Search

Kubera iki tutanganya amahirwe mu buzima?

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Amahirwe ni iki mbere na mbere? Ni igombana ry’ikintu kitagizwemo uruhare ngo kibe. Ngenekereje ni uburyo ikintu icyo aricyo cyose kibaho ariko nta ruhare bakigizemo.

Ni ikibazo kitagoye kandi nanone kigoye kugisubiza. Igisubizo cyoroshye ni kimwe “Ntago twavutse kimwe rero imibereho nayo ntigomba kuba imwe“.

Ujya wicara ukibaza uti “kuki ntameze nka runaka?” Cyangwa ukavuga uti “uwangira nka runaka”.

Nimvuga amahirwe utekereze imibereho, imyitwarire cyangwa se imigirire ya muntu ndetse n’inzira y’ubuzima. Muri iyi minsi nibwo usigaye ubona ko abantu basigaye baharanira kumera nka bagenzi babo mu buryo bumeze nko kwigana.

Urakaza neza kuri Menya, uyu munsi twaguteguriye inkuru itandukanye n’izo usanzwe umenyereye kuri uru rubuga ariko nayo twizeye tudashidikanya ko iri bukogwe neza.

Ese hari icyo byahindura turamutse tugira amahirwe angana mu buzima?

Ntago tugira amahirwe angana mu buzima

Reka nguhe urugero. Tekereza ufashe abantu bose ukabaha amafaranga angana, ukabaha ibintu byose by’ibanze nko kurya, kuryama no kwambara ku buryo bungana. Ubu hari icyo byahindura? Reka mvuge yego kandi mvuge na oya.

Oya, umuntu aho ava akagera akunda kuba ashaka kugira aho agera harenze aho yari ari. Muri uku kubikora nibwo abantu tugenda tunyura mu mayira atandukanye.

Nibwo uzabona abakurikira intego zabo ntibazigereho, hakaba abazigezeho ndetse n’abazirenga. Ibi byose ni uruhererekane rw’ibyifuzo tuba dufite bitandukanye. Uti kubera iki? Ndaguha urundi rugero.

Tekereza abantu twese dufite intego zo kuzaba abaganga? Ubu se twabaho twivuxa ubuzima bwose? Twabaho dute nta muhinzi? Ibi byatuma tubura abaduha izindi serivisi, nyamara bikarangira izo serivisi nazo tuzikeneye tukazibura.

Usibye kuba tubaye tugize amahirwe angana mu buzima byatuma ntagikorwa cyangwa se bigatuma icyo twitaga amahirwe cyangwa se intego biba ibintu bisanzwe, turamutse tugize imibereho imeze kimwe bishobora guteza ikibazo cy’imibereho n’ubundi bikongera bigatuma habaho icyo twita ubusumbane.

Muri macye, tubaye tunganya ubushobozi bwose ubwo bushobozi bwaba bumeze nk’uko umwuka duhumeka umeze, ntawakwima umwuka ketse ashaka kukwica ariko ubundi umwuka duhumeka ni ikintu twese dufite niyo mpamvu tutawutindaho kubera ko ari ikintu twese duhuriyeho.

Ni izihe ngaruka zo zo kwifuza amahirwe y’undi cyangwe kwisanisha nawe?

Ntago wahatira amahirwe cyangwa umugisha kuza, inzira zacu mu buzima zirahabanye, rero n’amahirwe uburyo atuferaho nabyo birahabanye.

Kwisanisha n’undi ni ukuba wagerageza kumera nka runaka cyangwa se ukigana imibereho, imiterere cyangwa imyumvire ye haba imwe n’imwe cyangwa yose.

Ibi byahozeho ariko byafashe indi ntera muri ibi bihe byo kwaduka kw’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, ugasanga runaka yambaye iki kubera ko hari umuntu yabonye kuri Instagram cyangwa TikTok.

Kwisanisha n’undi bigira ingaruka ku mibereho y’ubikoze zishobora kuba nziza cyangwa se mbi ariko usanga muri iyi minsi tugezemo abenshi bibaviramo ingaruka mbi. Kubera iki?

Gushaka kwisanisha na mugenzi wawe ni ibyo kwitondera kuko bishobora kugira ingaruka. Abenshi mu bisanisha na bagenzi babo ntibakunze kubigiriramo amahirwe bitewe n’impamvu ntarondora ariko zose zikubiye mu kintu kimwe “amahirwe y’abantu ntago angana”.

Ukuri ni ukuhe?

Kuba tutanganya amahirwe kuri bamwe hari impamvu nyinshi, hari ibyo kamere yajyennye umuntu atasimbuka kubera ko ari umuhamagaro, kimwe n’uko hari ibyo duterwa n’isi n’abantu.

Ntago twese tugira urugendo rw’ubuzima rumeze kimwe, wa mugani “mu gitabo cy’ubuzima buri wese agira ipaji ye kandi itandukanye n’iya mugenzi we”. Ibi bituma umwe azaba umwarimu, undi akaba umuganga, undi akaba umusirikare cyangwa se akaba umushoferi… gutyo gutyo.

Rero izi nzira zose ducamo zibamo amahirwe kimwe n’uko zibamo ibizazane (ibinaniza) bitandukanye bitewe n’igihe ahantu n’ibindi byinshi.

Uburyo bworoshye ni ukwemera umuhamagaro wawe niba ari ibibazo unyuzemo ugaharanira kubicamo gitwari, wahura n’ibisubizo (imigisha) ugaharanira kubibyaza umusaruro uko ushoboye kose byaba byiza ukayisakaza no ku bandi.

Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

One Response

  1. Njye nabazaga gusa,none ko hari ijambo mu mibereho,bajya bita UMWAKU: Cyangwa se umuntu yakora ikintu cyakwanga ati”umwaku mfite we sinzi aho nawukuye.. None niba buri muntu afite integuro ye nkuko muvuze ngo PAJI,n umwaku uba uri kuri iyo paji Yaburi muntu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content