Search

Ese umuntu abaho ate mu buzima bwe bwose? Imibare idasanzwe

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Uko byagenda kose iyo uriho ugomba gukora, ushobora kudakora ibikorwa by’imishinga ariko uragenda, ukavuga, ukicara, ukitsamura. Ibyo byose ni ibikorwa utapfa guhagarika kuko uko byagenda kose umubiri ntujya uhagarara gukora igihe umuntu akiri muzima.

Hari ibintu ubushakashatsi bwagiye bukora ngo burebe uko umuntu abaho mu buzima bwe bwose, ibintu akora uramutse ubikusanyije. Ibi bipimo bigendera ku kigero rusange cy’umuntu ukuze(imyaka 72)!

Nkwijeje ko uri butungurwe n’ibyo uri bubone muri iyi nkuru.

#1 Mu buzima bwose umuntu ashobora kurya toni 35 z’ibiribwa

flat lay photography of vegetable salad on plate
Ibiryo | Ifoto: Ella Olsson on Pexels

Yego, toni. Nubaho igihe kinini ushobora kuzarya toni zigera kuri 35 z’amafunguro muri rusange.

#2 Umuntu ashobora kwayura inshuro 250,000

yawning man
Photo by Wallace Chuck on Pexels

Muri make, ibarura rigaragaza ko umuntu mu buzima bwe bwose ashobora kwayura inshuro 250,000. Ni akazi kaatoroshye rwose.

#3 Umuntu mu buzima bwe bwose amara amezi 3 ku musarani

male and female signage on wall
Umusarani | Photo by Tim Mossholder on Pexels

Ntugakerenzi kiriya gihe. Burya za toni 35 z’ibiryo zigomba kugira aho zijya kugira ngo uruhuke.

#4 Umuntu ajyenda ibilometero 120,000

person walking on sand
Intambwe | Ifoto: Daria Shevtsova on Pexels

Mu buzima bwawe bwose witegure ko ushobora kuzajyenda n’amaguru hangana no kuzenguruka isi inshuro zirenze 1.

#5 Umubiri wawe ushobora gukora amacandwe arenga litiro 24,000

man showing trick with fire on street
Photo by David Henry on Pexels

Buri munsi umubiri wawe ushobora gukora litiro y’amacandwe, ni ama jerekani(Jellycans) 800.

#6 Umugabo mu buzima bwe ashobora kumara umwaka wose yitegereza abakobwa

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umugabo ashobora kumara umwaka wose yitegereza (Staring) umukobwa/umugore. Niba ukunda kwitegereza, ushobora kuzageza ku mwaka!

#7 1/3 cy’ubuzima bwawe uzakimara uryamye

Umuntu ukuze burya amara kimwe cya gatatu cy’ubuzima bwe aryamye, ibi bigashimangira ko umuntu akenera amasaha 7 aryamye.

#8 Ubwonko bw’umuntu bushobora kubika amamiliyoni ya gigabytes

Ubwonko

Ubwonko bw’umuntu bushobora kubika miliyoni 2.5 za gigabytes(Tiriyoni 125 za bytes), nta mashini n’imwe wabona ifite ubushobozi bungana n’ubwonko bw’umuntu.

#9 Imitsi y’umuntu mukuru ishobora kuzenguruka equateur inshuro 4

Imitsi | Ifoto: ThoughtCo

Imitsi y’umuntu mukuru uramutse uyihuje ukayikora nk’umugozi yazenguruka umurongo wa equateur(Umurongo ugabanyamo isi 2) inshuro 4. Ni ukuvuga ngo yose uyiteranyije yangana n’ibilometero 160,900.


Urabona ibi byose bikora neza kuri wowe? Cyangwa hari ibyo ubona bidahura. Duhe igitekerezo muri comments.

Niba ushaka kujya kuri list y’abasomyi ba menya wakiyongera kuri list ukoresheje form iri munsi. Mukomeze kuryoherwa n’uyu mwaka mushya dutangiye!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content