MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2025 Menya.co.rw. All rights reserved.
Ubumenyi

Menya ubusobanuro bw’ibimenyetso ndangagicuruzwa (Trademarks)

Menya
Last updated: May 7, 2021 12:50 pm
Menya
Share
SHARE
Kwamamaza
Kwamamaza

“Iyi nyandiko twayisabwe n’umukunzi wa Menya”

Contents
  • Inyuguti za TM zisobanuye iki?
  • Inyuguti za SM zisobanuye iki?
  • Ikimenyetso cya ® gisobanuye iki?
  • Ikimenyetso cya © gisobanuye iki?
  • Incamake n’umusozo

Utekereza iki iyo ubonye ikimenyetso cya ® ku kirango (logo) runaka? Ese usobanukiwe neza n’ubusobanuro bw’iki kimenyetso n’aho gikoreshwa? Naho se TM na ©?

Abantu benshi ntago turabasha gusobanukirwa neza ubusobanuro bw’ibimenyetso ndangagicuruzwa bizwi nka “Trademark signs”.

Kandi burya ibi bimenyetso ntago byakozwe nk’imitako bifite aho bihurira n’amategeko, rero kutabimenya kandi uri umucuruzi cyangwa uruganda bishobora kukugiraho ingaruka mu buryo bw’amategeko.

Menya.co.rw uyu munsi turagufasha gusobanukirwa neza icyo utunyuguti duto twa TM, SM, © na ® ukunze kubona ahantu hatandukanye ku birango impamvu tuba turiho n’icyo dushatse gusobanura.

Nawe ibi ni ibimenyetso ushobora gukoresha ariko nanone kumenya igihe uzabikoreshereza n’aho uzabikoresha nabyo ni ingenzi.

Inyuguti za TM zisobanuye iki?

Ahantu hose uzabona ikimenyetso gifite utunyuguti duto twa TM (akenshi dukunze kuba turi hejuru cyangwa munsi y’ikirango – logo), iki gisobanuye “Trademark”.

Ikimenyetso cya TM kuri Starbucks

Izi inyuguti zishobora kujya ku birango bitandukanye, bishatse gusobanura ko cyafashwe na nyiracyo gusa kikaba kitanditse mu mategeko.

Niba ufite ikirango cyangwa se ubwoko bw’igicuruzwa utarandikisha cyangwa uteganya kwandikisha mu mategeko ushobora gukoresha TM. Kubera iki wakoresha TM niba ikirango kiba kitanditse?

Kwamamaza
Kwamamaza

Iki kirango ugikoresha mu buryo bwo kugaragariza abantu ko ari umwimerere wawe cyangwa ko uteganya kucyandikisha mu buryo bw’amategeko (wenda warangije no kucyandikisha ahubwo ukaba utegereje ko cyemezwa) n’ikigo cyemewe na leta.

Inyuguti za SM zisobanuye iki?

Iki kimenyetso ntago uzakibona ahantu henshi kuko kidakunze gukoreshwa mu bucuruzi. Gikoreshwa cyane mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Gusa ni byiza ko tukivugaho kugira ngo aho uzakibona hose uzahite usobanukirwa mu buryo bworoshye. Iki kimenyetso cya SM cyo gikora gute?

Iki kimenyetso cya SM gisobanuye “Service Mark” gifite akamaro kamwe n’aka TM nk’uko twayivuze hejuru ariko kigakoreshwa ku birango bya kompanyi (cyangwa umuntu) zitanga serivisi. Bisobanuye ko kitajya ku birango by’abakora ibicuruzwa bifatika (tangible goods).

Ni ukuvuga ko ubaye utanga serivisi ariko izina cyangwa ikirango cyawe utaracyandikisha mu mategeko ushobora gukoresha Service Mark.

Ikimenyetso cya ® gisobanuye iki?

Ikimenyetso cy’inyuguti ya R nkuru iri mu ruziga niyo ukwiye kwitondera aho uzayibona hose kuko ifite ubusobanuro bukomeye cyane.

