Search
Inkweto ya Nike

Sosiyete 10 za mbere zikora inkweto ku isi

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Kwambara inkweto biri mu buzima bwawe bwa buri munsi. Uko wambara binatuma hari uko ugaragara mu bantu, ibi bishobora guturuka ku rukweto wambaye n’ubwoko bwarwo.

Niba wambara inkweto igezweho bisobanura ko usobanutse byaba ari siporo cyangwa kurimbana. Ikindi kandi ushobora kuba ushaka guhitamo urukweto rugezweho cyangwa rwiza bitewe n’icyo ushaka.

Muri iyi nyandiko, turasesengura sosiyete 10 za mbere zikora inkweto ku isi, ibi byanaguha amakuru ku nkweto zo kwambara muri 2023.

# 1 Nike

Inkweto ya Nike
Inkweto ya Nike

Isosiyete ihagarariye andi ni Nike; imwe mu masosiyete y’imyenda ya siporo azwi cyane ku isi, kandi inkweto zayo zambarwa nabakinnyi muri siporo hafi ya yose. Inkweto zayo ziroroshye, nziza, kandi zakozwe mubikoresho byiza. Nike ihagaze neza, ibona umwanya wa mbere kuri uru rutonde kuko yinjije amafaranga arenga miliyari 46.71 z’amadolari guhera mu 2022.

Nike ni sosiyete imaze imyaka irenga 50 kandi izwi nkisi izwi kwisi yose. Phil Knight na Bill Bowerman bashinze Nike mu 1964. Yatangiye ari Blue Ribbon Sports (BRS), ikorera muri Amerika ikwirakwiza inkweto zo mu Buyapani z’uruganda rwa Onitsuka Tiger.  Nike nayo yambarwa n’ibikomerezwa nka Cristiano Ronaldo.

Indi nkuru wasoma: Ibibuga by’indege 10 byambere binini ku isi.

# 2 Adidas

Inkweto ya Adidas
Inkweto ya Adidas

Adidas nayo izwiho inkweto nziza zisa neza kandi zikora neza kurushaho. Waba ushaka inkweto zo kwiruka cyangwa inkweto zo kwambara mu buzima busanzwe, Adidas ikora ubu bwoko bwose bw’inkweto. Ni sosiyete ifatwa nka mukeba wa Nike kandi ifite amateka akomeye kandi yibanda cyane kuri siporo. Adidas nayo yinjije amafaranga akabakaba miliyari 21.91 z’amadolari muri 2022.

Adidas yashinzwe mu 1949, ishingwa na Adolf (Adi) Dassler umuvandimwe wa Rudolf Dassler nawe washinze sosiyete turi buze kubona kuri uru rutonde. Iyi sosiyete nayo imenyerewe cyane mu gukora inkweto za siporo ndetse n’inkweto zo kwambara mu buzima busanzwe. Iki kirango cyambarwa n’abakinnyi nka Lionel Messi.

Indi nkuru wasoma: Imishinga 10 y’ubwubatsi ihenze kurusha indi ku isi.

#3 VF Corporation

Inkweto ya Timberland
Inkweto ya Timberland imwe muri sosiyete za VF Corporation

Izina VF Corporation (yitwaga Vanity Fair Mills) rishobora kuba ritakuza mu bwonko byoroshye, ariko izina Timberland na Vans wabimenya. VF Corporation nayo ni uruganda kabuhariwe mu gukora no gucuruza inkweto. Uru ruganda rwinjije akayabo ka miliyari 13.8 z’amadolari mu mwaka wa 2022.

Iyi sosiyete yashinzwe n’umugabo witwa John Barbey n’abandi bashoramari bagenzi be mu 1899 (imyaka irenga 120 ishize). Bayitangije yitwa The Reading Glove aribwo nyuma yaje kuvamo iyi VF. Ikaba ifite amasosiyete nka Timberland, Vans na Dickies.

Indi nkuru wasoma: Amashuri 10 ahenze kurusha andi yose mu Rwanda.

# 4 Puma

Inkweto ya Puma
Inkweto ya Puma

Puma nayo ni uruganda rumwe muzimenyerewe mu gukora imyambaro ya siporo ikaba yarashinzwe nka mukeba wa Adidas. Mu mwaka wa 2022 yinjije asaga miliyari 8.89 z’amadolari.

Puma yashinzwe mu 1948 mu gihugu cy’ubudage na Rudolf Dassler, iyi sosiyete yatangiye yitwa Ruda, aribwo nyuma yaje kuba Puma ikaba yambarwa n’abakinnyi b’ibihangange nka Neymar.

Indi nkuru wasoma: Hotel 10 zihenze mu Rwanda kuziraramo ijoro rimwe.

