Mu kazi se cyangwa mu ishuri dukunze gukoresha ubwoko 2 bwa documents; Word na PDF kugira ngo dutange amabaruwa, imikoro(Assignments) ndetse n’izindi nyandiko zitandukanye. Ibyo nibyo abantu benshi tumenyereye.
Word ni iki? PDF ni iki?
PDF ni imiterere(Format) ya document. Ubu buryo bwatangijwe na Adobe mu 1993 mu buryo bwo korohereza abantu kwerekana cyangwa kugaragaza inyandiko runaka.
Mu magambo arambuye bisobanuye “Portable Document Format“. Impamvu yitwa Portable ni uko byoroshye kuba yatwarika(Mu buryo buri elegitoroniki/electronic).
Word Document yo ni ubwoko bw’idosiye/inyandiko za Microsoft Word yakozwe na kompanyi ya Microsoft Office. Ikaba ikoresha extension(imiterere) .doc niryo jambo uzabona inyuma ya buri zina rya file.
Kubera iki nahindura PDF muri Word?
Mu busanzwe urebye, guhindura ikintu muri PDF birashoboka ariko ntago byoroshye ugereranyije n’uko byakorwa muri Microsoft Word.
Ubwo umenye impamvu wahindura, noneho ni gute wabikora ku buntu? Kuko birakunda muri Adobe Acrobat ni nk’ako kanya. Ariko kubikora bisaba kugura iyi Software.
Guhindura PDF muri Word Document ku buntu
Guhindura format ntago bigombera ubumenyi bwinshi, kuko nta bikoresho bidasanzwe kugira ngo ubikore. Icyo usabwa ni imashini/Cyangwa telefone igezweho(Smartphone), internet ndetse na document ushaka guhindura.
#1 Jya kuri Google
Google niho dukura ibintu hafi ya byose biherereye kuri internet, kuko ni ryo shakiro riruta ayandi yose yo ku isi, ushobora kuba ariko nanone ukoresha andi mashakiro nka Bing, Yahoo ndetse n’izindi byose ni kimwe.
Andika mu ishakiro ijambo “PDF to Word”, ntugire andi magambo ubanza imbere kuko Google irabyumva.

Aha uba ubwiye Google ko ushaka kuvana ibintu muri format imwe ubijyana mu yindi.
Nyuma urahita ubona urutonde rwa site ushobora kwifashisha, gusa kubera ko icyo dushaka ari ukoroshya ubuzima. Turakoresha site yitwa PDF2DOC. Noneho manuka gato urahita ujyera kuri iyo site.

Kanda kuri icyo gisubizo(Search result) ubundi iyo link irahita ikujyana kuri page ya pdf2doc. Noneho reka dukurikizeho guhindura document yacu.
#2 Guhindura inyandiko/idosiye
Noneho ukijyera kuri site urabona intangiriro ya site, bakubwira icyo imaze n’ibyo ishobora gukora (Ikora n’ibindi birenzeho).

Ikindi uri buze kubona ni amabwiriza y’uko ubigenza kugira ngo ubashe guhindura inyandiko yawe. Guhindura bikorwa mu bice bibiri byoroshye cyane.
- Gushyira inyandiko(File) kuri site: Birumvikana ko utahindura document idahari, icyo ubanza gukora ni ukwinjiza document kuri site, ukanda ahanditse “upload files“ uhita ujya muri computer ugahita inyandiko imwe cyangwa nyinshi nabyo birashoboka.

- Kuyihindura muri Word: Nk’uko nakubwiye ko byoroshye ukimara gushyiramo inyandiko yawe, iyi site ihita itangira kuyihindura ntakindi kintu ukoze.

#3 Gusubiza inyandiko (Files) zahinduwe mu mashini
Nta kindi kiba gisigaye buretse gutegereza ko irangira ukayisubiza mu mashini (Download) ari Word Document ubundi ukayihindura uko ushaka ukongera ukahinfura niba ari ngombwa.
Noneho iyo washyizemo inyandiko imwe, ushobora kuyi Downloadinga yonyine ukanda kuri buto y’umuhondo yanditseho “Download” riba riri munsi yayo.
Ariko washyizemo izirenze imwe ukoresha buto iri hasi mu ibara ry’umukara ryanditseho ngo “Download All”. Icyo gihe ziza ziri hamwe muri format ya ZIP.

Umusozo
Itandukaniro rya PDF2DOC ni uko yihuta kandi itagoranye, mu masegonda macye cyane uba umaze kubone document yawe muri Word.
Ubu rero ntibizongere kugutangisha amafaranga ujya guhinduza muri papeterie kandi ushobora no kubyikorera muri telefone yawe.
2 Responses
I’m happy to know this
Thanks!