Search

La Casa de Papel: Ibintu utari uzi kuri iyi Serie.

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

La casa de Papel ni filime y’uruhererekane(Serie) ikaba nanone izwi ku izina ry’icyongereza nka Money Heist. Iyi filime ikaba ivuga ku itsinda ry’abajura biba ama banki akomeye muri Espagne(Spain) bayobowe n’umugabo ucecetse kandi w’umuhanga(Álvaro Morte) umwe uzwi ku izina rya Profesor cyangwa se Professor. Iyi Serie yaciye ibintu ku isi udakuyemo u Rwanda.

Ikaba itegurwa n’uruganda rwa Filime — Netflix. Kimwe mu bintu byihariye muri iyi Serie ni amazina y’abakinnyi, abenshi bakaba bitiranwa n’imijyi ikomeye ku isi nka Tokyo(Úrsula Corberó), Nairobi(Alba Flores), Denver(Jaime Llorente), Rio[De Janeiro](Miguel Herrán), Lisboa(Itziar Ituño), Berlin(Pedro Alonso), ndetse n’andi menshi.

Burya inyuma ya filime zose habera ibintu byinshi mbere y’uko tuzireba cyangwa se nanone hakagira ibindi biba nyuma yo gukorwa.

Rero uyu munsi tujyiye kureba ibintu bitangaje ushobora kuba utari uzi kuri iyi Serie.

#1 Igitangira gukinwa yari igiye guhagarara

Burya La Casa De Papel igitangira gukinwa yacaga kuri television yitwa Antena 3 yo muri Spain.

Rero mbere y’uko iyi serie ifatwa na Netflix muri 2019, abayikoraga bari bagiye kuyihagarika babona itazakundwa.

Nyuma nibwo Netflix yaje kuyifata inkuru ihinduka ukundi, ubu La Casa De Papel niyo Film/Serie ya mbere itari mu cyongereza ikunzwe kurusha izindi ku isi.

#2 Professor nawe afite izina ry’umujyi

Nk’uko mubizi muri iyi film, abajura bose baba bafite amazina y’imijyi. Umuntu umwe urimo udafite izina ry’umujyi ni umuyobozi wabo “El Profesor” nk’uko benshi babizi.

Ariko burya nawe afite izina ry’umujyi nubwo ridakoreshwa. Yitwa “Vatican City”, impamvu y’iri zina ni uko uyu ari umujyi ufite uburinzi bukomeye kandi ufite imbaraga ku isi.

#2 Igisobanuro cy’izina

Iyi serie ifite amazina 2 yemewe na Netflix, rimwe ni La Casa de Papel mu cyespagnol irindi ni Money Heist mu cyongereza. Igitangaje aya mazina mu busobanuro ntaho ahuriye nk’uko abantu babikeka.

La casa de papel ubihinduye mu kinyarwanda ni “Inzu y’impapuro” cyangwa “Inzu y’amakarita”, naho Money Heist ni “Ubujura bw’amafaranga”.

Gusa muri slang impapuro bishatse kuvuga Amafaranga aho kuba inzu y’impapuro, ubwo bisobanura “Inzu y’amafaranga”, Icyakora aya mazina ujyendeye ku nkuru y’iyi serie bifite aho bihuriye. Kubera iki Netflix yise filime imwe amazina 2 atandukanye? Bivugwa ko ari uko Netflix yanze ko iyi filime yakitiranwa n’indi yitwa “House of Cards” nayo yasohowe n’uru ruganda. Gusa Netflix ubwayo ntacyo yabitangajeho.

#3 Uko filime yandikwa

Ushobora kuba ubona iyi filime itinda ukavuga uti “Babanza kuyandika, bakayikina bakabona kuyiduha”. Ntago kuri La Casa de Papel ari uko bikora.

Iyi serie yakunzwe cyane ifite umwihariko w’uko bayandika banayikina icyarimwe. Ku bw’ibyo rero abakinnyi n’abakora filime, nta n’umwe uba azi icyo aza gukurikizaho ku wundi munsi.

Rimwe na rimwe bohererezwa ama video aberekera ibyo bari bukore muyindi scene.

#4 La Casa de papel mu buzima busanzwe

Usibye kuba iyi filime yarakunzwe n’abantu benshi kubera ubuhanga ikoranye n’uburyo iteguye.

Iyi serie hari abantu bayikuyeho igitekerezo ku buryo bashatse kwigana ibikorerwamo. Hari abasore 5 bo muri Turkey bibye mu nzu z’ubucuruzi ibikoresho bifite agaciro k’amadolari 132,000.

Police imaze kubafata bemeje ko bakuye igitekerezo kuri iyi filime.

#5 Inkomoko ya Mask

Iriya Mask mubona muri la casa de papel burya ifite aho yavuye.

Igitekerezo cya Mask cyaturutse ku isura y’umunyabugeni ukomeye w’umunya espagne witwa Salvador Dalí.

Mask ya Money Heist | Isura ya Salvador Dalí

Witegereje ayo mafoto urabona ko Masks za La Casa de Papel zisa n’isura ya Salvador Dalí.


Nizere ko wanyuzwe n’ibi bintu twavuze hejuru bitazwi n’abantu benshi. Ese ni ibihe wari uzi muri ibi? Ese ni ibihe uzi tutavuze. Bidusangize muri comments.

Ushaka kujya kuri list y’abasomyi ba menya kugira ngo ujye ubona izindi nkuru bikoroheye wakoresha form iri hasi.

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content