Twese ku isi nta muntu utagura cyangwa ngo akoreshe ikintu cyakozwe n’abandi bantu, hakabaho n’igihe uguze kubera ko ubonye wenda ari igikoresho cya sosiyete cyangwa uruganda ukunda. Ikikubwira ko ikintu ari icy’uruganda runaka ni ikirango(Logo) cyarwo.
Amahirwe menshi ni uko nta sosiyete/uruganda ibaho itagira ikiyiranga nk’umwihariko wayo ariyo logo, kuko ibaye ihari yaba imeze nk’umuturage utagira indangamuntu(nabyp bibaho). N’ubwo bwose buri sosiyete ziba zifite ibirango ariko ntago byose biba bisobanuye mu buryo bwumvikana ako kanya.
Niba uri umu designer ngira ngo urabizi ukuntu bigora kugira ngo utangirane igitekerezo cyo gukora ikirango(logo). Niba utariwe ariko urabizi ko nawe ujya ubona ibirango bimwe na bimwe ukayoberwa ubusobanuro bwabyo.
Hari inganda zihitamo gushyira ubutumwa mu birango ku buryo buboneka byoroshye, ariko hari n’izihitamo kubuhishamo bikaba ngombwa ko abantu babihishura cyangwa se izo sosiyete zikabisobanura.
Reka turebere hamwe amasosiyete icumi(10) afite ubusobanuro bw’ibikorwa buhishe mu birango byazo.
#1 TOUR DE FRANCE
Niba uzi irushanwa nka Tour du Rwanda, amahirwe menshi ni uko uzi na Tour de France.
Tour de France ni irushanwa rikomeye cyane ku isi mu gusiganwa ku magare, birumvikana rikinirwa mu gihugu cy’ubufaransa. Rero ikirango(logo) cy’iri rushanwa si amagambo gusa nk’uko yanditse ahubwo harimo n’ishusho y’umunyegare.
#2 VAIO
VAIO bishatse kuvuga Visual Audio Intelligent Organizer, uru ruganda rukaba rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa na telephone. Rwatangijwe na SONY ariko rukaza kugurwa n’indi sosiyete yo mu buyapani.
Ubusobanuro bw’iyi logo ni uko “V na A bibyara VA” ariko iyo witegereje nanone ubona iyo bikora umuraba(wave) isobanura Analog, naho “I na O bibyara IO” nanone kandi bigakora binary numbers 1 na 0 zigasobanura Digital, abazi ikoranabuhanga babyumva vuba.
Rero ibyo navuze hejuru byose ubihurije hamwe bishatse gusobanura kwimuka uva muri Analog ujya muri Digital.
#3 TOYOTA
Nizeye neza ko uzi TOYOTA kuko ni imwe mu nganda z’imodoka zikoreshwa cyane mu Rwanda ndetse no muri Africa. Rero uru ruganda narwo rufite igisobanuro kuri logo yarwo.
Ubona ko ari utuziga 3 tunyuranyemo, ariko turiya si utuziga gusa kuko burya handitsemo ijambo “Toyota” n’ubwo utapfa guhita ubibona.
Turiya tuziga nanone dusobanura kwiyunga kw’imitima y’abakiriya n’ibicuruzwa bya Toyota naho kiriya gice cy’ibara rimwe kigasobanura gutera imbere.
#4 AMAZON
AMAZON, isoko ryo kuri internet riruta ayandi yose yo ku isi. Ese logo yayo isobanuye iki?
Logo ya Amazon ni amagambo ariko afite akambi gahuza inyuguti ya A n’inyuguti ya Z, ibi bisobanuye ko Amazon igira ibicuruzwa byose kuva kuri A kugeza kuri Z, ariko nanone kariya kambi kagaragara nk’umuntu umwenyuye bisobanura ibyishimo by’abantu bahahira kuri Amazon.
