Mu bantu hahora harimo udushya tw’amayobera n’ibitangaza ku buryo kutwumva ugira ngo wumvishe nabi cyangwa ni ukubeshya.
Ushobora kuba ukunda gusoma ibinyamakuru umunsi ku munsi ngo umenye ibyagiye biba hirya no hino mu gihugu cyangwa ku isi yose.
Indi nkuru: Udushya 5 duhamya ko isi ari umubumbe udasanzwe
Hano ngufitiye inkuru zigiye zitangaje utigeze wumva ahantu na hamwe. Nkwijeje ko nutumirwa uraza guseka witegure kimwe muri ibyo.
#4 Umupolisi wo muri Nigeria yataye ihene muri yombi
Umupolisi wo muri Nigeria yarifashe ata ihene muri yombi. Igitangaje kurushaho ni uko iri tungo ryashinjwaga ubujura bwitwaje intwaro.
Indi nkuru wasoma: Utuntu n’utundi utigeze wumva ahandi (twagutera kwibazaho)
Niba ujya wumva iki “Juju” cyangwa se maji, iyo hene umupolisi yakekaga ko yaba ari umuntu wihinduye (nk’uko byatangajwe na Reuters) ahita afata umwanzuro wo kuyijyana ku biro bya polisi. Niba barayibajije iki, ntumbaze!
#3 Umugabo yamize AirPod aryamye
Umugabo witwa “Bradford Gauthier” wo muri leta zunze ubumwe za Amerika yahuye n’ibibazo bikomeye aho yisanze yamize aka ekuteri ke ko mu bwoko bwa AirPod asinziriye.
Aka ka ekuteri yarakabuze akeka ko kaba katakaye ariko bigahurirana n’uko yababaraga mu gatuza yanywa n’amazi ntagende nibwo yigiriye inama yo kujya kwa muganga basanga kahagamye mu gatuza.
Ushobora gusoma: Ibintu 14 ukwiye kwibaza kuri filime utajyaga witaho
Ikindi kandi ni uko iyo AirPod bayimukuyemo ikiri nzima nta kibazo ifite. Tekereza urugero rwo gusinzira yari ariho rwatumye amira iki gikoresho!
#2 Igitekerezo cye cyamutwaye umukunzi
Mu gihe abandi iyo bakoze umushinga ukagenda neza aribwo urukundo rugenda neza kubera amikoro aba abaye menshi hakaba hazamo n’ibyo kurushinga, umugabo Kremen washinze Match.com yahuye n’ibizazane.
Mu 1993, Gary Kremen yahuye n’ibyago byo gukora Site ihuza abantu bagakundana (Matching site) bituma umukunzi we ahuriraho n’undi mugabo, ubwo urukundo rwabo rurangirira aho.
Indi nkuru wasoma: La Casa de Papel: Ibintu utari uzi kuri iyi Serie.
#1 Inzuki mu jisho ry’umugore
Umubiri wawe ufite ubushobozi bwinshi bwo kubika udukoko duto (microbes) ariko ukaba unashobora gucumbikira n’ibisimba binini n’ubwo utabizi) tugendeye kuri iyi nkuru.
Mu gihugu cya Taiwan umugore yisanze acumbikiye inzuki 4 nzima mu jisho rye, nyuma yo kumva afite ikibazo mu jisho yagiye kwa muganga abaganga abaganga bazibonamo banazikuramo zidafite ikibazo na kimwe kuko zatungwaga n’amarira yo mu jisho rye.
Ni akahe gashya ubona gatangaje kurusha utundi? Duhe igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.
Iyongere mu muryango mugari wa Menya ujye ubasha kubona izindi nkuru n’inyandiko zitangaje nk’iyingiyi. Murakoze!
3 Responses
1 is very hilarious 😂😂inzuki🙄🙄😂😂
Inzuki ziba zarishakiye icumbi😂
Hahah! Izo nzuki zavukiyemwo,zinjiyemwo zite?