# 5 New Balance

Inkweto ya New Balance
Inkweto ya New Balance

New Balance ni sosiyete izwi cyane nayo mu gukora imyambaro ijyanye n’imikino nk’imyenda n’inkweto. New Balance yinjije akayabo k’amafaranga akabakaba miliyari 5.3 z’amadolari muri 2022.

New Balance yashinzwe mu 1906 n’uwitwa William J. Riley, umwongereza wari umwimukira mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, kuva icyo gihe yatangiye kwamamara.

Indi nkuru wasoma: Inyamaswa 10 zihaka (gestation) igihe kirekire ku isi.

# 6 Reebok

Inkweto ya Rebook
Inkweto ya Rebook

Rebook nayo ni sosiyete y’abanyamerika ikora imyambaro n’inkweto byo kurimba bitandukanye n’izindi; n’ubwo isa n’aho itakivugwa cyane ariko nayo ni sosiyete ikora inkweto zigezweho kandi zikunzwe.

Yashingiwe mu Bwongereza mu 1958 nka sosiyete nk’agace ka kompanyi yitwa J.W. Foster and Sons, isosiyete ikora imyambaro ya siporo yari yarashinzwe mu 1895 i Bolton, Lancashire. Igitangaje kurusha ibindi ni uko J.W. Foster and Sons ari sosiyete yashinzwe n’umwana w’imyaka 14.

Indi nkuru wasoma: Menya Applications 10 wakabaye ufite muri telefone yawe.

# 7 Converse

Inkweto ya Converse All-Star
Inkweto ya Converse All-Star

Converse ni sosiyete ikora inkweto zo kurimbana, ubungubu ikaba ari agace (subsidiary) ka Nike Inc. Iyi sosiyete nayo yinjije akayabo miliyari 2.3 z’amadolari. Niba uzi inkweto ya Converse All-Star nizeye neza ko uzi iyi sosiyete.

Iyi sosiyete yashinzwe na Marquis Mills Converse mu 1908 nk’isosiyete ikora inkweto za Rubber i Malden, muri Massachusetts. Ariko Converse ntago ikora inkweto gusa kuko ikora n’imyambaro isanzwe.

# 8 Under Armour

Inkweto ya Under Armour
Inkweto ya Under Armour

Under Armour ni sosiyete yashinzwe igamije gukora imyambaro ya siporo irimo inkweto n’imyenda. Iyi sosiyete yinjije akayabo ka miliyari 5.68 z’amadolari mu mwaka wa 2021.

Under Armour ni yo sosiyete ntoya iri kuri uru rutonde ugereranyije n’izindi. Under Armour yashinzwe ku ya 25 Nzeri 1996, na Kevin Plank, wari ufite imyaka 24 y’amavuko ubwo yari kapiteni w’ikipe y’umupira w’amaguru ya kaminuza ya Maryland (American Football).

# 9 ASICS

Inkweto ya ASICS
Inkweto ya ASICS

ASICS nayo ni sosiyete yo mu gihugu cy’Ubuyapani ikora inkweto za siporo, iri zina riri mu magambo y’impine ari mu rurimi rw’ikilatini “anima sana in corpore sano” ugenekereje bivuze “Ubwonko bwiza mu mubiri mwiza”. Yinjije amafaranga akabakaba miliyari 2.9 z’amadolari.

ASICS yatangiye nka Onitsuka Co., Ltd ku ya 1 Nzeri 1949. Uwashinze ASICS ariwe Kihachiro Onitsuka yatangiye iki gitekerezo akora inkweto za basketball mu mujyi yavukiyemo wa Kobe, Perefegitura ya Hyogo, mu Buyapani.

# 10 Fila

Inkweto ya Fila
Inkweto ya Fila

Fila ni sosiyete yo muri Koreya yepfo ifite icyicaro i Seoul. Ikora imyambaro ya siporo n’iyo gutemberana (imyidagaduro). Iyi sosiyete yinjije arenga miliyari 3.25 z’amadolari mu 2022.

Isosiyete yabanje gushingwa na Ettore na Giansevero Fila mu 1911 i Coggiola, hafi ya Biella, mu Butaliyani. Iyi sosiyete yimuriye ibyicaro byayo mu 2007, yaje kujya ku isoko ry’imari n’imigabane rya Koreya y’epfo muri Nzeri 2010.

Umusozo

Inkweto navuga ko ari umwambaro w’ibanze mu mibereho yawe haba aho uyambara n’iyo wambara. Ushobora kuba ukeneye izo kurimbana cyangwa se gukora siporo.

Muri iyi nyandiko Menya yateguye urutonde ruriho inkweto 10 za siporo ndetse n’izo kurimbana.

Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content