Search
Umuntu uri guseka

Inkuru zisekeje 3 ariko zinatangaje z’icyumweru

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Ese bijya bikubaho ko wibuka cyangwa ugasoma inkuru zisekeje ugaseka uri wenyine? Uyu munsi naguteguriye inkuru zisekeje.

Rimwe na rimwe isi ntidutenguha kuko hari igihe haberamo ibintu nawe utashobora kwihanganira guseka kuko ituwemo n’ibinyabuzima ndetse bimwe binatangaje.

3. Umunyabugeni watanze ubusa

Niba usobanukiwe neza ibyerekeye ubugeni, burya ibishushanyo byinshi by’abanyabugeni biba bifite amazina asobanuye ibiri mu gishushanyo.

Igishushanyo kiriho ubusa

Umunyabugeni wo muri Denmark witwa Jens Haaning yakoze ibidasanzwe ubwo inzu ndangamurage (museum) yamuhaga amadolari ibihumbi mirongo inani na bine ($84,000) ngo abakorere ibishushanyo kiriho ubusa.

Uwo munyabugeni yagaruriye iyo nzu ibipapuro bibiri (canvas), ariko abo muri iyo nzu ndangamurage basigaye bumiwe kuko ibyo bipapuro bidashushanyijeho ikintu na kimwe.

Uwo mugabo yavuze ko ibyo bihangano yabyise “Take the money and run” cyangwa se “Fata amafaranga wiruke” mu Kinyarwanda.

Indi nkuru wasoma: Inkuru utakihanganira guseka

2. Umugabo wishakishije kubera gusinda

Hoya, kwishakisha mvuga si ibyo usanzwe uzi. Umugabo wo mu gihugu cya Turukiya w’imyaka 50 witwa Beyhan Mutlu yamaze amasaha atari macye ari kumwe n’itsinda rishakisha abantu kubera ko inshuti ze zari zamensheje polisi ko umugabo yabuze.

inkuru zisekeje
Umugabo yafashije abamushakishije kumushaka

Ngo uyu mugabo nyuma yo gusoma ku gatama n’inshuti ze yaburiye mu ishyamba, ni uko itsinda rishinzwe gushakisha abantu ryaje guhura n’uwo mugabo gusa ntibabasha kumumenya ahubwo birangira abaye umwe mu bashakisha.

Ubushakashatsi burimbanyije nibwo uyu mugabo yaje kumenya ko ariwe bari gushakisha (nawe ari kwishakisha) ni uko ishakisha rirangirira aho, banamuha rifuti (lift) imugeza mu rugo rwe.

Indi nkuru wasoma: Ibintu bitangaje ku isi

1. Umugore wamenye ko umugabo wamuvuraga yari se.

Urumva byoroshye kuba wavurwa n’umubyeyi wawe. Nibyo ariko byaterwa n‘icyo akuvura, urugero nko kukuvura mu myanya y’ibanga si ibintu wakakira na gato, ari nabyo byabaye kuri uyu mugore w’imyaka 35.

Uyu mugore yaguye mu kantu nyuma yo gutahura ko umuganga wamuvuraga imyanya myibarukiro (gynecologist) imyaka isaga icyenda (9) ari papa we umubyara.

Ibi byatewe n’uko se hari abagore yagiye atera inda yifashishije uburyo bwa “artificial insemination” aho umugore bamutera intangangabo kugira ngo abashe gutwita.

Ngo uyu mugabo nawe ntiyabaga umwana yabeshyaga abagore ko yabateye intanga z’undi muntu ariko yakoresheje ize.

Ikibazo: Ari wowe ibi bibayeho wabigenza ute?

Kuri Menya niho wabona inkuru zisekeje kandi nyinshi.

Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content