MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2025 Menya.co.rw. All rights reserved.
Ubumenyi

Ibintu 5 byerekeye ubwoko bw’amaraso (Blood type) wamenya guhera ubu.

Menya
Last updated: January 31, 2021 3:13 pm
Menya
Share
Ubwoko bw'amaraso(Blood types)
Ubwoko bw'amaraso(Blood types)
SHARE

Ugomba kumenya ubwoko bw’amaraso yawe, kuko ni ngombwa nko mu gihe cyo gutanga cyangwa guhabwa amaraso. Ukamenya niba ufite ubwoko A, B, AB cyangwa O ndetse ukanamenya Rh(Rhesus) ufite niba ari negative cyangwa Positive.

Contents
  • #1 Ubwoko bw’amaraso ya O bufite ibyago bicye yo kwandura COVID-19
  • #2 Ubwoko bwa O bufite ibyago bicye byo kuzahazwa na Malaria
  • #3 Hari umuntu umwe uha amaraso abantu bose
  • #4 Uyu nawe yakira amaraso yose
  • #5 Abagore ba O bafite ibyago byinshi byo guhura n’ibibazo by’uburumbuke

Umubiri w’umuntu ugizwe n’ibintu byinshi harimo n’amaraso, nk’uko healthline ibivuga amaraso agize 7% by’umubiri wose w’umuntu.Rero kumenya ubwoko bw’amaraso yawe ni ingirakamaro ku buzima!

Icyitonderwa: Aho ubona handitse ibyago bicye cyangwa byinshi, bisobanuye ko ari ikigereranyo, Urugero nko kuvuga ngo hagati ya A na O ninde wazahazwa n’indwara runaka mbere.

Hagati aho ni nako abashakashatsi n’inzobere mu buvuzi bakomeza gukora ubushakashatsi mu kumenya indi mirimo yisumbuyeho ubwoko bw’amaraso bushobora gufasha mu mibereho. Ariko reka tubanze turebe ibyagezweho.

#1 Ubwoko bw’amaraso ya O bufite ibyago bicye yo kwandura COVID-19

Ubwoko bw'amaraso O bufite amahirwe macye yo kwandura COVID-19 ariko ntibikuraho ko yabazahaza
Ubwoko bw’amaraso O bufite amahirwe macye yo kwandura COVID-19 ariko ntibikuraho ko yabazahaza

Nk’uko bigaragazwa n’ishuri ry’ubuganga rya Kaminuza ya Harvard, Abantu bafite ubwoko bw’amaraso O babafite amahirwe macye yo kwandura COVID-19.

Kwamamaza
Kwamamaza

Ku rundi ruhande abafite A na B na Rh iri Positive(+) baba bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo. Gusa ibi ntibikuraho ko uyandura ishobora kumuzahaza ikaba yanamuhitana.

#2 Ubwoko bwa O bufite ibyago bicye byo kuzahazwa na Malaria

Umubu urumye umuntu
Umubu urumye umuntu

N’ubwo batarwanya kurumwa n’imibu ariko amaraso yabo afite ubushobozi bwo guhangana n’ubwandu bwa Malaria.

Ikindi kisumbuyeho ni uko abantu ba O baba bafite ibyago bicye byo kugira amaraso macye mu mubiri(Anemia).

#3 Hari umuntu umwe uha amaraso abantu bose

O Negative | O- Aha amaraso abantu bose.
O- Aha amaraso abantu bose. | Ifoto: Carter BloodCare

Abantu bafite amaraso y’ubwoko O ni amadolari mu bitaro, cyane cyane O negative. Ntago ari uko bakomeye se cyangwa amaraso ahangana n’uburwayi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Bariya bantu baha amaraso ubundi bwoko bwose; A,B na AB ntakibazo kibaye hagati y’uwatanze n’uwahawe. Niyo mpamvu babita “Universal Donors”.

#4 Uyu nawe yakira amaraso yose

AB+ (Positive) - Carter BloodCare
AB+ (Positive) – Ifoto: Carter BloodCare

Niba ufite AB+ byishimire kuko umuntu w’ubu bwoko bw’amaraso afite ubushobozi bwo kwakira amaraso y’ubwoko bwose; A, B na O.

AB- ntago ari ubwoko bukunze kuboneka ku isi kuko abatageze kuri 1% y’abaturage batuye isi nibo bafite aya maraso.

#5 Abagore ba O bafite ibyago byinshi byo guhura n’ibibazo by’uburumbuke

gray scale photo of a pregnant woman
Abantu bafite O baba bafite ibyago byinshi byo guhura n’ibibazo by’uburumbuke

Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ubushakashatsi bwa kaminuza ya Yale, abagore bafite amaraso y’ubwoko O umubiri wabo ukora imisemburo myinshi ya FSH(Follicle Stimulating Hormones – ifasha igi gukura) ugereraranyije n’ubundi bwoko.

Ibi bikaba bishobora gutera ibibazo byo gutwita uko imyaka igenda yiyongera ugereranyije n’ubundi bwoko.

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:AmarasoKuzahazwa na MalariaKwandura COVID-19UbumenyiUbwoko bw'amaraso
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ibintu abantu benshi bakora Ibintu 5 bishobora kuba bikorwa n’abantu benshi
Next Article Guhindura PDF muri Word Document Guhindura PDF muri Word Document ku buntu
2 Comments
  • GIRUBUGINGO Léonardine says:
    February 5, 2021 at 11:16 am

    Aha wavuze ku bibazo byo gutwita ntago wasobanuye neza niba gutwita bigorana cg se byanga cg se biteza ibindi bibazo,ikindi wibanze kiri O na AB gake A na B ntiwabivuzeho cyane

    Reply
    • Menya says:
      February 5, 2021 at 11:38 am

      Urakoze cyane kubaza, ni ingorane zo gutwita uko bagenda bakura mu myaka. Ni ukuvuga ngo ugereranyije O n’izindi groups(A, B na AB).

      Impamvu nibanze kuri O na AB, nibwo bwoko bw’amaraso bugaragaza imyihariko myinshi ugereranyije n’izindi groups. Murakoze!

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Ubumenyi

Imijyi 10 ikuze kurusha indi ku isi

By Menya
Ikiraro cya Danyang–Kunshan Grand Bridge
Ubumenyi

Ibiraro 10 bya mbere birebire ku isi

By Menya
Ubumenyi

La Casa de Papel: Ibintu utari uzi kuri iyi Serie.

By Menya
Ubumenyi

Amakipe yinjije amafaranga menshi kurusha andi ku isi mu 2022

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya