Igihe cyose ukiri ku isi, nayo ntizahwema kukuzanira udushya ku buryo bizagutangaza rimwe na rimwe ugafata icyemezo cyo kubifata uko bimeze(niko bijyenda) ukavuga uti “ni utuntu n’utundi” ubundi ukikomereza.
Soma hano udushya duhamya ko isi ari umubumbe udasanzwe.
Rero hari ibintu biba bisaba no kubisomeza amazi ngo byumvikane. Shyira amazi hafi kugira ngo turebere hamwe ubudasa bw’isi udashobora gusobanukirwa mu buryo bworoshye.
#6 Indege yahagurutse muri 2016 igwa muri 2015
Niba ureba film uzi icyo bita “Time travel” aho umuntu ashobora kuva mu mwaka umwe ajya mu wundi mwaka w’ahahise cyangwa ahazaza. Birumvikana cyane ko bitashoboka!
Ariko ibi byabayeho aho indege ya HAWAIIAN Airlines yasubiye inyuma mu gihe. Iyi ndege yahagurutse i Tokyo mu ku italiki ya 1 z’ukwa mbere 2016 saa sita n’iminota icumi(00:10 – Umwaka mushya!), igwa i Honolulu muri Hawaii ku italiki ya 31 z’ukwa cumi n’abiri 2015 saa tanu na mirongo itatu n’itanu(23:35).
#5 Ikirwa kiri mu kiyaga kiri ku kirwa kiri mu kiyaga kiri ku kirwa
Mu gihugu cya Philippines, mu kiyaga cya Taal n’ikirwa cya Luzon hariyo ibintu bisa nk’ibidasanzwe, buretse no kubisobanukirwa ubwabyo no kubivuga ni ikindi kizamini kitoroshye.
Muri iki gihugu hari ikirwa kiri mu kiyaga ariko icyo kiyaga nacyo kikaba kiri ku kirwa nacyo kiri mu kindi kiyaga nacyo kiri ku kirwa. Okay, tuza gato ubanze ubisobanukirwe!
Ubwo bimeze gutya: Luzon Island> Taal lake > Volcano island > Main crater lake > Vulcan Point.
#4 Urutoki rw’impeta y’ubukwe kuki rujya i bumoso
Nanjye najyaga ntekereza nti “kubera iki ubundi ntakambara impeta y’ubukwe nko ku gikumwe”? Kubera iki ari i bumoso kandi ku rutoki rubanziriza agahera(Mukubitarukoko)?
Nk’umugenzo wazanywe n’abaromani burya bemeraga ko ruriya rutoki arirwo rwonyine rufite “umutsi ujyenda ukagera ku mutima”, barwitaga Vena Amoris.
Rero ikimenyetso cyo kwambara impeta kuri rutoki bakagifata nko guhuza imitima y’abashakanye… Gusa ubu birazwi ko intoki zose zifite imitsi ijyera ku mutima.
#3 Aho ubutayu buhurira n’inyanja muri Namibia
Mu busanzwe ubutayu n’inyanja ntibihuza bitewe n’imiterere. Ibi bishobora gutuma ukeka ko amazi ntaho ahurira n’ubutayu ariko siko bimeze.
Muri Namibia hari agace ubutayu bwa Namib buhurira n’inyanja ya Atlantic, ku buryo aho ubutayu busoreza ariho hari inkombe z’inyanja. Gusa si aha honyine, hari n’utundi duce dutandukanye tumeze gutya.
#2 Itariki yo kurangira kw’amazi yo mu icupa
Kuki ubundi amacupa y’amazi yo mu nganda azaho itariki yo kurangira? Wowe urumva byumvikana! Icyo dushobora kwemeranya ni uko amazi atapfa abaye afunze neza kuriya.
None ni ukubera iki bashyiraho igihe cyo kurangira(Expiration date) ku mazi? Burya kiriya gihe ni icy’amacupa ntago ari icy’amazi, kuko bovugwa ko icupa rya plastic rishobora kurangiza igihe rikanduza amazi aririmo.
#1 Ubutayu bwa Sahara ntibugizwe n’umucanga gusa
Ubutayu bwa Sahara(Sahara desert) bufite ibintu byinshi cyane buzwiho. Gusa hagati aho hari n’ibindi bidasanzwe aba
Burya ubu butayu butagizwe n’umucanga gusa(nk’uko ubibona muri film cyangwa ahandi, kuko ugize 25% byabwo bwose. Wasangamo urusekabuye, imisozi, Oasis ndetse n’ibindi.
Inkuru wasoma: Ibintu ukwiye kwibaza kuri filime.
One Response
Ahaaa! N ubuhanga guxa..no kuvuga ikiyaga kiri mu kirwa ki.. Birangoye 2 thanx 4 all mutumenyesha ibyo tutamenya ndi uganda mbakurikirana every time!