Search

Lupin: iyi ni serie wareba niba ukunda La Casa de Papel!

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Icyo nkundira Netflix ni uko idakunze gutenguha abakunzi bayo. Ihora izana series ziryoheye ijisho ku buryo umuntu atakicuza impamvu yishyuye amafaranga y’ifatabuguzi. Serie yitwa Lupin ni ikimenyetso cyerekana ko ikiri mu kazi!

N’ubwo bwose ibihe bya Koronavirusi bitoroshye na za Guma mu rugo byazaga umusubirizo ariko nta rungu ryinshi nagize kubera ko nari mfite series zo kureba. Hano hari Series nziza 10 ushobora kureba hano

Mu ntangiriro za 2021, Netflix yashyize hanze indi serie y’akataraboneka yitwa Lupin yakinwe na Omar Sy (Amazina ya nyayo) mu izina rya Assane Diop.

Ubu iyi serie nakubwira ko iri mu zikunzwe cyane kuri Netflix, ikindi gice cyayo giteganyijwe gusohoka mu mpeshyi (Summer) ya 2021 nk’uko amakuru abivuga.

Lupin: incamake

Issa Diop ari ku mashini (ifoto – Hello Magazine)

Assane Diop; umugabo wifashisha ubumenyi bwo mu gitabo “Adventures of Arséne Lupin” aba yarahawe na se ku munsi we w’amavuko kugira ngo abe umujura n’umunyamayeri kabuhariwe.

Inkuru ituruka ku mugabo w’umwimukira mu bufaransa guturuka mu gihugu cya Senegal agira ngo ashakire ubuzima bwiza umwana we Assane Diop.

Papa wa Assane Diop aza gushinjwa ubujura bw’urunigi rwa diyama (Diamond) bigatuma afungwa bikaza kumuviramo urupfu ruturutse ku kwiyahura.

Assane Diop asigara ashakisha impamvu ise aba yariyahuye agatangira gukurikirana ababiri inyuma harimo n’umuherwe yakoreraga witwa Hubert Pelligrini. Ajyenda yifashisha amayeri menshi yo muri icyo gitabo.

Iyi filime ifite ibintu byinshi ihuriyeho na La Casa de Papel n’ubwo inkomoko zitandukanye kuko Lupin n’iyo mu bufaransa mu gihe La Casa de Papel ari iyo muri Esupanye (Spain / Espagne). Ariko zose zitunganywa na Netflix.

Nta Segonda ripfa ubusa

Lupin ari kwitegereza urunigi rwa diyama (ifoto – Los Angeles Times)

Niba wararebye La Casa de Papel uzi neza ukuntu buri kantu kari muri iriya serie kaba gafite umumaro n’ubwo bwose wabona ntacyo kamaze.

Soma hano ibintu utari uzi kuri serie ya La Casa de Papel

Na Lupin ni uko kubera ko naho harimo utuntu twinshi dukorwa utabimenye gusa nyuma ukaza kubona ko hari ihuriro n’igikorwa runaka, urugero; nko mu gace ko kwiba urunigi rwa diyama (diamond) mu imurikagurisha.

Ntago wamumenya

Paul Sernine afite urunigi mu ntoki (ifoto – IMDb

Birazwi ko muri La Casa de Papel kumenya amazina nyayo y’itsinda ry’abajura bikomeye cyane kuko abenshi bitwa amazina y’imigi (i.e Lisbon, Nairobi, Tokyo, Denver, etc…)

Na Lupin ni uko kuko hafi ya buri gikorwa akoze ahindura amazina kugira ngo akomeze guhisha umwirondoro we. Yiyita amazina y’amahimbano atandukanye (nka Paul Sernine, Luis Perenna).

Gutungurana

Arséne Lupin (ifoto – Scoop Whoop)

Nko muri Money Heist (i.e. La Casade Papel) uburyo ubona igikorwa gihise gihinduka mu kanya nk’ako guhumbya. Ariyo mpamvu bigusaba kwita ku kantu kose.

Iyi serie nayo ibamo gutungurana kwinshi aho ubona igikorwa kibaye gihabanye kure cyane n’ibyo watekerezaga kubera ko Diop aba ari umunyabwenge cyane.

Lupin izagaruka ryari?

Ubungubu hasohotse igice cya mbere (Part 1) mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere k’uyu mwaka (2021), gusa hateganyijwe igice cya kabiri mu minsi iza.

Kandi na Netflix ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko igice cya kabiri cy’iyi serie kizaza mu mpeshyi.

Ni ukuvuga ngo niba ushaka gukomezanya n’igice cya kabiri kiri hafi gusohoka, wahita utangirana n’igice cya mbere ubu kiri no kuri Netflix.

Niba ukunda inyandiko za Menya, ushobora kwiyongera ku rutonde rw’abasomyi b’uru rubuga.

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content