“Umunyarwanda yaciye umugani ngo So ntakwanga akwita nabi“
Kimwe mu bintu bishimisha mu buzima bwa muntu ni ukugira umuntu umukomokaho.
Umuntu akivuka agomba guhita agira ikimutandukanya n’abandi – Izina, n’ubwo hari abitiranwa ukabona hajemo za A na B.
Hagati aho haza kuzamo uburyo abantu bagomba kumenyera izina ry’umwana, nawe kandi akazakura akarimenyera. Izina mu yandi magambo ni kimwe mu birango umuntu abana nabyo kugeza avuye ku isi.
Buri gihe haza amazina mashya y’abana, abahungu ndetse n’abakobwa bitewe n’ibigezweho. Biragoye ubu gupfa kumva umwana witwa “Mvukiyehe, Hishamunda, Murorunkwere…”, Amazina nk’ayo. Iyi ni Generation nshyashya.
Rero hari ababyeyi baba badasanzwe bita amazina ku buryo umuntu ashobora kwibaza niba umwana iryo zina azajya aryitwa cyangwa se niba ari ukugira ngo rizajye mu bitabo by’irangamimerere gusa, kubera ko abantu bashobora kutabona umwanya wo kuryiga.
Hano hari amazina atanu y’abantu agaragaza gukomera bikabije mu kuyasoma. Kuko njye ntago navuga ko nashobora kuyasoma kuko byansaba kuyiga igihe kitari munsi y’ibyumweru 2 nibura. Niba ushaka kuyasoma, uzabanze uyige wiherereye kuko nuhita ushaka kuyavuga mu ruhame, ibindi bikurikiraho ni amateka.
Amazina ni aya akurikira:
1. Janice Keihanaikukauakahihuliheekahaunaele
Iri zina ni iry’umuturage wo muri Hawaii, igitangaje nanone kuri uyu muntu ni uko afite ikibazo cy’uko amazina ye adakwirwa ku ruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga.
Ibaze uri umwarimu w’uyu muntu? Wajya umuhamagara amazina yombi?
2. Beezow Doo-Doo Zopittybop-Bop-Bop
Ushobora kugerageza kuvuga iri zina, gusa nkwijeje ko byagufata igihe kugira ngo umenye kurivuga neza. Gusa njye sinagerageza(Rikaba rinasekeje cyane ariko).
Uzi igitangaje kurusha ibindi! Aya si amazina uyu mugabo yavukanye kuko yari asanzwe yitwa Jeffrey Wilschke kugeza muri 2011 ubwo yayahinduje mu mategeko agahitamo kwitwa Beezow Doo-Doo Zopittybop-Bop-Bop.
3. Hubert Blaine Wolfeschlegelsteinhausenbergerdorff
Uyu we yari umwanditsi(Typesetter) w’Umunyamerika ariko wari ufite inkomoko mu budage. Uyu mugabo afite agahigo k’izina rirerire ku isi gatangwa na Guinness World Records. Iri nanditse ni rito cyane kuko ubundi izina rye rigizwe n’inyuguti 666.
Sawa rero ubwo niba wumva ufite akanya ba wiga kurivuga.
4. Rhoshandiatellyneshiaunneveshenk Koyaanisquatsiuth Williams
Iri zina ubu tuvugana niryo zina rirerire riri kuri iyi si. Iri naryo ni izina riri mu byangombwa by’uyu muntu(tekereza iyo ndangamuntu – hahahah).
5. Bernd Ottovordemgentschenfelde
Uyu akaba ariwe muntu ufite izina rirerire mu budage, ariko si ibyo gusa ngira ngo urabona ko rinakomeye cyane kurisoma.
Nizeye ko muri aya mazina ushobora kuba nta na rimwe washoboye.
Ubaye ushaka kujya ubona izindi nkuru nk’izi mu buryo bworoshye, washyira email yawe muri form iri hasi.
Ubaye uzi irindi zina rikomeye kurusha aya navuze hejuru cyangwa ikindi gitekerezo ufite, wadusangiza unyuze hasi muri comments.