Abantu dufite ibintu byinshi bisekeje bakora kandi bahuriyeho, gusa ntiwabiganira na mugenzi wawe kubera ko uba wumva ari wowe wenyine ubikora.
Ntugire ikibazo, ntago uri wenyine.
#1 Kubeshya muganga
Kubeshya muganga kubera isoni, ukeka ko ashobora kuguseka cyangwa se ahobora kubifata nabi. Twese ibyo bihe ntawutarabinyuzemo.
#2 Kwihorera telephone ho akanya gato
Kwihorera telephone ho akanya gato kugira ngo umuntu agire ngo wari ufite icyo uri gukora cyangwa ko utari uri hafi ya telefone, kandi ntakintu wari uriho.
#3 Kubaza umuntu aho ajyiye ubonye ajyiye muri douche
Buri gihe iyo umuntu agiye muri douche mubaza aho agiye, sinzi ukuntu byagenze ngo abantu bajye bateganya koga bagiye gusa.
#4 Gukora Alarm y’umunota umwe
Cyagihe ushyira ringtone(Sonnerie) y’indirimbo muri alarm, ukabanza gukora indi y’umunota umwe ngo wumve ko iza kuvuga.
#5 Kuryama mu kiringiti(Blanket) uko haba hashyushye kose
Hari abantu turyama mu biringiti uko haba hameze kose, niyo haba hari rya zuba rimena imbwa agahanaga ukaba utagihemukira.
#6 Guceceka kugira ngo abantu bagire ngo uritonda
Hari ukuntu ujya mu birori, kugira ngo abantu batabona ko uvuga cyane ukabanza guceceka ukigira nk’aho utavuga kugira ngo bagire ngo uri serious. Ikinsetsa ni uko birangira wigaragaje.
#7 Gushyira ikintu ujyiye kujyana hafi aho ureba
Iyo uri kwihuta ugashyira akantu kuruhande kugira ngo utaza kukibagirwa ariko bikarangira ukibagiwe n’ubundi. Uba wumva bimeze bite?
#8 Kubara amasaha usigaje kuryama
Inshuro nyinshi iyo wakererewe kuryama, mbere y’uko ujyayo urabanza ukabarira amasaha ku ntoki ngo urebe ko ugifite agahe ko kuryama, kandi nyamara ntako.
#9 Guhura n’umuntu mukananirwa kubisikana
Cyagihe uhura n’umuntu mukabura uko munyuranaho kandi inzira ihari. Iyo ajyiye ruguru nawe ujyayo, yajya hepfo nawe ukajyayo bigasaba ko umwe ahagarara.
#10 Kumva indirimbo imwe
Hari igihe ukunda indirimbo ukumva iri kuba nshyashya buri uko itangiye. Ntugire ngo hari ikibazo, indirimbo nka “Stronger ya Kanye West” nayumvishe iminsi 2 yikurikiranya.
#11 Kugerageza akaboko katari akawe
Urabizi ko iyo uri wenyine hari igihe ufata ikaramu cyangwa ikanya ngo urebe ko washobora kwandika cyangwa se kurya neza bitakugoye. Wari uzi n’ikindi, bigomba kukugora.
#12 Kuba ufite igihe
Ka kantu ukora ku munsi wanyuma kubera ko wahoraga uvuga ngo haracyabura wabaraga ibyumweru mu minsi ukumva iracyari myinshi kugeza ugakoze huti huti kuri deadline.
#13 Umwanya wawe
Kwa kundi mwinjirira muri salle cyangwa mu modoka, ukinjira usenga ngo umwanya wawe ntihagire uwujyamo.
#14 Gukora playlist y’indirimbo
Kwa kundi ukora playlist y’indirimbo zizajya zijyanamo ariko bikarangira uri gukanda next ngo ushyireho iyo ushaka. Muri macye, iyo playlist wayikoreye iki ubundi?
#15 Kureba umwenda uhenze
Twese tugira cya gihe ujya mu isoko kureba umwenda, wasanga uhenze ugakomeza ukawitegereza nk’aho ufite gahunda yo kuwugura kandi uri gushaka inenge iri butume uwanga ukavuga ko utawukunze.
Reka tugarukirize aha uyu munsi. Ni ibintu bingahe ubona ukora muri ibi 15 navuze hejuru?
Niba ushaka kujya kuri list y’abasomyi ba menya wakiyongera kuri list ukoresheje form iri munsi. Mukomeze kuryoherwa n’iminsi mikuru!
2 Responses
Ni byiza. Iyi web ndayikunda.
Urakoze cyane rwose, twishimiye ko munyurwa n’inyandiko zacu.