by’amafaranga y’ishuri: Kuva kuri FRW 7,450,000 – FRW 16,250,000

Montessori School of Earth
Montessori School of Earth

2. Kigali International Community School

Ku mwanya wa kabiri hari ishuri Kigali International Community School (KICS), ni ishuri ryatangiye gukora mu mwaka wa 2005. Iri shuri riherereye i Gacuriro mu mujyi wa Kigali.

Kigali International Community School nayo igizwe n’ibyiciro bitandukanye aribyo iby’amashuri y’incuke, amashuri abanza ndetse n’amashuri yisumbuye.

Ibiciro by’amafaranga y’ishuri: Kuva kuri 6,000,000 – 18,400,000

KICS Campus
KICS Campus

1. International School of Kigali, Rwanda

Ku mwanya wa mbere haza ishuri rya International School of Kigali, Rwanda (ISK). Iri shuri niryo riyoboye andi mu gihugu mu guhenda ku buryo irusha n’amashuri menshi ya kaminuza guhenda.

ISK iherereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, ryakira abana bari hagati y’imyaka 5 na 18. Bivuze ko ari amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

Ibiciro by’amafaranga y’ishuri: Kuva kuri Frw 14,625,000 – Frw 23,625,000

International School of Kigali Rwanda - Comp
International School of Kigali Rwanda – Comp

Aya niyo mashuri 10 ahenze kurusha andi yose mu gihugu, ariko 9 yose ni ayo mu mujyi wa Kigali n’sihuri rimwe rya Virunga Valley Academy.

Amenshi muri aya mashuri afite porogaramu zitandukanye haba iz’u Rwanda cyangwa hanze (urugero nka Cambridge). Niba ufite ayawe kandi wiyizeye, wajyana umwana wawe muri rimwe muri aya mashuri.

Imbonerahamwe (table)

IshuriAmafaranga (ku mwaka)
1. International School of Kigali, Rwanda 14,625,000 – 23,625,000
2. Kigali International Community School 6,000,000 – 18,400,000
3. International Montessori School of Rwanda7,450,000 – 16,250,000
4. Ecole Belge6,670,000 – 13,650,000
5. Green Hills Academy3,975,000 – 12,650,000
6. AIS Rwanda3,540,000 – 6,243,000
7. Gashora Girls Academy4,500,000 (1,500,000 ku gihembwe)
8. Virunga Valley Academy600,000 – 3,600,000
9. Ecole Francophone Antoine de Saint-ExupéryUmunyarwanda n’umufaransa: 1,780,750-2,170,000
Abasigaye: 2,314,650 – 2,739,750
10. Wellspring Academy1,373,000 – 2,127,000
Amashuri 10 ahenze cyane kurusha andi yose mu Rwanda – Isoko: Umwanditsi

Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura kuri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content