Search
Amateka ya ferruccio lamborghini

Amateka ya Ferruccio Lamborghini: Imfungwa yashinze uruganda rw’imodoka

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Ferruccio Lamborghini washinze Lamborghini Automobili, uruganda rukora imodoka zigezweho zizwi nka Sport cars yagize amateka maremare yabayeho imfungwa y’intambara nyuma y’intambara ya 2 y’isi binamuviramo amahirwe yo kuba umuherwe.

Ubwo yasubiraga iwabo (mu butaliyani) yafunguye igaraji ntoya yifashisha ibikoresho bya gisirikare mu gukora imashini zihinga.

Ibi byaje gutuma akora uruganda rukora imodoka zigezweho (sport cars) duhora tuvuga zo mu bwoko bwa Lamborghini.

Kimwe mu byateye imbaraga uyu mugabo harimo no kuba yarabwiwe ko ari umuhinzi gusa adakwiye kujya mu modoka zigezweho.

Reka turebere hamwe amateka ya Ferruccio Lamborghini n’ivuka ry’uruganda rukomeye mu gukora imodoka zigezweho muri iki kinyejana rwa “Lamborghini”.

Amateka n’urugendo rwa Ferruccio Lamborghini

Ferruccio yavutse mu 1916, avukira mu gace ka Renazzo di Cento mu majyaruguru y’Ubutaliyani. Ababyeyi b’uyu musore bahingaga imizabibu yo gukoresha divayi bari batuye ku murima ni nacyo cyari kibatunze.

Bamwigishije guhinga. Ferruccio yabishyizeho umutima akaba ari nawe watwaraga imashini zihinga gusa icyari kimuraje ishinga cyane ntago kwari uguhinga no kugenzura umurima, kwari ugusana no gukanika no gusana imashini.

Ibi rimwe na rimwe byagaragaraga nko gutererana ibikorwa by’umuryango, Ferruccio ntiyabyitayeho cyane yakomeje gukurikirana ibyo yikundiraga.

Ferruccio Lamborghini yakomeje amashuri ajya kwiga ubukanishi mu ishuri rya Fratelli Taddia Technical Institute muri Bologna.

Ferruccio yanze kugaruka iwabo ahita yisunga umucuzi kabuhariwe amwigisha gucura no gutunganya ibyuma.

Izindi nkuru wasoma:

Gusa ibyo ntibyari bihagije ngo yinjire mu ruganda yashakaga gukoramo rwa Cavalier Righi muri Bologna, icyo gihe uru ruganda rwatunganyaga imodoka za gisirikare z’Ubutaliyani.

Kubera guhozaho, Ferruccio yaje guhabwa akazi muri uwo ruganda.

Agize imyaka 18, yisubiriye aho yavukiye, muri Renazzo. Yahafunguye inzu y’ubukanishi ayitangirana n’inshuti ye Marino Filippini.

Gufungwa kwa Ferruccio Lamborghini kwamuviriyemo umugisha

Mu 1945, mu ntambara y’isi yaje gutoranywa na Italian Royal Air Force kujya gukora nk’umukanishi mu birwa bya Rhodes mu Bugereki.

Nyuma y’uko Ubutaliyani bumanitse amaboko, Ubudage bwahise buhita bufata bwirukana ubutaliyani kuri icyo kirwa.

Mugihe izindi ngabo zakuraga icyo kirwa mu maboko y’abadage, zahise zigarurira n’abasirikare zibagira imfungwa harimo na Ferruccio.

Nyuma ariko haje kumenyekana ubuhanga bw’uyu mugabo batangiye kumwifashisha mu gusana amamodoka ya gisirikare. Nyuma y’umwaka umwe yemerewe kuva ahongaho agataha.

Ferruccio yashakanye na Clelia Toni ariko apfa ari kubyara umwana wabo rukumbi Tonino Lamborghini n’ubwo nyuma yaje kubyara Partizia Lamborghini.

Nyuma yaho kandi yongeye gufungura indi nzu y’ubukanishi ariko biza bitandukanye n’uko yakoraga mbere.

Umunsi umwe yaje kubwirwa na se ikintu gikomeye. Se yamubwiye ko yifuza imashini ihinga ku buryo bwihutirwa.

Ntibyari kuri se gusa kuko icyo gihe Ubutaliyani bwari bukeneye kubyutsa ibikorwa by’ubuhinzi rero hari hakenewe ibikoresho byinshi nk’imashini zihinga n’amakamyo y’ubwikorezi.

Kubera ubunararibonye yari yibitseho, Ferruccio yifashishije ibisigazwa by’imodoka za gisirikare mu gukora imashini nshyashya zihinga.

Yifashishije amamoteri ya British Morris arayahandura kugira ngo ajye akoresha lisansi nkeya, byemejwe n’abantu ko izi modoka zari zikoranye ubuhanga kandi zinahendutse.

Nyuma uyu mugabo yagize igitekerezo gikomeye maze atangiza kompanyi y’imashini z’ubuhinzi ayita “Lamborghini Tractors”.

Izindi nkuru wasoma:

Icyakora kubera imashini zari zikenewe cyane, hari hanakenewe andi mafaranga kugira ngo hakorwe izindi nyinshi, rero se wa Ferruccio yifashishije isambuye ye nk’ingwate y’inguzanyo.

Umwanzuro bafashe n’ubwo wari ugoye ariko wababyariye inyungu batateganyaga kuko nyuma gato, ibi byanatumye Lamborghini Tractors iba ruganda rwa mbere runini mu butaliyani rukora izi mashini.

Ferruccio yishimiye ibi yagezeho atangira no kugura amamodoka atandukanye agezweho nka Jaguar, Maserati, Mercedes Benz, na Alfa Romeo.

Itangira rya Atomobili Lamborghini

Ferruccio yagize amateka maremaremare kugeza n'ubwo afunzwe.
Ferruccio yicaye ku modoka imbere y’imashini ihinga

Umunsi umwe yafashe urugendo ajya kugura Ferrari 250 GT, ariko yumva ifite urusaku kandi na amburiyaje (clutch) idakora neza.

Umunsi umwe yafashe iyo Ferrari ayishyira umukanishi we ngo ayikore, gusa Ferruccio yatunguwe no gusanga iyo amburiyaje isa neza neza n’ijya mu mashini zihinga yakoraga.

Ibi ntibyamushimishije kuko yari yishyuye amayero (euros) 1,000 kuri iyo amburiyaje mu gihe ubusanzwe izajyaga mu mashini ze zamutwaraga amayero 10 gusa.

Nyuma yaje kubwira Enzo Ferrari ibibazo yasanze iyi modoka ifite. Nyuma y’ibyo yanamubwiye ko isakuza kandi ko bigoye kuyitwara.

Enzo yamaganiye kure Ferruccio anemeza ko ikibazo kitari icy’imodoka ahubwo cyari icya Ferruccio, amubwira agira ati “Uri umushoferi w’imashini zihinga, umuhinzi. Ntago wakabaye ufite ikibazo ku modoka zanjye. Nizo za mbere ku isi”.

Ferruccio yasubije Enzo ati “Yego ndi umuhinzi, ariko nzakwereka uburyo imodoka zigezweho (sport cars) ziba zimeze”. Kuva ubwo Ferruccio yagiye afite intego yo kwerekana ubushobozi bwe.

Abenshi batangiye kumubona nk’uri kwishora mu bibazo bizanatuma umutungo we uhangirikira. Ubwo mu 1963 Ferruccio yahise atangira indi kompanyi.

Yahise aha akazi abakozi batatu bahoze bakora muri Ferrari anagura ikibaza kinini cyo kubakamo uruganda. Mu mezi 9 gusa, Ferruccio yari amaze gukora imodoka ye ya mbere igezweho.

Ahagana mu 1964 yasohoye imodoka ifite ikirango cy’ikimasa ayita Lamborghini 350 GT. Yari ifite moteri ya V12, Vitensi 5, feri ku mapine yose. Yamuritse bwa mbere muri Turin Motor Show inashimwa n’abantu.

