Search

Abakinnyi 10 binjije amafaranga menshi kurusha abandi ku isi muri 2021.

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Impamvu ni imwe idutera kuzinduka tujya mu mirimo itandukanye, tuba dushaka kubyaza umusaruro ibyo dukora kandi ahanini ni mu buryo bw’amafaranga.

Hari abagiye bakora ibyo bakunda ndetse n’impano nko gukina umupira, gutwara imodoka ndetse n’indi mikino itandukanye bikabaviramo kubibyaza akayabo k’amafaranga.

Ikibazo kiba gisigaye ni kimwe. Ese muri aba bose ni inde ukoresha ubu bushobozi yahawe akabibyaza umusaruro kurusha abandi bose?

Iyi niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe abakinnyi 10 ba mbere binjije amafaranga menshi kugeza magingo aya (2021) ku isi yose hahurijwe hamwe imikino yose.

Nk’uko Forbes ibitangaza, abakinnyi benshi biganjemo ni abakina football y’abanyamerika (2), umupira w’amaguru (3) ndetse na basketball (2), hakaba harimo n’umukinnyi umwe wa Formula 1, Tennis ndetse n’imikino njyarugamba (UFC).

Urutonde rw’abakinnyi binjije amaranga menshi kurusha abandi ku isi muri 2021

Muri urutonde habayemo ihinduka kubera urutonde rushya rwa Forbes rw’abakinnyi b’umupira w’amaguru binjije amafaranga menshi.

10 – Kevin Durant: Miliyoni 75 z’amadolari

Kevin Durant
Kevin Durant

Kevin Durant, imyaka 32. Ni umukinnyi wa Brooklyn Nets, akaba umwe mu bihangange bya shampiyona ya Basketball muri Amerika NBA.

Uyu mugabo usibye no kuba ari umukinnyi, yayoboye filime ya Two Distant Strangers muri kompanyi ye Thirty Five Ventures, iyi filime yanegukanye igihembo cya Oscar.

Amafaranga ye akaba aturuka mu kayabo k’amafaranga ahemberwa mu kibuga, hanze y’ikibuga akaba ari umushoramari aho yaguze imigabane muri Postmates (kompanyi ya Uber) n’ikipe y’umupira w’amaguru muri amerika ya Philadelphia Union.

Indi nkuru wasoma: Inyubako 10 ndende ku isi

9 – Tom Brady: Miliyoni 76 z’amadolari

Tom Brady
Tom Brady

Tom Brady, imyaka 43. Akaba ari umukinnyi wa Tampa Bay Buccaneers, yakoreye asaga miliyoni 45 z’amadolari mu kibuga gusa.

Izindi miliyoni 31 azikura mu bikorwa byo kwamamaza nka Under Armour, ikindi ariko ni uko yatangiye kompanyi itunganya amafilime yitwa 199 productions ndetse n’urubuga rwa NFT rwitwa Autograph.

Indi nkuru wasoma: Ibiraro 10 birebire kurusha ibindi ku isi

8 – Lewis Hamilton: Miliyoni 82 z’amadolari

Lewis Hamilton
Lewis Hamilton

Kabuhariwe mu gutwara utumodoka duto tuzwi ku izina rya Formula 1 (F1) nawe ari mu binjiza atari macye, cyane ko bidatenze ashobora kwigarama Michael Schumacher.

Uyu mugabo w’imyaka 36 ukorana n’ikompanyi ya Mercedes gutwara byonyine bimwinjiriza miliyoni 76 z’amadolari andi agaturuka hanze y’ikibuga mu kwamamaza izindi nganda zikomeye nka Puma, Tommy Hilfiger na Monster Energy.

Indi nkuru wasoma: Hotel 10 zihenze mu Rwanda kuziraramo ijoro rimwe

7 – Roger Federer: Miliyoni 90 z’amadolari

Roger Federer
Roger Federer

Roger Federer, imyaka 39. Ni Umusuwisi ukina umukino wa tennis ari nabyo byatumye amenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

Uyu mugabo ku bw’imvune yagize mu mwaka wa 2020 watumye adakina, ariko kwamamariza inganda na kompanyi zikomeye nka Rolex, Credit Suisse na Uniqlo n’ibindi bikorwa nk’imigabane afite mu ruganda rw’imyenda rwa ON ni byo byamwinjirije aka kayabo.

Indi nkuru wasoma: Uduhigo 20 Cristiano Ronaldo yaciye mu mupira w’amaguru

6 – Neymar Jr.: Miliyoni 95 z’amadolari

Neymar
Neymar Jr. Santos

Rutahizamu w’ikipe ya Paris-Saint-Germain na Brazil (imyaka 29), unafite agahigo ko kuba umukinnyi wahenze kurusha abandi ku isi muri ruhago (miliyoni 222 z’amayero).

Uyu mugabo akaba yarinjije akayabo ka miliyoni 95 z’amadolari biturutse mu kibuga no hanze yacyo, mu kibuga yakoreye miliyoni 76 z’amadolari naho hanze yacyo yinjiza miliyoni 19 z’amadolari ziturutse mu kwamamariza Puma, Red Bull ndetse n’amasezerano ya Epic Games yo kugaragara mu mukino wa Fortnite.

Indi nkuru wasoma: Uduhigo 15 Lionel Messi yaciye mu mupira w’amaguru

5 – Lebron James: Miliyoni 96.5 z’amadolari

Lebron James
Lebron James

Kabuhariwe mu mukino wa Basketball (imyaka 36), akinira ikipe ya Los Angeles Lakers na Leta zunze ubumwe za Amerika. Usibye kuba abarwa nk’umwe mu bakinnyi beza isi itunze muri uyu mukino ariko azi no gukorera amafaranga.

Uyu mugabo yinjije akayabo ka miliyoni 31.5 z’amadolari biturutse mu kibuga (hashize imyaka irenga 8 ariwe mukinnyi uhembwa menshi muri NBA) ndetse n’andi akorera ku ruhande mu kwamamaza inganda nka Pepsi, Rolex, Beats by Dre…

Lebron kandi yakinnye muri filime ya Space Jam yo muri 2021, afite n’imigabane muri Boston Red Sox, Liverpool FC na Roush Fenway Racing

4 – Dak Prescott: Miliyoni 107.5 z’amadolari

Dak Prescott
Dak Prescott

Dak (imyaka 28) akinira ikipe ya Dallas Cowboys akaba yarasinyiye imyaka 4 muri iyi kipe, akaba nawe yarinjije amafaranga menshi ahanini biturutse ku mushahara.

Uyu mugabo amafaranga asaga miliyoni 97.5 z’amadolari ni imishahari n’ibindi bihembo biturutse mu gukina naho izindi miliyoni 10 z’amadolari zaturutse mu kwamamaza. Yamamariza kompanyi nka Beats Electronics, AT&T, PepsiCo ndetse n’izindi.

3 – Lionel Messi: Miliyoni 110 z’amadolari

Lionel Messi
Lionel Messi

Rutahizamu wa PSG na Argentine (imyaka 33) akaba ariwe ubu ufite imipira myinshi ya zahabu ku isi (6), anafite agahigo ko kugira ifoto yakunzwe n’abantu benshi kuri Instagram muri siporo (miliyoni 19 zirenga.

Uyu mugabo ibi byose bimufasha no kwinjiza akayabo k’amafaranga aho yinjije amafaranga biturutse mu kibuga ndetse no hanze yacyo aho yakoreye miliyoni 75 z’amadolari mu mishahara naho izindi 35 z’amadolari azikorera mu bikorwa byo kwamamaza.

Messi yamamariza kompanyi zitandukanye nka Adidas, Pepsi, Gatorade n’izindi nyinshi ariko akagira n’uruganda rw’imyenda ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

2 – Cristiano Ronaldo: Miliyoni 125 z’amadolari

Cristiano Ronaldo
Cristiano Ronaldo

Kabuhariwe rutahizamu w’ikipe ya Manchester United n’igihugu cya Portugal (imyaka 36) akaba ariwe muntu ukurikirwa n’abantu benshi ku rubuga rwa Instagram (miliyoni 364).

Ku mbuga nkoranyambaga zose Cristiano akurikiwe n’abarenga Miliyoni 500, ibi binamufasha gukorera agafaranga hanze y’ikibuga, kuko yinjiza miliyoni 70 z’amadolari mu kibuga.

Hanze y’ikibuga Ronaldo yinjiza akayabo ka miliyoni 55 ziturutse mu kwamamazanya na Nike ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi nk’imyambaro, hoteli ndetse n’ibindi byinshi.

1 – Conor McGregor: Miliyoni 180 z’amadolari

Conor McGregor niwe winjije amafaranga menshi
Conor McGregor

McGregor (imyaka ni umukinnyi w’irushanwa rya UFC (Ultimate Fighting Championship) akaba ayoboye abandi bakinnyi bose ku isi mu kwinjiza agatubutse mu mwaka wa 2021.

Uyu mugabo yakoreye arenga miliyoni 22 z’amadolari mu mirwano ndetse n’ibindi bihembo, n’aho andi miliyoni 158 z’amadolari yaturutse mu bikorwa byo kwamamaza n’indi mishinga bwite.

McGregor akora ibikorwa bitandukanye bimwinjiriza amafaranga, nko kuba yarashinze kompanyi ikora whiskey yitwa Proper No. Twelve yaje no kugurisha uruhare runini rw’imigabane yayo ku mafaranga miliyoni 150 z’amadolari.

Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content