Search
Filime za 2022

Ingengabihe ya Filime zizasohoka muri 2022

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Urakaza neza kuri Menya.co.rw; niba ukunda cinema uyu mwanya ni uwawe.

Ndakumenyesha ko 2022 izanye filime zikomeye nka Black Adam, Dr. Strange ndetse na Aquaman n’izindi nyinshi kandi nziza.

Uyu munsi ndakugezaho urutonde (mu buryo bw’igitabo) rw’amafilime ateganyijwe gusohoka n’amataliki azasohokeraho mu mwaka wa 2022 kandi navuga ko ari meza kurusha andi yose (atoranyije).

ushobora kwifashisha uru rutonde kugira ngo ujye umenya aho ibihe bigeze na filime zigiye gusohoka mu kwezi uko ariko kose kwa 2022.

Niba wifuza kumenya byinshi byerekeye aka gatabo ka paji 8 gusa, usome iyi nkuru kugeza ku musozo.

Indi nkuru wasoma: Filime zirenga 40 narebye muri 2021.

Ese ni uwuhe mwihariko uru rutonde rufite?

Uru rutonde ruriho amafilime arenga mirongo cyenda (90) kandi atondetse mu buryo bukorohereza kumenya filime zigezweho kuko ruriho amazina ryazo, ukwezi zizasohokeramo ndetse n’itariki ziteganyijwe kuzasohokeraho.

Ingengabihe ya Filime zirenga 90 zizasohoka mu 2022
Ingengabihe ya Filime zirenga 90 zizasohoka mu 2022 (menya.co.rw)

Indi nkuru wasoma: Filime zasohotse mu kwa karindwi 2021

Dore umubare wa Filime zizasohoka mu mezi yose agize umwaka:

Uru ni urutonde rw’amezi ndetse n’umubare wa cinema zizasohoka muri uko kwezi. Ukwezi kwa Gashyantare (February), Mata (April) niyo mezi bigaragara ko azasohokamo amafilime menshi (10).

Icyakora na Filime zitaramenyekana amataliki yazo nazo ni nyinshi ariko amataliki azamenyekana vuba aha.

Ukwezi (Month)Umubare wa filime
Mutarama (January)8
Gashyantare (February)10
Werurwe (March)8
Mata (April)10
Gicurasi (May)6
Kamena (June)7
Nyakanga (July)6
Kanama (August)6
Nzeri (September)6
Ukwakira (October)3
Ugushyingo (November)6
Ukuboza (December)6
Amatariki atazwi (Unknown)10
Umubare wa Filime zizasohoka muri buri kwezi kwa 2022

Indi nkuru wasoma: Duty – Filime Nyarwanda

Ingengabihe

Iyi ngengabihe uburyo ikora:

Iyi ngengabihe amafilime yayo yose atondetse neza kandi mu mezi azasohokeraho nta ngorane zirimo, urugero nka The 355 iriho itariki ya 7 z’ukwa mbere (Mutarama) ikaba ariyo filime ya mbere kuri uru rutonde.

Ibi bisobanuye ko ariyo izasohoka mbere y’izindi zose kuri urutonde, dore urugero:

Uko amafilime atondetse ni nako zizagenda zisohoka

Umusozo

Niba udakunda gusoma ibitabo ntibigutere ikibazo cy’uko ushobora kugisoma ukagira ubunebwe. Nk’uko nabivuze hejuru ni paji 8 gusa kandi uburyo aka gatabo kanditse biroroshye cyane kuri buri wese.

Ryoherwa na Cinema muri 2022!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content