Search

Ese ziriya K cyangwa wayine ziri mu makarita zisobanura iki?

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Ubundi ziriya karita zizwi nka wayine zitwa Kings mu Cyongereza bivuze “abami” mu Kinyarwanda. Ese haba hari ubusobanuro zifite ku bami mu mateka? Ese abo bami bavugwa baba ari bande?

Amakarita yaturutse he?

Amakarita yadutse mu bushinwa mu kinyejana cya cyenda(9) nyuma ya Yezu. Niba wakekaga uburayi cyangwa ahandi, burya yaturutse muri Aziya.

Umukino w’amakarita wageze mu burayi ahagana mu kinyejana cya cumi na kane(14) ariko ukajya ukinwa ku mategeko atandukanye bitewe n’agace.

Kandi nanone amakarita ntiyari ameze kimwe ahubwo abantu bayakoraga mu buryo butandukanye cyane bitewe n’uduce. Icyakora ibi byaje guhinduka nyuma.

Jya kuri liste y’abasomyi ujye ubona izindi nkuru nshyashya:

Mu kinyejana cya cumi na karindwi(17) nibwo amakarita yatangiye kugira amategeko ndetse n’abayakoraga batangira kuyakora muburyo busa. Abafaransa nibo baje gushyiraho ibi bimenyetso tuzi nk’Igisuka(Spade), Ikaro(Diamond), Umutima(Heart) n’Umusaraba(Club).

Ari nabwo baje gushyiraho inyito z’ayo makarita arinaho dusangamo ziriya nyuguti za K, A, Q na J ndetse n’imibare. Ese ko twabonye ko ziriya K zisobanuye “Abami” n’ubwo twe tuyita wayine, abo bami ni abahe?

Abami 4 bari mu makarita

  • Umwami w’igisuka(Spade): Dawidi(David), umwami w’abisiraheli uvugwa muri bibiliya mu isezerano rya cyera.
  • Umwami w’ikaro(Diamonds): Julio Coesar, umwami w’Umuromani. Yabayeho ahayinga mu 100 kugeza muri 44 mbere ya Yezu.
  • Umwami w’umusaraba(Club): Alexander the Great, umwami w’umugereki waruzwi nk’igihanganye muri Masedoniua, yabayeho ahayinga muri 356 kugeza 323 mbere ya Yezu.
  • Umwami w’umutima(Heart): Charlemagne, umwami w’ubufaransa yabayeho ahayinga mu 743 kugeza muri 814 nyuma ya Yazu.

Icyakora ibi ntibivugwaho rumwe mu bihugu bitandukanye ku busobanuro bw’aba bami. Aho bamwe bavuga ko nta gisobanuro na kimwe bazi cyerekeye aba bami.

Ariko bivugwa ko mu kinyejana cya cumi n’umunani(18) aribwo ibi byose byavuyeho hemezwa kutagira igisobanuro na kimwe kigumaho.

Umusozo

Gusa umukino w’amakarita ufite uburyo bwinshi ukinwamo kimwe nk’uko ugiye ufite n’inyito nyishi z’ariya makarita.

Ngubwo rero ubusobanuro bwa ziriya K niba wajyaga ubwibazaho, nizere ko usubijwe.

Hari ubundi busobanuro wari uzi cyangwa se wakekaga kuri Wayine? Dusangize…

Ushobora no kujya kuri liste y’abasomyi ba Menya ukajya ubona inkuru zikurikira bikoroheye:

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content