Search

Impamvu avoka ari mbi ku nyoni

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Iyo uriye avoka wumva imeze ite? Iraryoha nta kabuza.

Imiterere y’abantu n’inyamaswa iratandukanye cyane, nko mu mibereho birazwi ko hari ibiribwa bimwe abantu bashobora kurya ariko inyamaswa zitabasha kimwe n’uko hari ibyo inyamaswa zirya ariko abantu batatinyuka kurya.

Mu gihe abantu twebwe mu buzima bwa buri munsi turya avoka(Avocado) ku ifunguro rya buri munsi ndetse ikaba n’isoko y’intungamubiri. Ibi ubikoze ku nyoni ntago byagenda nk’uku, ku nyoni byaba ari indi nkuru. Ese haba iki inyoni iramutse iriye avoka?

Gusa n’ibindi bisimba nk’imbwa cyangwa ipusi zishobora kurya avoka nta kibazo ariko inyoni yo ntago ariko bimeze. Burya avoka ku nyoni ni uburozi, niba uyigiriye impuhwe ugiye kuyiha ibiribwa ntuzatekereze avoka.

Avoka yifitemo ikinyabutabire cy’uburozi kitwa persin, iki kikaba ntacyo gitwara ikindi kinyabuzima kubera ko umubiri wacyo ushobora kukirwanya uretse inyoni kuko gishobora kwangiza imikorere y’umubiri wayo.

Bigenda bite iyo persin igeze mu mubiri w’inyoni?

Ushobora kwibaza uti ese Persin yagera aho kwica inyoni igihe iyiriye cyangwa igeze mu mubiri w’inyoni? Cyane rwose.

Ni ukuvuga ngo iyo inyoni iriye avoka bishobora kuyigiraho ingaruka mu mubiri nko kuba yagira ibibazo byo guhumeka, kuzura amatembabuzi mu mutima ndetse n’umwijima bishobora kwangiza impyiko ndetse no kuyiganisha ku rupfu.

Ibindi bibazo igira ni nko kutabasha guhagarara neza ku tuntu duto tw’udushami(perch) nk’uko bisanzwe. Niba ukunda inyoni yawe cyangwa se uzikunda muri rusange ntuzazihe ibiryo birimo avoka?

Ngibyo rero iby’inyoni na avoka. Urabibona ko atari inshuti habe na mba. Hari ikindi kintu kidasanzwe waba uzi se?

Ushobora no kujya kuri liste y’abasomyi ba Menya ukajya ubona inkuru zikurikira bikoroheye:

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content