Search

Amazina 7 y’amahimbano udashobora kubura muri karitsiye

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Burya ku isi buri gihugu kiba gifite imigenzo, imico ndetse n’imyitwarire y’abaturage byihariye. Sinzi ko wapfa kubona ibihugu bihuje ibi byombi. Usibye ko wenda ubu isi iri kujyenda ihinduka umudugudu.

Gusa yahinduka umudugudu gute, hari ibitahinduka bitewe n’uko byagiye mu bantu. Ibyo rero no mu Rwanda birahari.

Mu Rwanda rero hari ikintu gihari cyo kujya kubona ukabona umuntu yitwa izina ariko wareba ugasanga iryo zina si iryo yavukanye ahubwo yarwiswe bitewe n’impamvu nyinshi, urugero nk’icyo akora.

Ayo rero ni amazina navuga ko ari ayo ku iseta aho bakoreraga cyangwa se muri karitsiye zabo. Icyakora, hari n’ababa bayitwa by’ukuri ariko ni bacye cyane, usanga abenshi ari amahimbano.

Bijya bibaho se ko ujya nk’ahantu ugasanga umuntu afite izina ukagira ngo ni irye ariko nyuma ukaza gusanga nta n’iriri mu mazina ye ukibaza n’impamvu barimwise bikakuyobera? Nta wamenya ushobora gusanga n’aya ngiye kuvuga wari uzi ko ari ukuri.

Reka turebere hamwe amazina 7 y’amahimbano bigoye cyane ko wabura muri karitsiye yanyu.

#1 Kazungu

Nk’uko izina ribivuga, ba Kazungu bakunze kuba ari abantu b’inzobe muri karitsiye, buretse ko rimwe na rimwe hari igihe abantu batebya bakaba baryita n’umuntu w’igikara. Gusa iri rikoreshwa cyane ku nzobe.

#2 Rasta

Ushobora kuba utekereje ibintu by’umuziki, ba rasta bose nzi nta n’umwe w’umuhanzi nzi. Gusa ba Rasta baba bakora ibintu bijyanye no kogosha mbese bafite inzu zo kogosha(Salon de Coiffure/Barber Shops) cyangwa se bacuruza imyenda n’inkweto.

#3 Murokore

Mbere nagiye numva abantu benshi bitwa ba Murokore. Ariko nabonye baba ari abantu bitonda, gusa njye icyantangaje cyane ni uko ba murokore benshi nzi baba ari n’abacuruzi.

Baba bacuruza amaduka, cyangwa se baranguza ibicuruzwa bitandukanye.

#4 Muganga

N’izina ubwaryo rirabyivugira. Muganga ryo ni izina bakunda kwita umuntu w’umuganga. Gusa ikidasanzwe nabonye kuri iri zina ni uko ryo rikunda kwifashishwa mu karangira abantu ahantu.

Urugero: “Jyenda nugera kwa muganga uhite ureba I bumoso bwawe urabona igipangu cy’ubururu…”

Icyakora hari na ba muganga nzi badafite aho bahuriye no kuvura, yewe batanakoze majyendu ngo umuntu avuge ko ari ho byavuye.

#5 Gasongo

Ubundi Gasongo na Kazungu niyo mazina akunda kumvikana cyane. Gasongo naryo rikunda gukoreshwa ku bantu barebare cyane. Gusa kimwe nko kuri kuri Kazungu, hari igihe ugira ibyago uri mugufi ukabona bararikwise.

#6 Kadogo

Kugeza n’ubu sindamenya neza ikintu kigenderwaho kuri iri zina, gusa hari igihe ibi bituruka ku bakoresha cyangwa ku myaka.

Ni ukuvuga ngo abana iyo bakiri bato bakunda kwitwa ba Kadogo noneho bamara gukura bakarigumana cyangwa se bikagora abantu kurivaho.

#7 Fils(Fisi)

Ubu tuvugana njye nzi ba Fils barenga 4 kandi bose iri zina ntago ari iryo zina biswe n’ababyeyi babo, ahubwo barihimbwa bakiri abana bakarikurana. Ariko Fils ryo ni n’izina ry’irisirimu.

Ikintu gishoboka nanone ni uko baba bararyiswe kubera ubusobanuro bwaryo. Fils ni ijambo ry’Igifaransa, bishatse kuvuga Umwana w’umuhungu urishyize mu Kinyarwanda).


Hari irindi nibagiwe? Wanyibutsa uciye muri comments hasi.

Niba ushaka kujya kuri list y’abasomyi ba menya wakiyongera kuri list ukoresheje form iri munsi. Mukomeze kuryoherwa n’iminsi mikuru!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content