Search
Umusozi ufite izina rirerire ku isi

Umusozi ufite izina utabasha gusoma

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Birashoboka ko ujya wumva nk’izina ukibaza ahantu igitekerezo cyaryo cyavuye, kubera ko wenda ari ryiza, ridasanzwe cyangwa se ritangaje.

Ariko hari n’igihe wumva izina ry’ikintu cyangwa umuntu ukumva ibyiza ari uko wareka kujya urivuga cyangwa se ukanishakira akabyiniriro.

Twebwe dufite imisozi ya Jali, Bumbogo, Kigali n’indi nk’iyo. Ariko no hanze y’u Rwanda hari za Kilimanjaro na za Everest. Ubwo se aya yakunanira kuyasoma? Hoya rwose!

Indi nkuru wasoma: Amazina y’abantu atangaje

Mu gihugu cya New Zealand hari umusozi ufite izina ridasanzwe akaba ari nawo musozi wa mbere ufite izina rirerire ku isi. Ukaba waranatwaye Guinness World Records(Igitabo cy’uduhigo).

Uwo musozi izina ryawo si izina gusa ahubwo ni interuro ndetse n’amateka icyarimwe.

Rero uwo musozi witwa: “Taumata whakatangi hangakoauau o tamatea turi pukakapiki maunga horo nuku pokai whenua kitanatahu”.

Indi nkuru wasoma: Amazina y’inganda akoreshwa nk’ay’ibikoresho

Wihangane niba bikugoye ku wusoma ariko ntakundi niryo zina ryawo.

Mu cyongereza ukaba uhinduka; “The place where Tamatea, the man with the big knees, who slid, climbed and swallowed mountains, known as ‘Landeater’, played his flute to his loved one.”

Ubwo mu kinyarwanda ni “Ahantu Tamatea, umugabo w’amavi manini, wanyereye, agasimbuka ndetse akamira imisozi; uzwi nka “Umuryi w’ubutaka”, yacurangiye umwirongi uwo yakundaga”.

Amateka y’uyu musozi ni uko waturutse ku mutware w’indwanyi wapfushije murumuna we mu mirwano akajya ahora kuri uwo musozi acuranga umwirongi.

Rero iri zina rikaba riva mu rurimi rwitwa Māori. Uru ni ururimi rukoreshwa n’abaturage mu duce tumwe na tumwe two muri New Zealand.

Ngaho gerageza usome iryo zina!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

One Response

  1. Ndabakurikirana rwox guxa mutumenyesha ibyo tutaz ndabashimiye kur uwo musozi wi izina ritangaje. Unaniye kuwusoma da!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content