Ikimenyetso cya “Registered” kuri McDonald’s

Iki kimenyetso gisobanuye “Registered”, ibi bishatse kuvuga ko izina cyangwa ikirango cya kompanyi ryafashwe kandi ryanditse mu buryo bwemewe n’amategeko n’ikigo cya leta kandi kibifitiye ububasha.

Aho iki kirango gitandukaniye n’ibindi birango ni uko byo biba bitanditse mu mategeko, ushobora kubikoresha ntukurikiranwe n’amategeko (n’ubwo udakwiye kubyirengagiza).

Kwamamaza
Kwamamaza

Ariko iki kimenyetso cyo igihe cyose ugikoresheje nta burenganzira wahawe na nyiracyo aho ariho hose ku isi, ushobora gukurikiranwa n’amategeko nko gukoresha umutungo w’abandi utabiherewe uburenganzira, bikakuviramo gucibwa amande n’ibindi bihano.

Ikimenyetso cya © gisobanuye iki?

Iki cyo ni ikimenyetso gikoreshwa ahantu henshi cyane nko ku ma websites, ama videwo n’ibindi byinshi. Ese kubera iki kijya aho hose?

Iki kimenyetso cy’inyuguti ya C yo mu cyapa iri mu ruziga kivuga “Copyright”, kikajya ku bicuruzwa, inyandiko cyangwa se ibihangano bigaragara (visual).

Ingero z’ikimenyetso cya “Copyright”

Kugira ngo nyir’igihangano agaragaze ko agifiteho ububasha bwose. Iki kimenyetso gikunze gukoreshwa mu buryo bukurikira (nk’uko binagaragara ku musozo wa Site yacu n’ifoto yo hejuru): Wandika kariya kamenyetso gakurikiwe n’umwaka igikorwa cyakorewe ndetse na nyir’igikorwa.

Incamake n’umusozo

Nizere ko ubu usobanukiwe utu tumenyetso niba wajyaga utubona nko ku bicuruzwa cyangwa se ibimenyetso (logo) runaka ukayoberwa impamvu turiho.

Mu magambo macye cyane dore icyo wasigarana kuri ibi bimenyetso. Ikimenyetso cya TM kijya ku birango bitarandikishwa mu mategeko cyangwa igihe byasabiwe kwandikwa ariko bitaremezwa kimwe n’ikimenyetso cya SM ariko cyo kigakoreshwa ku batanga serivisi.

Ikindi kandi bijya bibaho ko hari kompanyi imwe ifite ikirango runaka ishobora kuba ikora cyangwa icuruza ibicuruzwa ariko inatanga serivisi. Ese yakoresha TM cyangwa SM? Icyo gihe TM niyo ikoreshwa.

Noneho igihe wamaze kwandikisha izina, cyangwa se ikirango uba wemerewe kuba washyiraho ikimenyetso cya ® mu buryo bwo kumenyesha ko wandikishije icyo kimenyetso cyawe.

Abahanga bavuga kandi ko atari ngombwa gukoresha ® aho ariho hose kuko hari aho iba ikenewe n’aho iba idakenewe, ni byiza ko uyishyira ahari ngombwa kandi ikajya iburyo hejuru cyangwa iburyo munsi y’ikirango.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:ibimenyetsoibintu bidasanzweMenyaUbumenyiUtuntu n’utundi
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Intare isinziriye Ubushobozi utari uzi ko inyamaswa zifite
Next Article Imijyi 10 ikuze kurusha indi ku isi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Ikirango cy'imikino olempike
Ubumenyi

Menya: Ibiziga by’ikirango cy’imikino Olempike bisobanuye iki?

By Menya
Amano n'inzara z'umwana
Ubumenyi

Kubera iki umuntu agira inzara z’amano?

By Menya
Amazina y’amavuko y’abahanzi batandukanye
Inkuru

Amazina y’ukuri (y’amavuko) y’ibyamamare bitandukanye ku isi

By Menya
Bazilika ya Sagrada Familia
Inkuru

Imijyi 5 ifite umwihariko utasanga ahandi ku isi

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya