MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2025 Menya.co.rw. All rights reserved.
Inkuru

Amazina y’ukuri (y’amavuko) y’ibyamamare bitandukanye ku isi

Menya
Last updated: May 3, 2021 9:43 pm
Menya
Share
Amazina y’amavuko y’abahanzi batandukanye
Amazina y’amavuko y’abahanzi batandukanye
SHARE

Abenshi tuzi neza ko iyo umuntu agiye gutangira gukora ibihangano birimo umuziki no gukina amafilime afata izina azajya akoresha nk’izina ry’ubuhanzi ritandukanye n’iry’amavuko.

Contents
  • #10 Bushali (Rwanda)
  • #9 Cardi B (U.S.A)
  • #8 The Weeknd (Canada)
  • #7 Bruce Melodie (Rwanda)
  • #6 Diamond Platnumz (Tanzania)
  • #5 Burna Boy (Nigeria)
  • #4 Nel Ngabo (Rwanda)
  • #3 Davis D (Rwanda)
  • #2 Harmonize (Tanzania)
  • #1 Wizkid (Nigeria)

Buriya uko byagenda kose aba bahanzi n’ibyamamare, bose baba bafite amazina bavukanye ariko bakaza guhitamo kuyahindura ku bw’akazi bakora.

Bamwe bafata amazina mashya abandi bagafata ayo bari basanganwe bakayahina cyangwa se bakayafataho ibice ariko ukumva yahindutse kimwe n’uko hari abafata n’adafite aho ahuriye.

Gusa hari bamwe na bamwe batabikozwa bagahitamo kwigumanira amazina yabo y’amavuko kandi nabo bakavamo ibyamamare bikomeye.

Reka turebe amazina y’amavuko (birth names) y’ibyamamare 10 byo mu Rwanda, muri Afurika ndetse no mu mahanga.

#10 Bushali (Rwanda)

Izina yavukanye: Hagenimana Jean Paul

Bushali ni umwe mu bahanzi bafite abakunzi batari bacye mu Rwanda, akaba akora injyana ya Kinyatrap (Kinyarwanda Trap).

Iyi njyana ikaba ari umwihariko mu gihugu kuko itari imenyerewe na benshi ikaba izwi ku bahanzi bacye nka Bushali nyine na B-Threy.

#9 Cardi B (U.S.A)

Izina yavukanye: Belcalis Marlenis Almánzar

Cardi B avuga ko iri zina yaryiyise bitewe n’uko mu bwana bwe yari afite akabyiniriro k’inzoga yitwa “Bacardi” ariko afata agace gato ka “Cardi” naho B yo ni iyo mu mazina.

Kwamamaza
Kwamamaza

#8 The Weeknd (Canada)

Izina yavukanye: Abel Makkonen Tesfaye

The Weeknd ni umuhanzi umaze igihe kinini akunzwe, mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo nka “Blinding Lights” na “Starboy”.

Avuga ko iri zina yaryiyise bitewe n’uko yavuye iwabo (ku myaka 17) ari muri weekend, ariko yakuyemo “e” kubera ko hari irindi tsinda ryo muri Canada ryitwa The Weekend.

#7 Bruce Melodie (Rwanda)

Izina yavukanye: Itahiwacu Bruce

Bruce Melodie nawe ari mu bahanzi bamaze igihe kinini akora umuziki nyarwanda. Ubu ntawashidikanya ko ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda kubera ijwi n’ubuhanga bye.

Bruce Melodie afite indirimbo nyishi zagiye zikundwa nka Katerina na Bado

#6 Diamond Platnumz (Tanzania)

Izina yavukanye: Naseeb Abdul Juma Hassick

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bigaruriye imitima ya benshi muri Afurika y’iburasirazuba. Diamong akaba azwi ku mazina menshi nka Simba cyangwa se Chibu Dangote.

#5 Burna Boy (Nigeria)

Kwamamaza
Kwamamaza

Izina yavukanye: Damini Ebunoluwa Ogulu

Uyu munyanijeriya uherutse kwegukana igihembo cya Grammy Awards, rero nta washidikanya ku mpano ye. Ndakeka ko iyo uyu muhanzi aza kwitwa amazina ye bwite byari kujya bigora abanyamakuru benshi ku isi.

#4 Nel Ngabo (Rwanda)

Izina yavukanye: Nelson Rwangabo

Ndakeka ko byigaragaza aho izina ry’uyu muhanzi rituruka unarebeye mu mazina ye. Nawe akaba ari mu bahanzi bato kandi bagaragaza ejo hazaza heza.

#3 Davis D (Rwanda)

Izina yavukanye: David Icyishaka

Davis D cyangwa se Shine Boy nawe ni umuhanzi nyarwanda ukunzwe cyane muri iyi minsi kubera ubwoko bw’injyana aririmba ikurura urubyiruko.

#2 Harmonize (Tanzania)

Izina yavukanye: Rajab Abdul Kahali

Harmonize ni umunya Tanzania nawe bigaragara ko ashoboye, wabanje no kujya akorana na Diamond Platnumz gusa nyuma aza gukomeza inzira ye.

#1 Wizkid (Nigeria)

Izini yavukanye: Ayodeji Ibrahim Balogun

Wizkid A.K.A Starboy ni umuhanzi w’umunya Nigeria ubica bigacika mu muziki nyafurika nawe aherutse kwegukana igihembo cya Grammy awards.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:abahanziibintu utari uziIndirimbo nyarwandainkuru zitangajeMenya
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Iturika ry’uruganda rwa rwa gas rwa Bophal Impanuka zikomeye z’inganda za mbere mu mateka y’isi
Next Article Intare isinziriye Ubushobozi utari uzi ko inyamaswa zifite
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Inkuru

Indwara 10 Zihitana Abantu Benshi ku Isi

By Menya
Makkah Royal Clock Tower
Ubumenyi

Inyubako 10 ndende kurusha izindi ku isi

By Menya
Filime
Inkuru

Inkuru 6 zitandukanye utari uzi kuri filime

By Menya
Umujyi w’impanga (Kodinhi)
Inkuru

Inkuru zisekeje kandi zitangaje ku bantu b’impanga

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya