Umuziki ni ikintu gikunzwe n’abantu benshi mu Rwanda ndetse no ku isi hose, kandi unashimisha abatari bacye ku mpande zombi yaba abawukora n’abawumva.
Iyo uvuye mu kazi cyangwa se ku ishuri, icyo aba ari igihe cyiza cyo guhunga stress, rimwe na rimwe hari igihe uba unaniwe ku buryo wumva ushaka kwicara wenyine ugafata akuka, sibyo? Ni ngombwa ko ubanza gutuza ibyo bintu byose wiriwemo bikabanza bikakuvamo ukabona kumera neza.
Hari igihe uhita wiyambarira ecouteur(earphones) ubundi ukishyiriramo uturirimbo ukicara ahantu ukatwumva. Rero kubera kumva indirimbo nyinshi hari izo numvishe numva ziransekeje ngira amatsiko.
Nagiye kuri YouTube nshakisha indirimbo 11 zifite inyikirizo(refrain/chorus) zisekeje, akaba arizo ngiye kubabwira.
1. Agatege – Charly na Nina
Indirimbo nziza cyane yakunzwe mu myaka yashize yakozwe n’itsinda ry’abakobwa babiri nk’uko izina ribivuga.
Chorus: Agatege, shyiramo agatege(Witinya). Agatege, shyiramo agatege(witinya). Agatege, shyiramo agatege(witinya). Agatege, shyiramo agatege.
2. Gahoro – Kitoko
Umuhanzi Kitoko mu ndirimbo yitwa Gahoro, yasohoye ariko agatinda gusohora amashusho aragira ati:
Chorus: Gahoro, jyenda gahoro, gahoro jyenda gahoro, gahoro jyenda gahoro (Mbwira icyo ushaka), gahoro, jyenda gahoro(nkunda icyo ushaka).
3. Na Na Na – Priscillah
Iyi ndirimbo sinjye njyenyine ukunda uburyo ikoze n’uburyo Priscillah yayirimbyemo neza. Ariko iyo ugeze kuri Chorus n’izina ry’iyi ndirimbo riba ribyivugira.
Chorus: Oh Na Na Na Na Na Na Na, Eeehh, Na Na Na Na Na Na Na Na, Iyeeeh. And I still love you, no matter the journey Nooh, Na Na Na Na Na Na Na.
4. Kubaka izina – MC Mahoniboni
Dusubiye gato inyuma gato. N’ubwo atagikora ariko mu gihe cye rwose yafunguriye benshi inzira z’umuziki, n’ubwo umuziki wari utaraguka mu Rwanda ariko indirimbo ntibyayibujije gukundwa
Chorus: Andika M andika C, fatanya soma MC haguruka simbuka koma mu mashyi. Andika M andika C, fatanya soma MC haguruka simbuka koma mu mashyi.
5. Malaika – Yvan Buravan
Iyi ni imwe mu ndirimbo zamenyekanishije ndetse zikanazamura uyu muhanzi, iyi ndirimbo ni nziza rwose ntakuntu utapfa kuyikunda
Chorus: I have a Malaika, Malaika, Malaika, Malaika, Malaika, Malaika, Malaika… Njye mfite aka Malaika, Malaika, Malaika, Aah hhmm Malaika
6. Nituebue – Bushali, Slum Drip, B-Threy
Imwe mu ndirimbo nziza za Kinyatrap kuri njye. Ese ni muebue?
Chorus: Ase ni muebue, ni tuebue, ni muebue. Ase ni muebue, ni tuebue, ni tuebue. Ni tuebue, ni muebue, ni tuebue. Ni muebue, ni tuebue, ni muebue.
7. Ntimunywa – Safi Madiba, DJ Marnaud
Indirimbo ibyinitse kandi nayo wumva icuranze neza. Birababaje ko club zifunze ariko iyi ni iya club rwose. Gusa itegereze amagambo ya chorus neza… Ntimunywa?
Chorus: Ntimunywa… Eeeh (turanywa), Ntimunywa… Eeeh (turanywa), Ntimunywa… Eeeh (turanywa), Ntimunywa… Eeeh (turanywa).
8. Ubushyuhe – DJ Pius, Bruce Melodie
Iyi ndirimbo yakunzwe cyane East Africa mu minsi ishize, ifite Lyrics zoroshye cyane cyane cyane ku nyikirizo(Chorus).
Chorus: Abasore bafite ubushyuhe n’abakobwa bafite ubushyuhe, Abasore bafite ubushyuhe n’abakobwa bafite ubushyuhe, Abasore bafite ubushyuhe n’abakobwa bafite ubushyuhe
9. Rwagitima – Igisupusupu
Umugabo Nsengiyumva ku muduri we, yakunzwe n’abatari bacye n’iyi ndirimbo Rwagitima ndi mu bayikunze cyane ariko na n’ubu sindamenya icyo chorus yayo isobanuye.
Chorus: Rwagitima, Rwagitima, kwa mwambiri, kwa mwatatu aho ni kenya rundamo.
10. Kuraza Umuana – Amag The Black
Navuga ko Ama G the Black nawe ari umuhanzi ukaze cyane muri Hip Hop mu Rwanda. Kuraza Umuana, Umuana Umuana.
Chorus: Kuraza umuana, umuana umuana. Kuraza umuana, umuana umuana. Kuraza umuana, umuana umuana. Dushaka kuraza umuana, umuana umuana. Dushaka kuraza umuana, umuana umuana.
11. Ninde wari uzi ibi bintu – Neg G The General
Kuva muri UTP Soldiers kugeza n’ubu akiduha indirimbo. Ninde wari uzi ibi bintu?
Chorus: Ninde wari uzi ibi bintu? Ntawe ntawe. Ninde wari uzi ibi bintu? Ntawe ntawe. Ninde wari uzi ibi bintu? Ntawe ntawe
Hari izindi ndirimbo waba ubona zifite Chorus zisekeje? Zidusangize muri comments.