Search
Umujyi w’impanga (Kodinhi)

Inkuru zisekeje kandi zitangaje ku bantu b’impanga

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Kubyara impanga ntako bisa biraneneza ku buryo abantu benshi kimwe mu byifuzo byabo haba harimo no kwibaruka abana b’impanga n’ubwo atari ibya bose.

Kubyara impanga bisa nk’igitangaza ku bantu, rero hari n’igihe kuri izo mpanga haziramo utundi dushya, noneho bikaba uruhurirane rw’ibitangaza.

Indi nkuru wasoma: Utuntu n’utundi

Hano hari inkuru zisekeje n’izitangaje zerekeye impanga zagiye zigaragara hirya no hino ku isi. Niba ukunda Menya ushobora kujya umenyeshwa inkuru nshyashya zasohotse muri email yawe wifashishije iyi form:

#4 Impanga zidahuje ababyeyi

Abana b’impanga ariko bavutse badahuje ba se – ifoto: Flickr

Ibaze ufite impanga muvukana ariko mudahuje ba Papa! Ngo? Yego, ibi ni ibintu byabayeho rwose mu gihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika (U.S.A).

Umubyeyi umwe yateje urujijo ubwo yabyaraga abana b’impanga babiri bakabaye ab’umugabo umwe, gusa ibizamini bya DNA biza gutanga ibisubizo bisa nka Maji.

Ni ukuvuga ngo umugore yaasabaga ko umugabo wamuteye inda yamuha indezo y’impanga yari yarabyaye mu 2013, biza kuba ngombwa ko hakorwa ibizamini bya DNA, ibizamini biza byerekana ko uwo mugabo afite umwana umwe gusa muri izo mpanga.

Byabereye urujijo abacaga urubanza ariko umugore aza kwemera ko hari undi mugabo umwe bari baryamanye mu gihe kitarenze icyumweru mbere y’uko aryamana n’uwo mugabo yashinjaga.

Abaganga nabo bavuga ko bishoboka ko intangangabo z’aba bagabo zasaranganyije amagi y’uyu mugore biza kurangira havuyemo impanga ariko zidahuje ba se!

Insi nkuru wasoma: Ubutumwa buri inyuma y’ibirango by’inganda zikomeye

#3 Impanga zidahuje ibara ry’uruhu

Kalani na Jarani ni impanga ariko ntibahuje ibara ry’uruhu

Ukibona abana bitwa Kalani na Jarani dean ushobora gukeka ko ari abana b’inshuti baturuka mu miryango itandukanye, kandi buriya aba bana ni impanga.

Icyateye aba bana kuvuka ari impanga ariko badahuje ibara ry’uruhu kiratangaje; ni uko ababyeyi babo bafite impu zitandukanye (umugabo ni umwirabura naho umugore ni umuzungu), bishatse gusobanura ko bishoboka cyane ko buri mwana yagiye yakira uruhu rw’umubyeyi umwe, gusa ni ibintu bidakunze kubaho.

Indi nkuru wasoma: Amazina asekeje abantu bitwa

#2 Impanga 20 ku kigo kimwe

Ikigo kimwe cyigagaho impanga 20 – ifoto: Daily Mail

Burya urubyaro rw’impanga si ikintu abantu bakunze kubona, ni ukuvuga ngo uzibonye ari nyinshi ziri ahantu hamwe watangara, rero hari amashuri aba afite impanga nyinshi. Iri ni rimwe muri yo!

Mu gihugu cy’ubwongereza mu ishuri ryitwa Lincolnshire higagamo abanyeshuri 20 buri umwe afite impanga (impanga 20).

Icyari gikomeye kurushaho ni uko muri izo mpanga 20, cumi n’ebyiri (12) muri zo zasaga neza neza (identical twins) kandi 6 muri izi ziga mu ishuri rimwe.

Ibi bigahura nanone n’ishuri rya Poquess Middle School ryo muri Amerika mu mwaka wa 2019 ryari rifite impanga 16 z’abana 2, n’izindi 2 z’abana 3.

Indi nkuru wasoma: Inyubako (amazu) ndende ku isi

#1 Umudugudu w’impanga

Umujyi w’impanga (Kodinhi) – ifoto: Tenangles

Ushobora kuba watekerezaga ko ariya mashuri ariho hantu haba harabonetse impanga nyinshi icyarimwe? Reka da, biriya ubifate nk’ibisanzwe kubera ibi:

Nk’uko India Times ibivuga, Mu gihugu cy’Ubuhinde mu mujyi wa Kerala mu mudugudu wa Kodinhi utuwe n’imiryango irenga 2,000 habonetse ikintu gisa nk’igitangaza ubwo habonekaga abantu b’impanga benshi, habonetse impanga zirenga 220 (abantu barenga 400).

Ubushakashatsi bugaragaza ko Ubuhinde mu bana 1000 bavuka haba harimo impanga 9, ariko umwihariko kuri aka gace mu bana 1000 havukamo impanga 45. N’ubu nta mpamvu iramenyekana neza ku gituma muri uyu mudugudu havuka impanga nyinshi.

Babuze uwo bafunga mu mpanga

Babuze uwakoze icyaha kubera ko bari impanga

Mu gihugu cy’ubudage hari umujura kabuhariwe mu kwiba imikufi n’indi mitako y’agaciro (Jewelry), yashinjwaga kwiba imitako ifite akayabo ka miliyoni 6.8 z’amadolari ($6,800,000) mu bubiko bumwe bwo muri icyo gihugu.

Byabaye ikibazo kuko uwo mujura yari afite impanga (Hassan O. na Abbas O.), mu gupima ibizamini bya DNA basanze bombi icyaha kibafata gusa ntibabashije kumenya uwakoze icyaha kuko DNA zasaga. Wabafunga se? Wahitamo umwe se? Aba bagabo bose bararekuwe bitabira mu mutuzo.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content