Mu myaka ishize, filime zasobanuwe n’umuntu umwe, zizwi cyane nka “Agasobanuye”, zafashe umwanya ukomeye mu myidagaduro nyarwanda kuva mu mpera y’imyaka ya za 1990 no mu ntangiriro y’imyaka ya za 2000.
Agasobanuye ni filime isemuye aho umuntu umwe afata filime y’amahanga cyangwa iri mu rurimi rw’amahanga, akayisobanurira mu Kinyarwanda, asemura ibyo abakinnyi nyir’izina bavuga, rimwe na rimwe akongeramo n’uburyo bwe bwihariye bwo kubivuga, nk’urwenya cyangwa gutebya.
Uko iyi myidagaduro yakomeje kwamamara, ni nako hakomeje kuvuka impaka nyinshi hagati y’abazikunda n’abazishidikanyaho. Hari ababona ko ari uburyo bushya bw’imyidagaduro no korohereza abantu bose kugerwaho na filime z’amahanga batagize imbogamizi y’ururimi, abandi bakabona ko ari uburyo bushobora gutuma umuco, uburezi, n’umwimerere wa filime bitakara.
Reka turebe neza ibyiza n’ibibi bitandukanye byo kureba filime z’Agasobanuye.

I. Ibyiza byo kureba filime z’Agasobanuye
1. Gutanga amahirwe ku bantu bose yo kumva filime mu Kinyarwanda
Mu Rwanda hari abantu batumva indimi z’amahanga, cyane ko Ikinyarwanda ari ururimi kavukire. Bityo bikaba byaba imbogamizi kureba filime zo mu ndimi z’amahanga.
Muri urwo rwego, agasobanuye kabafasha kumva ibikubiye muri filime mu rurimi rwabo, bigatuma bashobora gukurikirana filime bakumva neza inkuru n’ubutumwa bwayo.
Indi nkuru wasoma: Imigezi 10 Miremire Kurusha Indi ku Isi
2. Guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda
Iyo filime yasobanuwe mu Kinyarwanda, ikoresha imvugo nyinshi z’ubuzima bwa buri munsi. Abasobanuzi bakoresha amagambo y’Ikinyarwanda amagambo mashya, imvugo z’iwacu, n’ubuhanga mu kuvuga butuma abantu barashaho gusobanukirwa amagambo y’indimi z’amahanga mu rurimi kavukire.
Uko abantu barushaho kumva no gukunda ururimi rw’Ikinyarwanda no kugira ishyaka mu kurukoresha mu myidagaduro, niko runarushaho gushinga imizi no kurushaho gukoreshwa mu bihangano nyarwanda.
3. Gukomeza umuco wo gusangira ibyishimo
Filime zasobanuwe ni kimwe mu bintu byifashishwa n’abantu benshi gusangira ibyishimo. Abantu bo mu ngeri zose bashobora kwicara hamwe bakareba filime imwe kuko buri wese ayumva neza.
Ibyo bituma agasobanuye kaba uburyo bushobora gufasha abantu guhuza urugwiro. Uyu ni umuco mwiza wo gusangira ibyishimo mu buryo bunoze kandi nta n’imbogamizi y’ururimi.
Indi nkuru wasoma: Sosiyete 10 za mbere zikora inkweto ku isi
4. Guteza agasobanuye imbere nk’uburyo bw’imyidagaduro
Agasobanuye katanze amahirwe y’akazi mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda. Abantu bafite impano yo gusobanura neza, kuvuga kinyamwuga, babonye uburyo bwo kwigaragaza. Urugero twavuga nka Master JK, Yanga, Junior Giti, Rocky Kimomo, n’abandi benshi bagiye bamenyekana kubera Agasobanuye.
Ntiwabura kuvuga ko bamwe muri aba basobanuzi bamenyekanye mu gihugu bakanabikuramo imibereho, abandi bakabona amahirwe yo gukorana n’ibigo bitandukanye nko kwamamaza n’ibindi.
Ibi bigaragaza ko agasobanuye ari kimwe muri bwoko bwihariye mu ruganda rw’imyidagaduro muri rusange. Ibi kandi bishobora gutanga akazi ku bafite iyi mpano.
5. Guhindura uburyo abantu barebaga filime
Nk’uko twabibonye hejuru, mbere abantu benshi babonaga filime nk’imyidagaduro y’intiti (abantu baminuje) kubera ko zabaga ziri mu ndimi z’amahanga. Bityo abantu bakumvako kuzireba bigenewe abazi indimi cyangwa abafite ubushobozi bwo gusoma amagambo-mvugo (“subtitles”). Ariko agasobanuye katumye filime ziba imyidagaduro igenewe abantu bose.
Ibi byatumye abantu barushaho gukunda kureba no gusobanukirwa inkuru, bituma filime ziba igice kinini mu bijyanye n’imyidagaduro.
Nk’uko abanyarwanda babivuze “Nta byera ngo de!”. Nibyo koko nk’uko tubibonye hejuru, agasubanuye gafite ibyiza kazanye mu myidagaduro nyarwanda ariko nanone ni byiza ko umenya impande zombi zo kureba filime z’Agasobanuye kugira ngo uguhitamo kuze kuba ukwawe. Muri iki gice tugiye kurebera hamwe ibibi byo kureba filime z’agasobanuye.
II. Ibibi byo kureba filime z‘Agasobanuye
1. Kugoreka ubutumwa bwa filime
Filime ziba zaranditswe n’abanditsi bafite ubutumwa runaka bashaka gutambutsa. Iyo umusemuzi umwe ayisobanura, ashobora kongeramo ibitekerezo bye, amagambo y’urwenya, cyangwa gusobanura mu buryo butandukanye n’ubwo abahanzi bagamije.
Ibi bishobora gutuma ubutumwa bwa filime buhinduka cyangwa bugatakara burundu, abantu bagasigara bafite ishusho itari yo y’inkuru nyir’izina.
2. Kugabanya ubushobozi bwo kumva indimi z’amahanga
Filime zasobanuwe zishobora kuba inzira yo kwiga indimi mu buryo butaziguye, ariko iyo umuntu areba agasobanuye, aba atakaje amahirwe yo kwiga indimi z’amahanga.
Abantu benshi batangira gutakaza ubushobozi bwo kumva cyangwa kuvuga amagambo y’indimi nk’Icyongereza cyangwa Igifaransa kuko buri gihe bumva ibisobanuro mu Kinyarwanda gusa. Ibi bigabanya amahirwe yo kwiga indimi no kwagura ubumenyi mu by’indimi z’amahanga.
3. Guhinyura ubuhanga bwa sinema n’ubwiza bw’ijwi ry’umwimerere
Filime nyinshi zifite amajwi, indirimbo n’amajwi ry’abakinnyi ryateguwe neza kugira ngo byumvikanishe amarangamutima y’inkuru. Iyo filime ari agasobanuye, ayo majwi ntaba acyumvikana nk’uko yakabaye.
Umusemuzi umwe afata amajwi yose, akayasimbuza, bigatuma uburyo bw’ubuhanzi bwa filime butakara. Abantu bareba filime bakumva ijwi rimwe ry’umuntu umwe aho kumva amajwi y’abakinnyi benshi bafite amarangamutima atandukanye.
4. Kutubahiriza Uburenginzira bw’Umwimerere w’Ibihangano (copyright)
Abasobanuzi benshi bakoresha filime batabifitiye uburenganzira. Bivuze ko bafata ibihangano by’abandi bakabihindura batabanje kubisabira uruhushya.
Ibi bituma havuka ikibazo gikomeye cy’amategeko no kudaha agaciro umutungo w’ubwenge (intellectual property). Ni ikibazo gishobora gushyira mu kaga abakora uyu mwuga wo gusobanura bikaba byafatwa nko kudashyigikira cyangwa kubahiriza uburenganzira bw’abahanzi.
5. Kubuza Abantu Kumenya Abahanzi n’Abakinnyi Nyiri Filime
Iyo abantu bareba filime zasobanuwe, akenshi bibagirwa ko hari abahanzi, abategura, n’abakinnyi bakoze filime. Abantu benshi bakunze kumenya gusa izina ry’umusobanuzi, ntibamenye n’izina ry’umukinnyi cyangwa uwanditse inkuru.
Ibi bituma abareba filime batamenya abateguye filime kandi bikaba byanadindiza iterambere ry’uruganda rwa sinema. Uko abantu barushaho gukunda “agasobanuye,” niko bagabanya umwanya wo gushima abakoze filime ubwabo.
III. Umusozo n’Umwanzuro
Ntawabihakana ko agasobanuye kagize uruhare rukomeye mu gutuma abantu bakunda kureba filime, kwiga ururimi rwabo, no kwidagadura kugeza no ku munsi wa none.
By’umwihariko, Agasobanuye ni kimwe mu bintu bituma abantu bishima, kandi bagakomeza guhuza urugwiro mu myidagaduro ya filime. Ariko nanone, zigomba gusobanurwa mu buryo butica umuco, cyangwa se ngo bugoreke ubutumwa bw’umwimerere.
Ibyiza by’agasobanuye birahari ariko ibibi nabyo si ibyo kwirengagiza. Icyakora iyi nyandiko ntabwo igamije kugufatira umwanzuro ahubwo ni ahawe ho kwibaza uti “ese ndi gukuramo inyungu ugereranyije n’ibyo nakabaye nunguka ntari kureba agasobanuye?” bityo ukaboneraho ugafata umwanzuro.
Ni ngombwa rero kunoza uburyo agasobanuye gakorwa, kugira ngo kabashe kuba igikoresho cy’uburezi, imyidagaduro n’iterambere ry’umuco nyarwanda, aho kuba inzira yo gusimbura ubuhanzi nyabwo bwa sinema.
Kugira ngo ibi bikomeze mu buryo burambye, hakenewe kugira ubunyamwuga mu gusobanura filime. Ni byiza ko abasobanuzi biga kandi bagasobanukirwa uburyo bwo kubahiriza uburenganzira bw’abahanzi, ndetse no gusobanura mu buryo bunoze.
