MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2025 Menya.co.rw. All rights reserved.
Inkuru

DUTY: Filime Nyarwanda irimo ubuhanga budasanzwe

Menya
Last updated: August 11, 2021 11:43 am
Menya
Share
Filime nyarwanda yitwa DUTY
SHARE

Filime Nyarwanda ntiziragera ku rwego abenshi twifuza ugereranyije n’uko abenshi tuzigereranya n’iz’abanyamahanga dusanzwe tureba.

Contents
  • Incamake y’iyi filime
  • Impamvu ugomba kureba iyi filime Nyarwanda
  • Ese ukwiye kureba iyi filime?

Ese wowe ubona u Rwanda ruhagaze rute mu bijyanye na Filime (Cinema)? Ese hari icyahinduka? Usige igitekerezo cyawe munsi y’iyi nyandiko uko ubibona.

Yego ngo koko nta mwana uvuka ngo ahite agenda dukwiye gutegereza, gusa ni ibintu bishoboka cyane ko ibintu byahinduka byiza mu kanya nk’ako guhumbya.

DUTY nayo ni imwe mu mpinduka zigaragarira amaso muri ruhando rwa cinema nyarwanda, iyi ni imwe muri filime uzabonana umwihariko udasanzwe ubona mu zindi filime zikinirwa mu rw’imisozi igihumbi kubera ubuhanga ikoranye n’imikinire yo ku rwego rwo hejuru.

DUTY ni Filime ntoya (Short Film) y’uruhererekane (sequel) yatunganyijwe na Reba Frame Studios ariko uyiri inyuma Serge Girishya unagragara muri iyi Filime nk’umukinnyi.

Iyi filime ifite ibice 2, igice cya mbere cyasohotse mu mwaka wa 2020 naho igice cya kabiri cyasohotse mu kwezi kwa karindwi kwa 2020. Dore filime zasohotse mu kwezi kwa 7 kwa 2021.

Iyi filime igaragaramo abakinnyi basanzwe bamenyerewe cyane muri cinema nyarwanda nka Ganza Prince, Antoinette Uwamahoro ndetse n’umuhanzi uririmba injyana ya Kinyatrap B-Threy.

Incamake y’iyi filime

Duty Chapter I&II ni Filime Nyarwanda igaragaza impinduka nyinshi tudasanzwe tumenyereye

Eric (Ganza Prince) ni umusore usanzwe akaba afite umukunzi we Mutesi uza gushimutwa yaje gusura Eric ari kumwe na n’inshuti ye Carine.

Nyuma y’akanya gato Mutesi yaje gushimutwa n’umuntu utazwi, aha niho urugendo rwa Eric rwo guhiga abamushimuse Mutesi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Eric nk’umuntu ufite ubuhanga budasanzwe mu mirwanire aza kumenya uwamushimutiye umukunzi ariwe Bosco (Yannick Lii Nshimirimana) ndetse na Bruno watumye kumenya aho Mutesi aherereye.

Igice cya mbere kirangira Eric akubiswe n’inkuba atunguwe n’ibimubaye biza no kumuviramo kuraswa n’uwo atakekaga.

Reba DUTY Igice cya 1 hano

Indi nkuru wasoma (Komeza inkuru munsi):

Igice cya kabiri

DUTY ni Filime Nyarwanda njyarugamba (y'imirwano)
Eric (Ganza Prince) na Bosco ( Yannick Lii )

Mu gice cya kabiri, Eric yisanga ari muzima nyuma yo kuraswa (mu gice cya mbere). Hamwe Bosco bahabwa ubutumwa bw’ibanga bwo gukurikirana no gufata ruharwa w’agatsiko k’amabandi Gozi (B-Threy).

Mu gihe barangije akazi kabo havuka ikibazo gikomeye hagati y’aba bombi nyuma y’uko basanze Gozi afite umwana bakananirwa kumvikana icyo bari bumukorere.

Bosco na Eric bakozanyaho gato ari nako Bosco arwana ku buzima bw’umwana naho Eric adashaka ko hari ikimenyetso gisigara harimo n’uwo mwana.

Kwamamaza
Kwamamaza

Nanone kuyindi nshuro Eric ntago bimurangirana neza. Nk’uko bigaragara ku musozo wa filime ntago tuzi neza niba koko Eric yarapfuye cyangwa se hari ukundi byagenze.

Reba DUTY Igice cya 2 hano

Uburyo bwonyine bwo kumenya iherezo ry’ibi byose ni bumwe; kuzategereza uko bizagenda mu gice kizakurikiraho.

Impamvu ugomba kureba iyi filime Nyarwanda

Iyi filime iyo ukiyireba ntutinda kubona ko ifite itandukaniro n’izindi filime nyarwanda usanzwe uzi, haba uburyo barwana, uburyo abakinnyi bakina n’uburyo iteguye.

Iyi filime ifite montage (stunts) ziri kurwego rwo hejuru cyane cyane mu buryo abantu barwanamo ubona ko babikora kuburyo bigaragara nk’ubuzima busanzwe.

Ikindi kandi gisanzwe kigora abantu mu mafilime atandukanye mu Rwanda bashinduye ni uburyo imbunda zikoramo ndetse n’ibikomere by’abantu.

Ese ukwiye kureba iyi filime?

Igisubizo ntashobora gushidikanyahoni yego. Kuko irimo ubuhanga wanasanga muri filime nyinshi z’iburayi n’ubwo itashyizwemo amikoro menshi (low budget).

Gusa n’ubundi ibi ntibivanaho ubwiza bwayo n’inkuru iryoheye amaso iyi filime ifite, ntakindi nagukangurira usibye kujya kuri shene ya YouTube ya Reba Frame Studios.

Nakubwira nti ntucikwe!

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:FilimeFilime nyarwandaFilime z'uruhererekaneMenyarwanda
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Uburyo bwo kubika (Backup) amafoto ari kuri konti yawe ya Instagram (Mu ntambwe 7)
Next Article Torrent: Sobanukirwa imikorere y’ubu buryo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Filime za 2022
Inkuru

Ingengabihe ya Filime zizasohoka muri 2022

By Menya
Inkuru

Abanyabyaha bagiye bakora ibintu bisekeje utakeka

By Menya
Ubumenyi

Menya ibimenyetso 5 ubona ku bikarito n’icyo bisobanuye (igice cya 2)

By Menya
Makkah Royal Clock Tower
Ubumenyi

Inyubako 10 ndende kurusha izindi ku isi

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya