Kugira ngo dusoze umwaka neza, ndagira ngo mbabwire utuntu dushya mutari muzi, mu two nahoze nshakisha mu minsi ishize. Niba utarasoma inkuru iheruka nanditse nk’iyi ushobora kureba aha.
Urugendo rwa mbere rw’indege rugufi rumara amasegonda 57
Ni ukuvuga ko urugendo rwa mbere rw’indege rugufi rubaho nta n’umunota rumara kuko rumara amasegonda agera kuri 57, rukaba rureshya na kilometero 2.7 gusa.
Ariko iki gihe gishobora guhinduka bitewe n’imiterere y’ikirere.
Parike ya Nyungwe iruta igihugu cya Singapore
Uvuga ko u Rwanda ari igihugu gito, ariko si igihugu gito cyane. Kuko ubu tuvugana, Nyungwe nk’imwe muri parike zigize ibice nyaburanga by’igihugu iruta igihugu cya Singapore.
Parike ya Nyungwe rikaba rifite ubuso bungana na 970 Km² mu gihe igihugu cya Singapore cyo gifite ubuso bw’ubutaka bungana na 724.2 Km².
Uruyuki rushobora gutura mu jisho ry’umuntu
Ijisho ni rito nta kuntu uruyuki rwabamo, niko uri gutekereza? Uruyuki rushobora gutura mu jisho ry’umuntu ntihagire ikintu na kimwe kiba.
Ibi si igihuha, kuko mu nkuru BBC yatangaje umugore wo muri Taiwan abaganga basanzemo inzuki 4 zibera mu jisho rye kandi ari nzima, zose zikaba zari zitunzwe n’amarira yo mu jisho.
N’ubwo bigoye ku byumva ariko hari gihamya igaragaza ko byumvikana kandi bishoboka.
Kuri Amazon ushobora kuhagura itara rya miliyoni hafi 80 Frw
Niba ariya matara uyagura amafaranga Rwf 1000, ndabizi uri kwibaza ku itara rya miliyoni zingana gutyo.
Iryo tara rikoze mu byuma bisanzwe gusa si aho bigarukira kuko ririho na zahabu, rikaba ripima ibiro 2 bakarikuzanira ku buntu.
Reba iryo tara rya zahabu kuri Amazon.
Igisimba kitwa Octopus cyo mu nyanja gifite imitima irenze 1
Mu gihe tumenyereye ko ibinyabuzima byinshi bigira umutima 1, igisimba kitwa Octopus gifite imitima irenze 1, kandi irenze 2. Ahubwo gifite imitima 3.
Ibiri muri yo mitima ijyana amaraso mu buhumekero(gills) mu gihe undi umwe ujyana amaraso mu bindi bice by’umubiri. Ikindi gitangaje ni uko uwo mutima ujyana mu bice bisigaye urekera gukora iyo iki gisimba gitangiye koga.
Mbifurije umwaka mushya, ntuzabe nka 2020!
Niba ushaka kujya kuri list y’abasomyi ba menya wakiyongera kuri list ukoresheje form iri munsi. Mukomeze kuryoherwa n’iminsi mikuru!