Icyo gihe Ferruccio yeretse Enzo n’abamukemangaga bose ko Atari umuhinzi gusa ahubwo yari umuhanga mu bukanishi kandi yari afite ubushobozi bwo gukora imodoka zo ku rwego rwo hejuru.

350 GT yari imodoka nziza igezweho kandi yoroshye kuyitwara. Haciye igihe inganda zose za Ferruccio (urw’imashini n’urw’imodoka zisanzwe) zatangiye kwaguka cyane.

Mu gukora ubundi bwoko, Ferruccio yahaye aba enjeniyeri be kujya bakora amoko bashaka. Ubu buryo bwatumye Lamborghini ikora imodoka ya Lamborghini 400 GT, na Miura P400.

Lamborghini Miura P400
Lamborghini Miura P400

Gusa abakozi ba Ferruccio ntibigeze bamubwira iby’iyo modoka Miura P400 kubera ko bari barayikoze nk’imodoka yagenewe gusiganwa mu mihanda (Street races), igitekerezo Ferruccio yarwanyaga.

Nyuma ariko yaje kwemera ko Miura P400 ijya ku isoko, biza no kurangira kibaye imwe mu myanzuro myiza uyu mugabo yaba yarafashe kuko iyimodoka yabaye iya mbere mu modoka z’ubwo bwoko.

Kuva icyo gihe Lamborghini Trattori na Automobili zabaye inganda zikomeye batangira no gukora ubwoko bw’imodoka zikunzwe cyane cyane nka; Espada, Islero, Jarama, Urraco na Countach.

Ibihe bigoye kuri Lamborghini

Ferruccio yicaye ku modoka ye
Ferruccio yicaye ku modoka ye

Icyakora, ibikorwa bya Ferruccio byatangiye kuzamo ingorane nko kuba yarabuze isoko ryo guha Bolivia imashini zihinga 5,000 nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ari nako hakomeza kuzamo ibindi bibazo.

Mu 1972, igihombo cyatumye Ferruccio agurisha 51% bya Lamborghini Automobili kuri Georges-Henri Rossetti ariko akomeza kuyobora uru ruganda.

Kubera ihenda ry’ibikomoka kuri peteroli byatumye inganda z’amamodoka zihura n’ibibazo bikomeye. Ibi byatewe n’ibyemezo umuryango wa OAPEC warafashe ku bikomoka kuri peteroli.

Ferruccio yakomeje kurwana no gusigasira bizinesi ye anabasha kubona abaguzi b’imashini zitari zagurishijwe ariko amaherezo yaje guhitamo kugurisha 49% yari asigaranye muri Lamborghini Automobili.

Izindi nkuru wasoma:

Icyo gihe yagumanye uruganda rw’ibikoresho by’amashanyarazi yari afite aruha umwana we Tonino. Nyuma Tonino yaje kwerekeza mu myambarire no gucuruza ibihenze harimo n’amahoteli mu izina ry’umuryango.

Abaguze Lamborghini Automobili bashatse kongera kuyisubiza ubukana yahoranye ariko biranga. Byabaye ngombwa ko iseswa.

Guverinoma y’Ubutaliyani yaje kugurisha iyi kompanyi abaherwe b’Abafaransa. Bagerageje kongera kuyibyutsa batunganya aho yakoreraga banashaka abandi benjeniyeri.

Aba baherwe babuze amafaranga ahagije bahita barugurisha ku rundi ruganda rwa Chrysler. Chrysler yashatse kwimurira iyi kompanyi muri Amerika ariko ibura inyungu.

Chrysler nayo yaje kugurisha Lamborghini Automobili muri Aziya, abayiguze nabo bananirwa kuyibyaza inyungu aribwo Audi yayiguze.

Lamborghini Automobili imaze kujya mu maboko ya Audi, yabaye nk’izutse yongera gusubirana icyubahiro yahoranye ku isoko.

Nyuma yo gushyira hanze Gallardo, Huracan na Urus SUV, yarongeye itangira kugurisha ku rwego rwo hejuru, cyane cyane muri Amerika.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content