Kuvuga mu ruhame (imbwirwaruhame) aribyo mu rurimi rw’icyongereza bita public speaking ni ubuhanga kandi usanga bukenerwa cyane mu buzima bwa buri munsi. Usange ubu bumenyi bukenerwa cyane cyane mu kazi, mu ishuri ndetse no mu biganiro rusange. Nubwo ari ingenzi, usanga abantu benshi bahura n’imbogamizi yo kugira ubwoba igihe bagiye cyangwa bari kuvuga imbere y’abandi.
Ibi bituma bamwe batanga ubutumwa butuzuye, amagambo akivanga cyangwa se bagatakaza icyizere mu gihe cyo gutanga ikiganiro. Zimwe mu ngaruka ni ugutakaza amahirwe cyangwa se kutagera kucyo bifuzaga.
Ushobora kuba ujya wibwira ko kuba udafite impano yo kuvuga mu ruhame utanashobora kubikora cyangwa se ukaba wumva ko kuba utabizi nta n’impamvu yo kwirirwa ubyiga. Ibi ntabwo ari ukuri, wabwirwa n’iki niba atari impano utarabyutsa?
Wari uzi ko abantu bavuga mu ruhame babona imirimo ku kigero cya 25% [kurusha abatavuga mu ruhame].
Gitnux
Nubwo hari ababivukana nk’impano, ariko kuvuga mu ruhame ntabwo bishingira ku mpano igihe cyose. Ubushakashatsi bugaragaza ko kuvuga mu ruhame atari impano ivukanwa gusa, ahubwo ari ubuhanga bushobora kugirwa na buri wese no kunozwa binyuze mu myitozo.
Indi nkuru wasoma: Ibintu 11 bisekeje abantu bakora batabishaka
Muri iyi nyandiko tugiye kurebera hamwe amwe mu mabanga y’ingenzi afasha kunoza ubushobozi bwo kuvuga mu ruhame.
1. Gutegura neza ibyo ugiye kuvuga
Gutegura ni intambwe ya mbere mu gutuma ikiganiro mu ruhame kigenda neza kandi kigatanga ubutumwa bwumvikana. Uko gutegura ni nk’ishingiro ry’ubutumwa ugiye kuvuga atanga.
Gutegura bigena uko ibitekerezo biza gukurikirana, uburyo ubutumwa buza kumvikana ndetse n’urwego rw’icyizere uvuga aza kugira mu gihe cyo gutanga ubwo butumwa.

Iyo umuntu agiye kuvuga atateguye, akenshi ibitekerezo bye bitangira gutatana cyangwa se bigacikagurika. Amagambo ashobora kwivanga, umurongo w’icyo ashaka kuvuga ukabura, ndetse n’icyo yibwiraga ko kiza kumvikana neza kikaba cyagora abumva kugisobanukirwa.
Ibi bitera urujijo mu bwumvikane (communication) kandi bigatuma ubutumwa butagera ku ntego yabwo cyangwa kubo bugenewe.
Gutegura neza rero bifasha guha ikiganiro imiterere isobanutse. Ubusanzwe, ikiganiro cyiza kigabanywamo ibice bitatu by’ingenzi: intangiriro , igice cy’ingenzi ndetse n’umusozo. Buri gice gifite uruhare rwacyo mu gutuma ubutumwa bwumvikana neza.
- Intangiriro (introduction)ifasha kumenyekanisha/kumvikanisha ingingo nyamukuru no gutuma abumva bitegura neza ibyo bagiye kumva.
- Igice cy’ingenzi ni ho hatangirwa ibisobanuro, ingero n’ibitekerezo byimbitse.
- Umusozo uhuza byose ugaha abumva ubutumwa bw’ingenzi bashobora gusigarana.
Iyo uvuga yateguye ibi bice neza, bimufasha gukurikiranya ibitekerezo bye mu buryo bworoshye, ndetse n’igihe ahuye cyangwa agize ubwoba/ igihunga ntatakaze umurongo w’icyo avuga.
Gutegura kandi bigira uruhare mu kugabanya igitutu (pressure) cyo kuvuga mu ruhame. Umuntu wateguye neza imbwirwaruhame ye aba afite icyizere cy’uko azi ibyo agiye kuvuga, bityo bikagabanya urujijo n’ubwoba mu gihe cyo gutanga ikiganiro.
Byongeye kandi, gutegura bifasha no guhitamo amagambo akwiye, ingero zijyanye n’ingingo, ndetse n’igihe gikwiye cyo gutanga buri gitekerezo.
Abahanga mu by’itumanaho bagaragaza ko gutegura ari imwe mu nkingi z’ingenzi z’imvugo nziza mu ruhame. Nk’uko Stephen E. Lucas abivuga mu gitabo cye The Art of Public Speaking, gutegura no gushyira mu murongo ibitekerezo bifasha uvuga gutanga ubutumwa busobanutse kandi bworoshye gukurikira.
