Urakaza neza nanone kuri Menya. Kuri uyu munsi turababurira kudasaba akazi ku itangazo ryasakaye ryerekana ko FAO (Ikigo cya ONI gishinzwe ubuhinzi) kuko bishoboka cyane ko . Ndanabereka impamvu ari ubutekamutwe.
Kubera iterambere ry’imbuga nkoranyambaga amakuru agera ku bantu ku buryo bwihuse, ariko ihurizo rikomeye cyane ni ukumenya amakuru yo kwizera n’ayo gukemangwa.
Muri iyi minsi biroroshye cyane ko umuntu yakriganya akagutekera umutwe. Bimaze kwiganza cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nka WhatsApp, Facebook, Instagram, Telegram ndetse n’ahandi henshi.
Indi nkuru wasoma: Ubutumwa bw’abatekamutwe budakwiye kugushuka
Hari itangazo ryasakaye ahantu henshi rivuga ko mu Rwanda, umuryango wa UN (oni) ushinzwe ubuhinzi – FAO uri gutanga akazi ku myanya itandukanye mu turere twose 30 tw’igihugu. Ese koko iri tangazo ni ukuri cyangwa ni igihuha?
Dore itangazo ni iringiri:
Witegereje iri tangazo ubona ari ukuri (Nanjye nari nabanje kugira ngo ni ukuri) ariko iyo ikomeje gushishoza hari ikintu kikwereka ko atari ukuri.
Iri tangazo dore impamvu ari igihuha gikomeye cyane:
1. FAO ntago ikoresha Gmail
Gmail ni uburyo (client) bwa Google bufasha abantu gukora, gufungura imeyili (Email) no kohererezanya ubutumwa bugufi hifashishijwe iyo email. Ntago ari ukuvuga ko nta ma kompanyi akoresha gmail, gusa ku muryango (organization) ukomeye nka FAO ntago bikorwa.
Urebe kuri iri tangazo ubona ko bagusaba kohereza umwirondoro (CV) n’ibaruwa isaba akazi (Cover letter) kuri email ya [email protected].
Urugero uramutse wifashishije website ya FAO nyirizina ukareba uburyo email zayo ziba zimeze nibwo uhita ubona itandukaniro.
Iyo ugereranyije ziriya email zo muri ayo mafoto akurikiranye ubona ko nyuma ya @ imwe isozwa na gmail.com, indi igasozwa na fao.org
2. Uburyo bwo kohereza amadosiye
UN (Umuryango w’abibumbye) ndetse n’ibigo biwushamikiyeho byose biteganya uburyo bwabugenewe bwo gusabiraho akazi.
Mu gihe mu itangazo ryo hejuru rivuga ko abashaka gusaba akazi bagomba kohereza ibyangombwa byabo (CV n’ibaruwa [Cover letter]) kuri email, FAO yo ihaka yivuye inyuma ivuga ko bitemewe kohereza kuri email iyo ariyo yose uretse sisitemu.
Dore uko babivuga mu cyongereza
FAO does not request to fill forms or share personal details (including bank details) other than through the official online recruitment system available, at any point of the recruitment process. All e-mails related to FAO vacancies will originate only from the @fao.org domain. Disregard e-mails from any address other than @fao.org.
FAO
Ngerageje kubishyira mu kinyarwanda:
FAO ntago isaba kuzuza amafishi cyangwa ngo asangize amakuru bwite (harimo n’aya banki) buretse sisitemu yo gusabiraho akazi, igihe icyo aricyo cyose hatangwa akazi. Imeyili (Email) zose zifitanye isano n’akazi ka FAO zizaturuka kuri domeni ya @fao.org. Irengagize ubutumwa bwose buturutse kuri email ya @fao.org
FAO
Dore aha niho ukwiye gushakira akazi ka FAO, naho ahandi itangazo rindi uzabona uzabanze ushishoze neza urebe ko utagiye kugwa mu mutego.
3. Umubare w’abakozi
Ongera usesengure urebe abakozi bakenewe ukuntu ari abakozi benshi cyane. N’ubwo atari impamvu ifatika cyane ariko nayo ni impamvu ushobora kugenderaho ukemanaga ubuziranenge bw’iri tangazo.
Biragoye cyane kwemeza ko ubu FAO ishaka abakozi 8,024 (utabariyemo abazakora igerageza [internship]) icyarimwe nk’uko bigaragara kuri ririya tangazo.
Umusozo
Ese wowe urabona iryo tangazo ari iryo kwizera?
Nk’uko bisanzwe Menya iba ishaka ko usobanukirwa ibintu byinshi yaba ibikugirira akamaro cyangwa se ibyo udasobanukiwe neza.
Iri tangazo ntiwarishira amakenga kugira ngo utagwa mu mutego wo guha imyirondoro yawe abatekamutwe bakaba bayifashisha mu bikorwa bitandukanye binyuranye n’amategeko.
Urye uri menge!
Kuri Menya niho wabona inkuru zisekeje kandi nyinshi.
Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.
Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!