Search

Uburyo bwo kubika (Backup) amafoto ari kuri konti yawe ya Instagram (Mu ntambwe 7)

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Ese wari ubizi ko bishoboka ko amafoto n’amavidewo utunze kuri konti yawe ya Instagram yose wanayafata ukayabika ahandi hantu? Uyu munsi tugiye kurebera hamwe uburyo wabika amafoto ufite kuri konti yawe ya Instagram.

Mbere ntago byabaga byagushobokera kuba wavana amafoto washyize kuri Instagram ubwayo utifashishije izindi applications zo ku ruhande.

Instagram ni application bwoko ki?

Instagram ni application yifashishwa n’abantu mu gusangiza amafoto n’amavidewo yatangiriye muri San Fransiscomu 2010 itangijwe na Kevin Systrom na Mike Krieger. Mu 2012, ariko yaje kugurwa akayabo ka miliyari y’amadolari ($1,000,000).

Ese wari ubizi ko Instagram itahoze yitwa gutyo? – Soma amakompanyi yahinduye amazina.

Iyi application ubu yakira abantu barenga miliyari buri kwezi, iyi niyo application ikoreshwa n’abantu benshi cyane ku isi nyuma y’umubyeyi wayo Facebook.

Kuri iyi aplication ushobora gukunda (like), gukurikira (follow) no gutanga igitekerezo (comment) ku ifoto y’undi muntu nawe bikaba byagenda gutyo ku mafoto yawe.

Gukora backup y’amafoto n’ibindi wakoze kuri konti ya Instagram

Birashoboka cyane ko waba utagishaka kuba kuri Instagram rero ushaka gusiba konti yawe burundu. Ariko se wareka n’udufoto twawe tw’urwibutso tugatikira?

Hoya ntibikabe, ugomba gusubirana amafoto yawe kuko buriya aba ari n’urwibutso kuri wowe rero ntiwayabura gutyo gusa.

Gusa humura Instagram yarabyoroheje izana uburyo ushobora gukura amafoto na posts yose washyize kuri Instagram mu muzingo umwe.

Ikindi kandi ubu buryo ntibugufasha kubona amafoto gusa bunagufasha kubona n’ibindi bintu byose washyize kuri Instagram nka Story, IGTV, Reels ndetse n’ibindi byinshi.

Uyu munsi tugiye kubireba uko nawe wabyikorera hatazagira ukubwira ngo birahenda akaguca amafaranga.

Icyiza cy’ubu buryo ni uko bukora mu buryo bwose Android cyangwa iOS, no ku bikoresho byose haba ku mashini (Browser) cyangwa se telephone njyendanwa zigezweho (Smartphones).

Intambwe ukurikiza

Ushobora kwifashisha amafoto ari munsi kugira ngo urebe neza uko bikorwa kuri telefone.

Incamake muri video:

Incamake mu mafoto:

  • Profile (Amafoto)
  • Menu
  • Settings
  • Security
  • Download Data
  • Email
  • Ijambo ry'ibanga
  • Email ya Instagram
  • Gufungura Email
  • Kwinjira muri konti
  • Kudownloadinga amafoto

Intambwe ya mbere: Gufungura Instagram no kujya kuri profile

Fungura Instagram yawe, ariko mu busanzwe ubona ko bahita bakujyana aho urebera amafoto n’amavideo by’abandi bantu ariho bita Instagram feed.

Kanda ahantu hari agashushanyo ka profile yawe (ifoto) yawe hasi iburyo. Urahita ujya aho usanzwe urebera amafoto yawe yose.

Intambwe ya kabiri: Gufungura menu ya Instagram

Ukimara kugera muri profile yawe, reba hejuru iburyo bwa telefone yawe urabona agashushanyo ka Menu gakozwe n’uturongo 3 tugerekeranye. Gakandeho ubundi tujye ku ntambwe ya gatatu.

Intambwe ya gatatu: settings

Ukimara gukanda kuri menu, hahita haza lisite y’ibikorwa bikubiye muri menu ariko aha tugiye gukoresha Settings. Kanda kuri settings niyo iri ku mwanya wa mbere kuri lisite.

Intambwe ya kane: Privacy

Nanone iyi ukanze kurisetting haza indi lisite y’ibikorwa, hitamo “Security” (iri hagati ya Privacy na Ads) ubundi uyikandeho.

Intambwe ya gatanu: Gusaba amafoto n’ibindi

Nanone Security iyo umaze kuyikandaho ihita ikuzanira indi lisite y’ibikorwa, ubundi uhitemo “Download Data” (iri hagati ya Access Data na Apps and Websites” ahagana hasi). Yikandeho.

Intambwe ya gatandatu: Email n’umubare w’ibanga

Kugira ngo utangire gusaba amafoto n’ibindi wakoze kuri Instagram bisaba email bari bukorhererezeho ibyo byose.

Niyo mpamvu iyo umaze gukanda kuri Download Data bahita bagusaba kuzuzamo email, wamara kuyuzuzamo ugakanda ahanditse “Request Download”.

Ntago biba birangiye ariko kuko uhita usabwa gushyiramo password (ijambo ry’ibanga) rya konti yawe ubundi ukemeza ukanda kuri “Next” hejuru iburyo.

Bahita bakubwira ko ubusabe bwawe bwemejwe (Download Requested). Ubundi ugategereza ubutumwa Instagram iri bukoherereze muri email yawe.

Intambwe ya karindwi: Ubutumwa bwa Email

Ukimara gusaba kuri Instagram, utegereza agahe gato ubundi ukajya muri email yawe ubutumwa bugusaba kudownloadinga (Kumanura) amafoto n’ibindi byerekeye konti yawe.

Fungura ubutumwa wohererejwe ubundi ukande ahanditse “Download Information” barahita bakujyana muri browser.

Intambwe ya gatandatu: Kumanura (Download) amafoto n’ibindi byose

Nk’uko twabibonye, iyo ukoresheje ububuryo Instagram iguha buri kintu cyose gifite aho gihuriye na konti yawe ya Instagram.

Iyo ugeze muri browser (Safari, Chrome, Mozilla Firefox,…) bakujyana kuri bakagusaba gushyiramo izina rya konti (username) na password yayo.

Iyo byemejwe bahita bakujyana aho ushobora kudownloadinga ibyerekeyw konti yawe ukanda ahantu handitse “Download Information” mu ibara ry’ubururu.

Dore uko niko wabasha gufata amafoto n’amavideo waba warashyize kuri Instagram mu gihe cyose umazeho ukabasha kuyatunga muri telefone cyangwa mu mashini yawe.

Hari izindi Software na Applications zagufashagukora nk’ibi ariko ubu nibwoburyo bwizewe bwateganyijwe na Instagram nyirizina.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content