Dale Carnegi na we agaragaza ko uwateguye neza ibyo agiye kuvuga agira icyizere kurushaho, bigatuma atanga ikiganiro gifite ireme.
2. Gukora imyitozo kenshi (Exercise)
Imyitozo ituma ubushobozi bwo kuvuga mu ruhame bwiyongera no kugabanya ubwoba. Ni imwe mu nkingi z’ingenzi zituma umuntu ashira impungenge n’igitutu igihe agiye kuvuga, akagira icyizere n’ubushobozi bwo gutanga ikiganiro mu buryo bwumvikana kandi bufite ireme.
Ubwoba bwo kuvuga mu ruhame akenshi buturuka ku kubura uburambe no kutitoza bihagije. Iyo umuntu atiteguye neza imbwirwaruhame ye cyane cyane mu mivugire ye ari bukore bishobora kumutera igihunga. Aha ni ho imyitozo igira akamaro, kuko ifasha ubwonko n’umubiri kumenyera icyo gikorwa buhoro buhoro.

Hari uburyo butandukanye bwo gukora imyitozo. Bumwe muri bwo ni ukwitoza uvugira imbere y’indorerwamo, aho umuntu ashobora kwireba uko ahagaze, uko akoresha amaboko, n’uko agaragara mu gihe avuga. Ibi bifasha kunoza uburyo umuntu yitwara mu gihe ari imbere y’abantu.
Ubundi buryo ni ugufata igihe ugakora imyitozo yo kwandika ibyo ugiye kuvuga nk’uko twabigarutseho hejuru. Ibi bifasha gutunganya ibitekerezo neza, kumenya uko ingingo zikurikirana, no kugabanya ibyago byo kuvanga amagambo mu gihe cyo kuvuga.
Hari kandi uburyo bwo kwitoreza imbere y’abandi bantu, nk’inshuti cyangwa abo mu muryango. Aba bantu bashobora kuguha ibitekerezo byubaka bifasha kunoza imvugo, kumenya ahari intege nke no kuzikosora mbere yo kujya imbere y’abantu benshi.
Indi nkuru wasoma: Menya Uburyo “QR Code” Ikorwamo (Mu Ntambwe 6)
Iyo imyitozo ikorwa kenshi kandi mu buryo buhoraho, niko wunguka ubumenyi no kumenya uko witwara igihe waba ugeze imbere y’abantu.Ibi bituma igihe cyo kuvuga mu ruhame kigera, umuntu atakibifata nk’ibiteye ubwoba, ahubwo akabifata nk’igikorwa asanzwe azi kandi yamenyereye.
Byongeye kandi, imyitozo igira uruhare mu kongera icyizere. Uko umuntu arushaho gusubiramo ibyo avuga, ni ko arushaho kwigirira icyizere, bikagabanya impungenge ndetse bigatuma atanga ikiganiro atuje kandi yizeye ibyo avuga.
Mu rwego rwo kuvuga neza mu ruhame, imyitozo si igikorwa cyo guhitamo, ahubwo ni ngombwa. Ni yo itandukanya uvuga afite ubwoba n’uvuga afite icyizere kandi atanga ubutumwa bwumvikana neza.
Ubushakashatsi rusange buvuga ko abantu batamenyereye kuvuga ari bo bagira ubwoba bwo kuvuga mu ruhame cyane.
3. Kuvuga utuje kandi wumvikana neza
Kuvuga utuje kandi mu buryo busobanutse bigira uruhare mu gutuma ubutumwa bwumvikana cyangwa bukagera ku bo bugenewe. Benshi batinya kuvuga mu ruhame iyo bibaye ngombwa ko bavuga mu ruhame usanga bavuga vuba cyane (bavuga bihuta).
Wari uzi ko 75% by’abantu bagaragaza ko kuvuga mu ruhame mu bintu bitatu bya mbere batinya kurusha ibindi, bakaba baruta umubare w’abatinya gupfa (12%).
World Metrics
Uburyo umuntu avugamo bigira ingaruka ku buryo ikiganiro atanze cyumvikana. Iyo umuntu avuga vuba, amagambo ashobora kwivanga, ibitekerezo ntibikurikirane neza, kandi abumva bagahura n’ingorane zo gukurikira neza ubutumwa.
Kuvugana igihunga cyangwa wihuta ntabwo biha abo ubwira akanya gahagije ko kumva neza icyo ushatse kuvuga. Ni ukuvuga harimo ibyago byinshi ko igitekerezo nyamukuru kitumvikana, cyangwa se kigatakaza imbaraga n’agaciro cyagombaga kugira.

Kuvuga utuje bitandukanye n’uko bamwe babyumva ko ari ugutinda ku magambo. Ahubwo ni uburyo bwo kugenzura imvugo, aho uvuga avuga nta mususu maze agatanga buri gitekerezo mu buryo busobanutse kandi bufite gahunda. Ibi bituma amagambo agira ireme kandi akumvikana neza.
Nanone, kuvuga nta gihunga biha uvuga amahirwe yo gutekereza. Kugira ngo uvuga atange ibitekerezo bifite ireme, bisaba gutekereza ku cyo agiye kuvuga gikurikira, aho kuvuga ibintu atabanje kubitekerezaho. Ibi bigabanya ibyago byo kuvuga ibintu bitanoze cyangwa bidafite ishingiro.
Indi nkuru wasoma:
Byongeye kandi, kuvuga mu buryo butuje kandi bwumvikana bigaragaza icyizere n’ubushobozi bwo kugenzura ikiganiro. Abantu bavuga buhoro kandi neza bakunze gufatwa nk’abafite ubushobozi bwo gutanga ubutumwa bufite ireme kandi bwizewe.
Mu rwego rwo kuvuga neza mu ruhame, kugenzura umuvuduko w’imvugo ni kimwe mu bifasha gutandukanya ikiganiro gisanzwe n’ikiganiro gishobora kugira ingaruka nziza ku bakumva.
Ku ruhande rw’abumva, kuvuga witonze bifasha kwakira neza ubutumwa. bityo igitekerezo kikumvikana mu buryo bworoshye kandi bwimbitse.
4. Kureba abo ubwira (eye contact)
Kureba abo uvugisha cyangwa ubwira bigira uruhare mu gutuma ikiganiro cyo mu ruhame kigenda neza kandi ubutumwa bugera ku bo bugenewe mu buryo bwumvikana kandi bufite imbaraga. Ni uburyo bwo kugenzura isano iri hagati y’uvuga n’abo abwira.
Wari uzi ko kureba abo ubwira bishobora kongera icyizere ku kigero cya 55%.
Gitnux
Iyo uvuga atareba abo abwira bishobora kugira ingaruka ku butumwa atanga cyangwa uko agaragara. Kureba hasi, kwirinda kureba mu ruhame, cyangwa kureba ahandi hatandukanye hatari mu maso y’abo abwira, bishobora gutuma uvuga agaragara nk’utizeye ibyo avuga cyangwa se udafite ubushobozi bwo kuyobora ikiganiro. Ibi bishobora kugabanya uburyo ubutumwa bwe bwakirwa cyangwa bwizerwa.

Kureba abo uvugisha mu buryo bukwiye bituma uvuga agaragara nk’umuntu wizeye ibyo avuga kandi uzi neza ibyo atanga. Iyo umuntu ureba mu maso abamwumva, bituma habaho isano yihariye hagati ye n’abamwumva, bigatuma ubutumwa bukurura attention kandi bukumvikana neza.
Guhanga amaso kandi bigira uruhare mu gutuma abumva bumva ko bavugana n’umuntu ubitayeho, aho kumva ko ari ugutambutsa amagambo gusa. Icyakora, si ngombwa kureba umuntu umwe gusa mu gihe cyose cyo kuvuga.
Indi nkuru wasoma:
Kureba umuntu umwe bishobora no gutuma bigaragara nk’aho hari uwo ubwira by’umwihariko. Ahubwo uburyo bwiza ni ukareba abantu batandukanye mu gihe uvuga. Ibi bituma buri wese uri mu kiganiro umwitayeho.
Mu rwego rwo kuvuga neza mu ruhame, kuvuga ureba mu ruhame bifatwa nk’uburyo bw’ingenzi bufasha mu kongera icyizere, kunoza itumanaho no gutuma ubutumwa bugera ku bo bugenewe mu buryo bwuzuye kandi bufite imbaraga.
5. Gukoresha ingero n’inkuru
Gukoresha ingero n’inkuru mu gihe cyo kuvuga bituma ubutumwa busobanuka neza kandi bukumvikana nta ngorane. Amagambo asanzwe gusa, cyane cyane iyo ari ibisobanuro birebire bidafite ishusho ifatika, ashobora kugora abumva kuyakurikira no kuyibuka nyuma.
Wari uzi ko gukoresha inkuru n’ingero byongera uko abantu bita ku kiganiro ku bwikube bwa 22.
Gitnux
Gukoresha ingero n’inkuru byorohereza uwumva gusobanukirwa ubutumwa. Iyo uvuga ukoresheje ingero zifatika cyangwa inkuru zifite isano n’ingingo uri gusobanura, bifasha abumva guhuza ibyo bavuga n’ubuzima busanzwe. Ibi bituma igitekerezo nyamukuru kigaragara mu buryo bworoshye kandi bukumvikana neza kurusha amagambo asanzwe adafite ishusho.

