Uko byagenda kose iyo uriho ugomba gukora, ushobora kudakora ibikorwa by’imishinga ariko uragenda, ukavuga, ukicara, ukitsamura. Ibyo byose ni ibikorwa utapfa guhagarika kuko uko byagenda kose umubiri ntujya uhagarara gukora igihe umuntu akiri muzima.
Hari ibintu ubushakashatsi bwagiye bukora ngo burebe uko umuntu abaho mu buzima bwe bwose, ibintu akora uramutse ubikusanyije. Ibi bipimo bigendera ku kigero rusange cy’umuntu ukuze(imyaka 72)!
Nkwijeje ko uri butungurwe n’ibyo uri bubone muri iyi nkuru.
#1 Mu buzima bwose umuntu ashobora kurya toni 35 z’ibiribwa
Yego, toni. Nubaho igihe kinini ushobora kuzarya toni zigera kuri 35 z’amafunguro muri rusange.
#2 Umuntu ashobora kwayura inshuro 250,000
Muri make, ibarura rigaragaza ko umuntu mu buzima bwe bwose ashobora kwayura inshuro 250,000. Ni akazi kaatoroshye rwose.
#3 Umuntu mu buzima bwe bwose amara amezi 3 ku musarani
Ntugakerenzi kiriya gihe. Burya za toni 35 z’ibiryo zigomba kugira aho zijya kugira ngo uruhuke.
#4 Umuntu ajyenda ibilometero 120,000
Mu buzima bwawe bwose witegure ko ushobora kuzajyenda n’amaguru hangana no kuzenguruka isi inshuro zirenze 1.
#5 Umubiri wawe ushobora gukora amacandwe arenga litiro 24,000
Buri munsi umubiri wawe ushobora gukora litiro y’amacandwe, ni ama jerekani(Jellycans) 800.
#6 Umugabo mu buzima bwe ashobora kumara umwaka wose yitegereza abakobwa
Ubushakashatsi bwagaragaje ko umugabo ashobora kumara umwaka wose yitegereza (Staring) umukobwa/umugore. Niba ukunda kwitegereza, ushobora kuzageza ku mwaka!
#7 1/3 cy’ubuzima bwawe uzakimara uryamye
Umuntu ukuze burya amara kimwe cya gatatu cy’ubuzima bwe aryamye, ibi bigashimangira ko umuntu akenera amasaha 7 aryamye.
#8 Ubwonko bw’umuntu bushobora kubika amamiliyoni ya gigabytes
Ubwonko bw’umuntu bushobora kubika miliyoni 2.5 za gigabytes(Tiriyoni 125 za bytes), nta mashini n’imwe wabona ifite ubushobozi bungana n’ubwonko bw’umuntu.
#9 Imitsi y’umuntu mukuru ishobora kuzenguruka equateur inshuro 4
Imitsi y’umuntu mukuru uramutse uyihuje ukayikora nk’umugozi yazenguruka umurongo wa equateur(Umurongo ugabanyamo isi 2) inshuro 4. Ni ukuvuga ngo yose uyiteranyije yangana n’ibilometero 160,900.
Urabona ibi byose bikora neza kuri wowe? Cyangwa hari ibyo ubona bidahura. Duhe igitekerezo muri comments.
Niba ushaka kujya kuri list y’abasomyi ba menya wakiyongera kuri list ukoresheje form iri munsi. Mukomeze kuryoherwa n’uyu mwaka mushya dutangiye!