#5 BEATS
BEATS, uruganda rwashinzwe n’umuhanzi Dr. Dre – akaziga k’umutuku kazengurutse inyuguti ya B(isobanuye beats), ibyo nibyo ushobora guhita gusa muri logo y’uru ruganda rwa ekuteri(Headphones).
Hari ubusobanuro bundi buri inyuma y’iki kirango.
Kiriya kiziga cy’umutuku gikoze umutwe w’umuntu naho iriya nyuguti ya B uyirebye mu bundi buryo usanga ari ekuteri umuntu yambaye.
#6 AUDI
Audi narwo ni uruganda rwo mu budage rw’imodoka ruzwi n’abantu benshi cyane ku isi. Ese biriya biziga 4 bisobanura iki?
Biriya biziga bine bishatse gusobanura inganda enye z’imodoka zihurije hamwe zikavamo uruganda rumwe arirwo AUDI. Izo nganda ni; DKW, Horch, DKW ndetse na Audi nyirizina.
#7 LG
Akenshi uzumva umuntu akubwiye ngo “Wantije charger ya LG”, burya ni iyi LG baba bavuga.
LG nayo ni uruganda rukaze mu bikoresho by’ikoranabuhanga nk’uko tuzi SAMSUNG, SONY ndetse n’izindi. Uru ruganda narwo rufite logo yoroshye cyane, y’uruziga rw’umutuku rurimo inyuguti ya L ku n’akadomo bizengurutswe n’inyuguti ya G byose biri mu ibara ry’umweru, .
Ariko ibyo bintu byose mvuze hejuru ubyitegereje neza bikora isura y’umuntu. Iriya L ikaba ikora izuru n’akadomo kagakora ijisho, inyuguti ya G igakora ibindi bice bisigaye.
#8 BENZ
MERCEDES BENZ nayo ni uruganda rukomeye ruzwi cyane mu gukora imodoka n’amamoteri. Uru ruganda rukaba rufite ikirango cy’inyenyiri y’amasonga(peaks) atatu, kubera iki inyenyeri yayo idafite amasonga 5 cyangwa menshi nk’uko tuzi inyenyeri zisanzwe?
Ariya masonga asobanuye kwaguka k’ururuganda ku butaka, mu mazi(inyanja) ndetse no mu kirere kubera ko bakora moteri(engines) za Daimler z’indege, amato n’amamodoka.
#9 FEDEX
FEDEX, iyi ni sosiyete ishinzwe gushyikiriza(Delivery) abantu ibintu. Iyi sosiyete iri mu zambere zitanga iyi serivisi ku isi. Nayo ifite umwihariko mu kirango cyayo.
Iyo urebye mu kirango nta kintu kidasanzwe wahita ubona, ariko itegereze hagati y’inyuguti ya E na X, harimo igishushanyo cy’umwambi(Arrow), bishatse kuvuga umuvuduko, umurava no kuboneza(Precision).
#10 ADIDAS
ADIDAS ikora ibintu byinshi bitandukanye muri sport, inkweto, imipira yo gukina, imyambaro y’amakipe ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye. Ibicuruzwa byayo byinshi uzabimenyera ku mirongo(bands) 3.
Adidas nayo rero ikirango cyayo gisobanuye byinshi ku bantu bakora sport kuko ziriya bands eshatu ziri kumwe zikora umusozi, bikaba bisobanura ingorane n’inzitizi umukinnyi wese agomba guhura nazo akazitsinda.
Ni uruhe ruganda waba uzi rufite ikirango gifite ubutumwa buhishe? Dusangize igitekerezo cyawe muri comments. Ushaka gukomeza kubona izindi nkuru za, wajya kuri list y’abasomyi ba Menya ukoresheje form iri munsi.
2 Responses
Nonese mwatubwiye ibyihishe inyuma ya za logo za amastudio akora film kwisi
Murakoze, tuzakora ubushakashatsi tubikoreho inkuru!