Inkuru zigira imbaraga zidasanzwe mu itumanaho no kumvikanisha ibivugwa. Inkuru n’ingero zifasha Iyo umuntu yumvise inkuru, mu bwonko bwe atangira kwiyumvisha ibivugwa, ntabyumve nk’amagambo gusa. Icyo bimufasha ni uko atangira gushushanya ibivugwa mu mutwe, bikamufasha gusobanukirwa vuba no kubika amakuru igihe kirekire.
Ingero zifatika na zo zigira uruhare rukomeye mu gusobanura ibitekerezo bigoye. Zifasha guhindura ibitekerezo bidafatika bikaba ibintu bifatika umuntu ashobora gusobanukirwa byoroshye ku buryo nawe yabasha kubisobanurira abandi!
Nko mu gitabo Talk Like TED, Carmine Gallo agaragaza ko inkuru ari bumwe mu buryo bukomeye bufasha mu gutuma ubutumwa bwibukwa, kuko zifasha abumva guhuza amakuru n’ubuzima busanzwe.
Mu rwego rwo kuvuga neza mu ruhame, ingero n’inkuru ni uburyo bw’ingenzi bufasha gutuma ubutumwa bugira isura, bukumvikana neza kandi bukibukwa igihe kirekire.
6. Kwemera ko ushobora gukora amakosa
Gutinya gukora amakosa (gutinya guseba) ni imwe mu mpamvu zikomeye zituma benshi batinya kuvuga mu ruhame. Ubu bwoba akenshi buterwa no kumva ko uvuga agomba kuba atunganye 100%, mbese nta kosa na rimwe agira mu mvugo ye imbere y’abandi. Iyi myumvire ituma habaho igitutu (pressure), kikagira ingaruka ku buryo umuntu atanga ubutumwa bwe.
Nyamara, mu rwego rw’ibiganiro no kuvuga mu ruhame, nta muntu n’umwe ushobora kuvuga neza adakoze ikosa na rimwe. Ndetse n’abafite uburambe buhanitse mu kuvuga imbere y’abantu benshi, nabo bashobora gukora amakosa mato ajyanye n’imvugo.
Urugero, umuntu ashobora nko gutegwa cyangwa kwibagirwa nk’umubare runaka yari agiye gukoresha mu rugero. Ibi ni ibintu bisanzwe kandi ntibigabanya agaciro k’ubutumwa uwo muntu atanga.
Kwemera ko amakosa ashobora kubaho bifasha umuntu kugabanya kwicira urubanza cyangwa igitutu yishyiraho mbere yo kuvuga. Iyo umuntu atagihangayikishijwe no kuba ntamakemwa (perfect), arushaho gutuza, akavuga mu buryo butuje. Mbese agatanga ubutumwa atameze nk’uri mu kizamini, bigatuma ubutumwa bwe burushaho gusobanuka no kugera ku bo bugenewe mu buryo bwiza.
Byongeye kandi, iyo umuntu yemeye ko ashobora gukora ikosa, bigira uruhare mu kongera icyizere. Aho kugira igihungu kubera ikosa rimwe, akomeza gutanga ubutumwa bwe atitaye cyane ku makosa yakoze agaharanira ahubwo ko ikiganiro kigera ku ntego yacyo.
Mu rwego rwo kuvuga neza mu ruhame, kwemera ko amakosa ashobora kubaho si intege nke pe! Ahubwo ni uburyo bwo kwigirira icyizere kandi bishobora gufasha kwigira kuri ayo makosa no kwagura ubushobozi mu mivugire.
Nanone, kwemera amakosa bituma uvuga ari umuntu usanzwe kandi ngo “nta mwiza wabuze inenge”. Niyo mapmvu amakosa ari kimwe mu biranga umuntu, rero kuyakora nibwo buryo bwagufasha no kwiga kuyakosora.
Umusozo
Kuvuga neza mu ruhame si impano gusa ariko nanone ni ubuhanga butagirwa na bose. Ni ubumenyi umuntu utabyuka mu munsi umwe ngo ubwige urare ubugize.
Ni urugendo rurerure rusaba kwitoza, kwihugura no kugenda wubaka icyizere uko igihe kigenda gishira. Ubu buhanga busaba ubushake n’ubudacogora.
Iyo umuntu yiteguye neza, akitoza ku buryo buhoraho, akamenya kugenzura imvugo ye kandi akigirira icyizere ageza igihe kuvuga mu ruhame bimworohera. Uku ni nako umuntu agenda azamura ubunararibonye
Ijwi ry’umuntu rifite agaciro gakomeye, kandi ubutumwa atanga bushobora kugira ingaruka nziza ku bandi. Ni ingenzi rero kudahisha icyo umuntu afite cyo gutanga kubera ubwoba, ahubwo akagihesha agaciro akakigaragaza, kandi no kuvuga biri muri uwo mujyo.