Search
Guhindura PDF muri Word Document

Guhindura PDF muri Word Document ku buntu

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Mu kazi se cyangwa mu ishuri dukunze gukoresha ubwoko 2 bwa documents; Word na PDF kugira ngo dutange amabaruwa, imikoro(Assignments) ndetse n’izindi nyandiko zitandukanye. Ibyo nibyo abantu benshi tumenyereye.

Word ni iki? PDF ni iki?

PDF ni imiterere(Format) ya document. Ubu buryo bwatangijwe na Adobe mu 1993 mu buryo bwo korohereza abantu kwerekana cyangwa kugaragaza inyandiko runaka.

Mu magambo arambuye bisobanuye Portable Document Format. Impamvu yitwa Portable ni uko byoroshye kuba yatwarika(Mu buryo buri elegitoroniki/electronic).

Word Document yo ni ubwoko bw’idosiye/inyandiko za Microsoft Word yakozwe na kompanyi ya Microsoft Office. Ikaba ikoresha extension(imiterere) .doc niryo jambo uzabona inyuma ya buri zina rya file.

Kubera iki nahindura PDF muri Word?

Mu busanzwe urebye, guhindura ikintu muri PDF birashoboka ariko ntago byoroshye ugereranyije n’uko byakorwa muri Microsoft Word.

Ubwo umenye impamvu wahindura, noneho ni gute wabikora ku buntu? Kuko birakunda muri Adobe Acrobat ni nk’ako kanya. Ariko kubikora bisaba kugura iyi Software.

Guhindura PDF muri Word Document ku buntu

Guhindura format ntago bigombera ubumenyi bwinshi, kuko nta bikoresho bidasanzwe kugira ngo ubikore. Icyo usabwa ni imashini/Cyangwa telefone igezweho(Smartphone), internet ndetse na document ushaka guhindura.

#1 Jya kuri Google

Google niho dukura ibintu hafi ya byose biherereye kuri internet, kuko ni ryo shakiro riruta ayandi yose yo ku isi, ushobora kuba ariko nanone ukoresha andi mashakiro nka Bing, Yahoo ndetse n’izindi byose ni kimwe.

Andika mu ishakiro ijambo “PDF to Word”, ntugire andi magambo ubanza imbere kuko Google irabyumva.

Andika muri "Google" ijambo "PDF to Word"
Andika muri “Google” ijambo “PDF to Word”

Aha uba ubwiye Google ko ushaka kuvana ibintu muri format imwe ubijyana mu yindi.

Nyuma urahita ubona urutonde rwa site ushobora kwifashisha, gusa kubera ko icyo dushaka ari ukoroshya ubuzima. Turakoresha site yitwa PDF2DOC. Noneho manuka gato urahita ujyera kuri iyo site.

Mu bisubizo ubona ushake site yitwa pdf2doc.com.

Kanda kuri icyo gisubizo(Search result) ubundi iyo link irahita ikujyana kuri page ya pdf2doc. Noneho reka dukurikizeho guhindura document yacu.

#2 Guhindura inyandiko/idosiye

Noneho ukijyera kuri site urabona intangiriro ya site, bakubwira icyo imaze n’ibyo ishobora gukora (Ikora n’ibindi birenzeho).

Ukigera ahabanza ubona amabwiriza
Ukigera ahabanza ubona amabwiriza

Ikindi uri buze kubona ni amabwiriza y’uko ubigenza kugira ngo ubashe guhindura inyandiko yawe. Guhindura bikorwa mu bice bibiri byoroshye cyane.

  • Gushyira inyandiko(File) kuri site: Birumvikana ko utahindura document idahari, icyo ubanza gukora ni ukwinjiza document kuri site, ukanda ahanditse upload files uhita ujya muri computer ugahita inyandiko imwe cyangwa nyinshi nabyo birashoboka.
Kanda ahanditse "upload the files"
Kanda ahanditse “upload the files”
  • Kuyihindura muri Word: Nk’uko nakubwiye ko byoroshye ukimara gushyiramo inyandiko yawe, iyi site ihita itangira kuyihindura ntakindi kintu ukoze.
Ahangaha file/dosiye iri guhinduka muri Word nta kindi kintu ukoze
Ahangaha file/inyandiko iri guhinduka muri Word nta kindi kintu ukoze

#3 Gusubiza inyandiko (Files) zahinduwe mu mashini

Nta kindi kiba gisigaye buretse gutegereza ko irangira ukayisubiza mu mashini (Download) ari Word Document ubundi ukayihindura uko ushaka ukongera ukahinfura niba ari ngombwa.

Noneho iyo washyizemo inyandiko imwe, ushobora kuyi Downloadinga yonyine ukanda kuri buto y’umuhondo yanditseho “Download” riba riri munsi yayo.

Ariko washyizemo izirenze imwe ukoresha buto iri hasi mu ibara ry’umukara ryanditseho ngo “Download All”. Icyo gihe ziza ziri hamwe muri format ya ZIP.

Gushyira inyandiko zabaye Word Documents mu mashini.

Umusozo

Itandukaniro rya PDF2DOC ni uko yihuta kandi itagoranye, mu masegonda macye cyane uba umaze kubone document yawe muri Word.

Ubu rero ntibizongere kugutangisha amafaranga ujya guhinduza muri papeterie kandi ushobora no kubyikorera muri telefone yawe.

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content